Ibi yabivuze nyuma y’uko
umwe mu bafana be amuteje urubwa ku mbuga nkoranyambaga, amubwira ko ashobora
kutazabona umugabo kubera ko atazi guteka.
Uwo mufana yari yanditse
ati: “Ni nde wakwifuza gushaka umugore
udakunda guteka?” Ayo magambo yayavuze nyuma y’uko GoodGirl LA yari
atangaje ko atari yigeze akoresha igikoni cye na rimwe.
Mu gusubiza, uyu
muhanzikazi yagize ati: “Sinzashyingirwa
na rimwe kuko nta mugabo n’umwe uri kuri iyi si ukwiriye kubona umugisha
wo kugira umugore nka njye. None ubwo?”
GoodGirl LA w'imyaka 28 y'amavuko, aherutse
gusangiza abamukurikira inkuru ibabaje ku rugendo yanyuzemo rwo guhangana
n’agahinda gakabije (depression). Yavuze ko abantu benshi barimo n’ababyeyi be
bamufataga nk’uwataye ubwenge, bamwe bakamwita “ikigoryi” mu gihe yarwanaga no
kubaho.
Umuhanzikazi GoodGirl LA yatangaje ko atazigera ashaka umugabo kuko yabuze ukwiye amahirwe yo kubana na we