GoodGirl LA yatangaje ko abona nta mugabo ukwiye amahirwe yo kubana na we

Imyidagaduro - 29/07/2025 1:14 PM
Share:

Umwanditsi:

GoodGirl LA yatangaje ko abona nta mugabo ukwiye amahirwe yo kubana na we

Umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Euphemia Ekumah, uzwi cyane ku izina rya GoodGirl LA, yatangaje ko atazigera ashinga urugo kuko nta mugabo n’umwe abona ukwiye amahirwe yo kubana na we.

Ibi yabivuze nyuma y’uko umwe mu bafana be amuteje urubwa ku mbuga nkoranyambaga, amubwira ko ashobora kutazabona umugabo kubera ko atazi guteka.

Uwo mufana yari yanditse ati: “Ni nde wakwifuza gushaka umugore udakunda guteka?” Ayo magambo yayavuze nyuma y’uko GoodGirl LA yari atangaje ko atari yigeze akoresha igikoni cye na rimwe.

Mu gusubiza, uyu muhanzikazi yagize ati: “Sinzashyingirwa na rimwe kuko nta mugabo n’umwe uri kuri iyi si ukwiriye kubona umugisha wo kugira umugore nka njye. None ubwo?”

GoodGirl LA w'imyaka 28 y'amavuko, aherutse gusangiza abamukurikira inkuru ibabaje ku rugendo yanyuzemo rwo guhangana n’agahinda gakabije (depression). Yavuze ko abantu benshi barimo n’ababyeyi be bamufataga nk’uwataye ubwenge, bamwe bakamwita “ikigoryi” mu gihe yarwanaga no kubaho.

Umuhanzikazi GoodGirl LA yatangaje ko atazigera ashaka umugabo kuko yabuze ukwiye amahirwe yo kubana na we


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...