Golf: Jacques Gatera, umugabo wa Miss Aurore, yegukanye irushanwa ryateguwe na MTN Rwanda

Imikino - 04/10/2026 12:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Golf: Jacques Gatera, umugabo wa Miss Aurore, yegukanye irushanwa ryateguwe na MTN Rwanda

Gatera Jacques, Umugabo wa Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, niwe wegukanye irushanwa rya Golf ryateguwe na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda ryiswe ‘MTN Yello Tee- Off’.

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Golf Resorts & Villas ni bwo iri rushanwa ryakinwe ndetse hanatangwa ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye. 

Mu bakinnyi begereje umupira ku mwobo kurenza abandi mu bagore ni Roshn Shah, mu bagabo ni Musaare Steven mu gihe muri ‘Seniors’ ari Byusa Alphonse.

Ni mu gihe muri rusange uwitwaye neza akaba ari nawe wegukanye ‘MTN Yello Tee- Off’ ari Gatera Jacques.

Gatera Jacques ni umugabo wa Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 wanamuherekeje kujya gufata igihembo muri iri rushanwa rya MTN Yello Tee-Off.

Yahawe igikombe ndetse anahabwa itike imwe y’indege yo mu cyiciro cya ‘Business’ ya Turkish Airlines.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubucuruzi bw’Abikorera muri MTN Rwanda, Didas Ndoli yasobanuye ko kuba MTN ishyigikira siporo muri rusange bifitanye isano n’uruhare siporo igira mu buzima bw’abantu.

Ati: “Siporo ni ikintu gikomeye. Ihuza abantu, igakora ku marangamutima yabo. Nka MTN, natwe duhuza abantu, ariko ntitubahuza gusa binyuze ku murongo cyangwa internet”.

Yavuze ko kugira abaturage bishimye bigira uruhare no mu kugira abakiriya bishimye, ari na yo mpamvu MTN igikomeza gushyigikira ibikorwa bya siporo.

Ati: “Twizera ko abantu bishimye bivuze abakiriya bishimye, ndetse n’ejo hazaza heza kuri twe. Ni yo mpamvu dushyigikira siporo, cyane cyane kuko ikora ku buzima bw’abantu kandi natwe turi mu buzima bwabo. Turashaka kubona abakiriya bacu n’abandi bose bishimye.”

Muri iri rushanwa, MTN Rwanda yanerekanye bimwe mu bicuruzwa na serivisi itanga, ariko UrugoNet iza mu byagaragajwe cyane.

Didas Ndoli yavuze ko UrugoNet ari serivisi igamije kugeza internet mu ngo, ikaba imwe mu bicuruzwa by’ingenzi MTN yashyize imbere muri iki gikorwa.

Umuyobozi wa MTN Rwanda yateguye iri rushanwa, Ali Monzer yavuze ko MTN Yellow Tee-Off Tournament itari igamije gusa gukina Golf, ahubwo wari umwanya wo gusabana, kwishimana no gushimangira umubano hagati ya MTN Rwanda n’abantu bagize uruhare mu iterambere ryayo.

Ati: “Uyu munsi wari ugamije abantu n’umubano. Akenshi iyo duhuye, tugira gahunda, ingingo tuganiraho, intego cyangwa ikibazo dukeneye gukemura. Ariko uyu munsi twahisemo kubishyira ku ruhande, turishimana, turidagadura ndetse tunahuza abantu.”

Yavuze ko nta sosiyete itunganye ku isi, ari yo mpamvu MTN Rwanda yiyemeje gukomeza kwigira ku makosa yayo, gutega amatwi abakiriya no kunoza ibyo ikora.

Ati: “Nta sosiyete itunganye ku isi. Dufite intege nke, dufite imbogamizi. Ariko twiyemeje ubwacu, twemereye abakiriya bacu n’abafatanyabikorwa bacu ko tuzakomeza gutera imbere. Uyu munsi uruta ejo, kandi ejo hazaba heza kurusha uyu munsi.”

Monzer yashimiye ubuyobozi bwa MTN Rwanda, abakiriya, abaterankunga n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutuma MTN Yellow Tee-Off Tournament iba.

Yashimiye kandi Kigali Golf Resort & Villas yakiriye iri rushanwa, ndetse n’ikipe ya MTN Rwanda yakoze mu buryo butagaragara kugira ngo umunsi ugende neza.

 

Gatera Jacques yegukanye irushanwa rya Golf ryateguwe na Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda ,MTN Rwanda ryiswe ‘MTN Yello Tee- Off’.

Abakinnyi batandukanye bitwaye neza bahawe ibihembo

Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 ni umwe mu bitabiriye iri rushanwa


Umuyobozi wa MTN Rwanda,Ali Monzer ni umwe mu baryohewe no gukina Golf nubwo atarushanijwe



MTN Rwanda yateguye irushanwa rya Golf






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...