Kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Golf Resorts & Villas ni bwo iri rushanwa ryakinwe ndetse hanatangwa ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.
Mu
bakinnyi begereje umupira ku mwobo kurenza abandi mu bagore ni Roshn Shah, mu
bagabo ni Musaare Steven mu gihe muri ‘Seniors’ ari Byusa Alphonse.
Ni mu gihe muri rusange uwitwaye neza akaba ari nawe wegukanye ‘MTN Yello Tee- Off’ ari Gatera Jacques.
Gatera Jacques ni umugabo wa Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 wanamuherekeje kujya gufata igihembo muri iri rushanwa rya MTN Yello Tee-Off.
Yahawe igikombe ndetse anahabwa itike imwe y’indege yo mu
cyiciro cya ‘Business’ ya Turkish Airlines.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubucuruzi
bw’Abikorera muri MTN Rwanda, Didas Ndoli yasobanuye ko kuba MTN ishyigikira
siporo muri rusange bifitanye isano n’uruhare siporo igira mu buzima bw’abantu.
Ati: “Siporo ni ikintu gikomeye. Ihuza abantu, igakora
ku marangamutima yabo. Nka MTN, natwe duhuza abantu, ariko ntitubahuza gusa
binyuze ku murongo cyangwa internet”.
Yavuze ko kugira abaturage bishimye bigira uruhare no
mu kugira abakiriya bishimye, ari na yo mpamvu MTN igikomeza gushyigikira
ibikorwa bya siporo.
Ati: “Twizera ko abantu bishimye bivuze abakiriya
bishimye, ndetse n’ejo hazaza heza kuri twe. Ni yo mpamvu dushyigikira siporo,
cyane cyane kuko ikora ku buzima bw’abantu kandi natwe turi mu buzima bwabo.
Turashaka kubona abakiriya bacu n’abandi bose bishimye.”
Muri iri rushanwa, MTN Rwanda yanerekanye bimwe mu
bicuruzwa na serivisi itanga, ariko UrugoNet iza mu byagaragajwe cyane.
Didas Ndoli yavuze ko UrugoNet ari serivisi igamije
kugeza internet mu ngo, ikaba imwe mu bicuruzwa by’ingenzi MTN yashyize imbere
muri iki gikorwa.
Umuyobozi wa MTN Rwanda yateguye iri rushanwa, Ali
Monzer yavuze ko MTN Yellow Tee-Off Tournament itari igamije gusa
gukina Golf, ahubwo wari umwanya wo gusabana, kwishimana no gushimangira
umubano hagati ya MTN Rwanda n’abantu bagize uruhare mu iterambere ryayo.
Ati: “Uyu munsi wari ugamije abantu n’umubano. Akenshi
iyo duhuye, tugira gahunda, ingingo tuganiraho, intego cyangwa ikibazo dukeneye
gukemura. Ariko uyu munsi twahisemo kubishyira ku ruhande, turishimana,
turidagadura ndetse tunahuza abantu.”
Yavuze ko nta sosiyete itunganye ku isi, ari yo mpamvu
MTN Rwanda yiyemeje gukomeza kwigira ku
makosa yayo, gutega amatwi abakiriya no kunoza ibyo ikora.
Ati: “Nta sosiyete itunganye ku isi. Dufite intege
nke, dufite imbogamizi. Ariko twiyemeje ubwacu, twemereye abakiriya bacu
n’abafatanyabikorwa bacu ko tuzakomeza gutera imbere. Uyu munsi uruta ejo,
kandi ejo hazaba heza kurusha uyu munsi.”
Monzer yashimiye ubuyobozi bwa MTN Rwanda, abakiriya,
abaterankunga n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutuma MTN Yellow Tee-Off
Tournament iba.
Yashimiye kandi Kigali Golf Resort & Villas
yakiriye iri rushanwa, ndetse n’ikipe ya MTN Rwanda yakoze mu buryo
butagaragara kugira ngo umunsi ugende neza.

Gatera Jacques yegukanye irushanwa rya Golf ryateguwe na Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda ,MTN Rwanda ryiswe ‘MTN Yello Tee- Off’.




















