Mu
rwego rwo kwifatanya n’ibigo by’amashuri byitegura kwakira abanyeshuri kandi
hakaba hari hashize igihe kitari kigufi abanyeshuri batari ku ishuri, Kompanyi
ya Golden Cleaning Company Ltd yorohereje ibyo bigo by’amashuri.
Kuri
ubu, ibigo bizifuza ko byakorerwa isuku na Golden Cleaning Company Limited
bizashyirirwaho igabanyirizwa rihagije ndetse bakorerwe isuku mu gihe cyihuse
kandi umwihariko nk’ibisanzwe ni imashini zizobereye mu gukora isuku utasanga
ahandi.
Uretse
gukora amasuku asanzwe, Golden Cleaning Company Ltd bafite imiti yica udukoko
two mu nzu nk’ibinyenzi, imperi… Ikindi kandi ni uko iyo miti bayitera
kinyamwuga ku buryo nta kintu na kimwe bisiga byangije. Ibikoresho byose by'isuku ku ngano iyo ariyo yose waba wifuza, Golden Cleaning Company Ltd biteguye kubiguha.
Uretse
kandi ibigo by’amashuri, iri gabanyirizwa rireba cyane n’ibindi bigo
bitandukanye byifuza serivisi z’isuku ndetse n’imiti yica udukoko. Mu nyubako
iyo ariyo yose yaba indende cyangwa ingufi, Golden Cleaning Company Limited
bahanyurana umucyo.
Golden
Cleaning Company Ltd ni Kompanyi ikora ibikorwa byo gukora isuku haba mu
nganda, mu mashuri, muri apartments, mu nsengero, mu biro, ndetse n’ahandi hantu
hose haba hakenewe isuku.
Umwihariko
w’iyi kompanyi ni uko bafite imashini zigezweho mu gukora isuku kandi ukaba
utapfa kuzibona ahandi ndetse bakagira umwihariko wo gucungira umutekano w’ibyo
bari gukorera isuku kandi aho bakoreye haca umubano no kongera kugira ibizinga.
Bakora
kandi ikitwa Deep Cleaning aho bakora isuku buri kantu kose bakagasiga kera nka
shereke bitari uguhungura ivumbi nk’uko bamwe babigenza. Uretse deep cleaning,
bakora ubusitani, gusukura inzu nyuma yo kubakwa, koza intebe, koza amatapi,
koza igisenge ndetse n’ahandi hose hakenera isuku.
Wifuza
kuvugana na Golden Cleaning Company Ltd, wanyura ku rubuga rwabo rwa
www.goldencleaninglimited.com cyangwa se ukababariza kuri nimero 0786022653
ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zabo bitwa Golden Cleaning Limited.