Golden Cleaning Company Ltd yashyize igorora ibigo byifuza gukoresha amasuku no kugura ibikoresho by'isuku

Kwamamaza - 01/09/2025 2:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Golden Cleaning Company Ltd yashyize igorora ibigo byifuza gukoresha amasuku no kugura ibikoresho by'isuku

Kompanyi ya Golden Cleaning Company Ltd isanzwe izobereye mu gukora amasuku ibifashijwemo n’imashini zabugenewe mu gukora isuku utasanga ahandi, imiti icyesha amakaro igahumuza ahakorewe amasuku ndetse n’imiti yica udukoko, yashyize igorora ibigo by’amashuri byifuza gukoresha amasuku ndetse n’ibigo by’abikorera.

Mu rwego rwo kwifatanya n’ibigo by’amashuri byitegura kwakira abanyeshuri kandi hakaba hari hashize igihe kitari kigufi abanyeshuri batari ku ishuri, Kompanyi ya Golden Cleaning Company Ltd yorohereje ibyo bigo by’amashuri.

Kuri ubu, ibigo bizifuza ko byakorerwa isuku na Golden Cleaning Company Limited bizashyirirwaho igabanyirizwa rihagije ndetse bakorerwe isuku mu gihe cyihuse kandi umwihariko nk’ibisanzwe ni imashini zizobereye mu gukora isuku utasanga ahandi.

Uretse gukora amasuku asanzwe, Golden Cleaning Company Ltd bafite imiti yica udukoko two mu nzu nk’ibinyenzi, imperi… Ikindi kandi ni uko iyo miti bayitera kinyamwuga ku buryo nta kintu na kimwe bisiga byangije. Ibikoresho byose by'isuku ku ngano iyo ariyo yose waba wifuza, Golden Cleaning Company Ltd biteguye kubiguha.

Uretse kandi ibigo by’amashuri, iri gabanyirizwa rireba cyane n’ibindi bigo bitandukanye byifuza serivisi z’isuku ndetse n’imiti yica udukoko. Mu nyubako iyo ariyo yose yaba indende cyangwa ingufi, Golden Cleaning Company Limited bahanyurana umucyo.

Golden Cleaning Company Ltd ni Kompanyi ikora ibikorwa byo gukora isuku haba mu nganda, mu mashuri, muri apartments, mu nsengero, mu biro, ndetse n’ahandi hantu hose haba hakenewe isuku.

Umwihariko w’iyi kompanyi ni uko bafite imashini zigezweho mu gukora isuku kandi ukaba utapfa kuzibona ahandi ndetse bakagira umwihariko wo gucungira umutekano w’ibyo bari gukorera isuku kandi aho bakoreye haca umubano no kongera kugira ibizinga.

Bakora kandi ikitwa Deep Cleaning aho bakora isuku buri kantu kose bakagasiga kera nka shereke bitari uguhungura ivumbi nk’uko bamwe babigenza. Uretse deep cleaning, bakora ubusitani, gusukura inzu nyuma yo kubakwa, koza intebe, koza amatapi, koza igisenge ndetse n’ahandi hose hakenera isuku.

Wifuza kuvugana na Golden Cleaning Company Ltd, wanyura ku rubuga rwabo rwa www.goldencleaninglimited.com cyangwa se ukababariza kuri nimero 0786022653 ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zabo bitwa Golden Cleaning Limited.

Golden Cleaning Company Ltd ikora kinyamwuga kandi bafite imiti yica udukoko nk'imperi mu kanya nk'ako guhumbya 

Golden Cleaning Company Ltd bakora serivisi nyinshi zijyanye n'isuku

Boza intebe zigasubirana ubushya

Gana Golden Cleaning Company Ltd ube inshuti ya hafi n'isuku


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...