Gloria muri uyu mwaka ijwi rye rimaze kumvinaka mu ndirimbo zirenga 15 z'abandi, ese ni muntu ki?

- 23/10/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Gloria muri uyu mwaka ijwi rye rimaze kumvinaka mu ndirimbo zirenga 15 z'abandi, ese ni muntu ki?

Gloria ni umuhanzikazi ijwi rye rimaze kumvinaka mu ndirimbo nyinshi. Mu kumenya byinshi kuri we tukaba twamwegereye tugirana ikiganiro.

Gloria ni izina ririmo ryumvikana cyane muri iyi minsi, aho muri uyu mwaka uyu umuntu avuze ko amaze guca agahigo ko kugaragara mu bufatanye n’abandi bahanzi yaba atibeshye hakiyongeraho ko  mu bitaramo bya live bimaze iminsi bitegurwa hano mu Rwanda uyu muhanzikazi abigaragaramo hafi ya byose afasha mumajwi y’inyuma abahanzi baba babyitabiriye.

Uretse kuba yaramenyekanye nka Gloria, amazina yiswe n’ababyeyi ni Mukamabano Gloriose, imfura mu muryango w’abana batanu  akaba yarabonye izuba taliki ya 18/01/1992 avukira mu mujyi wa Kigali.

Gloria yakuze akunda gusubiramo indirimbo z’abahanzikazi batandukanye nka Kha Djanin, Maria Carrey, Corneille Nyungura, R.Kelly n’abandi.

Urugendo rwe rwa muzika yaje kurutangira ubwo yarageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri y’isumbuye ku kigo cya St Bernadette aho yaje guhurira n’abandi bakobwa biganaga bagashinga itsinda ry’abakobwa bane(4) ryitwaga “Girls of city” maze babifashijwemo na producer Dr Jack babasha gushyira ahagaragara indirimbo yabo ya mbere bise Iyo nkubonye.

Gloria ntiyaje kubasha gukomezanya n’iri tsinda kuko ubwo yarageze mu wa kane w’amashuri y’isumbuye  ku kigo cya St Joseph  yaje guhura n’umuhanzikazi Debby kuri ubungubu bari kumwe mu itsinda rya Bright girls maze bahita batangirana urugendo rushya gusa bakaba bari batangiye bitwa Lucky girls,k uri ubu bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye nka Njye nawe, urwibutso, mama, wowe n’izindi.

gogo

Gloria na Debby bagize Bright Girls

Uretse kuba ari umuhanzikazi, ijwi rya Gloria rinumvikana kuri radio 10, aho uyu mukobwa akora nk’umunyamakuru mu mashami atandukanye harimo irya makuru y’igifaransa ndetse no mu kiganiro umwanya wanyu kinyuramo indirimbo ziba zasabwe.

Ku bigendanye n’amasomo Gloria akaba ageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Naho mu ndirimbo zose amaze gufashamo abahanzi batandukanye zigera muri 15 muri uyu mwaka.

Tumubajije iyamunyuze cyangwa se iyamushimishije kurusha izindi, uyu muhanzikazi akaba yagize ati: “kuyivuga birangoye ariko navugamo nk’ebyiri, navuga Ubuto bwanjye na Fireman, nkavuga kandi Bye Bye nyakatsi kumwe na Bull Dog.

Mu kiganiro kirekire kigamije kumenya uyu muhanzikazi mu buryo buhagije tukaba twagannye k’umusozo tumubaza uko yaba ahagaze mu buzima bw’urukundo maze adutangariza ko kugeza ubu afite umukunzi, naho icyo ashingiraho mu rukundo rwe,G loria akaba yagize ati:” umusore ucishije bugufi,wiyubaha agakunda n’imana, nta bindi bintu byihariye, ibindi burya bigenda biza cyangwa se mukazanabishakana  mwese.”

Kubigaragara y’uko muri ibi bihe izina rye ririmo rizamuka cyane kurusha iry’itsinda abarizwamo, mu kiganiro n’inyarwanda.com akaba yadutangarije y’uko ibi nta kibazo biteye kuko bakora nk’itsinda aho ndetse iyo izina Gloria ririmo rizamuka ngo asanga hanibukwa naho aturuka ni ukuvuga Bright girls.

Reba indirimbo Wowe ya Bright Girls igizwe na Gloria na Debby:

Selemani Nizeyimana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...