Gloria Bugie yatangaje ko adakunda kwambara imyenda y’imbere kuko imubuza kwisanzura

Imyidagaduro - 03/08/2025 10:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Gloria Bugie yatangaje ko adakunda kwambara imyenda y’imbere kuko imubuza kwisanzura

Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Gloria Bugie, wamamaye mu ndirimbo Panama, yatangaje ko atambara umwenda w’imbere kuko awufata nk’ikintu kimubangamira kandi kimutera kutisanzura, yaba ari mu rugo cyangwa ari ahantu rusange.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na StarTimes Makula TV, ari kumwe n’umunyamakuru uzwi cyane muri Uganda, Zahara Totto.

Gloria Bugie yavuze ko impamvu ya mbere ituma atambara uwo mwambaro w'imbere ari uko umubangamira iyo ari kugenda cyangwa atwaye imodoka. Yagize ati: “Umwenda w’imbere urambangamira. Iyo nawambaye sinisanzura. Ndetse no mu rugo sinjya nywambara.”

Yakomeje avuga ko impamvu ya kabiri ishingiye ku myemerere ye, aho yemeza ko kuba umuntu yaba atawambaye nta gitangaza kirimo kuko n’ubundi abantu bose bavuka bambaye ubusa. Yagize ati: “Nkunda kuba nambaye ubusa. Twese ni ko tuvuka. Njyewe numva ari ibisanzwe.”

Gloria kandi yagarutse ku cyiswe "Team No Knicker", izina ryihariye bamwe mu bakobwa n’ibyamamare byo muri Kampala bihaye, bivuga ko batambara umwenda w’imbere, ibintu bimaze kuba nk’imyambarire isanzwe kuri bamwe.

Ibi bitekerezo bye byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe babibonamo ubwisanzure mu myambarire, mu gihe abandi babifata nk’ibihabanye n’indangagaciro z’umuco nyafurika n’icyitegererezo umukobwa cyangwa umunyamuziki akwiye gutanga.

Gloria Bugie ni umwe mu bahanzikazi bashya ariko bagezweho muri Uganda. Ni Umunyarwandakazi wanatangiriye umuziki i Kigali nubwo bitamuhiriye, agahita ajya gushakishiriza muri Uganda.

Uretse kuba ari umuhanzikazi ugezweho, Gloria Bugie asanzwe akunze kurikoroza muri Uganda kubera imyambarire ye idakunze kuvugwaho rumwe cyane ko akunze kugaragara mu ruhame yambaye imyenda igaragaza imiterere y’umubiri we.

Mu minsi ishize uyu mukobwa yakunze kugarukwaho mu itangazamakuru nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ye y’urukozasoni.

Gloria Bogie yashyize atangaza impamvu adakunda kwambara imyenda y'imbere

Yavuze ko imubangamira kandi ikamubuza kwisanzura 

Avuga ko n'ubusanzwe akunda kwambara ubusa kuko yizera ko n'ubundi nta muntu wavutse yambaye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...