Gloria Bugie yakomoje ku ndirimbo yemerewe na The Ben na Diamond

Imyidagaduro - 04/11/2026 7:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Gloria Bugie yakomoje ku ndirimbo yemerewe na The Ben na Diamond

Umuhanzikazi Gloria Bugie wo muri Uganda unafite inkomoko mu Rwanda, yatangaje ko ari mu nzira zo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo Umunyarwanda The Ben ndetse na Diamond Platnumz wo muri Tanzania, ashimangira ko amahirwe yabonye mu minsi ishize ashobora kumufungurira amarembo mashya mu muziki.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri TikTok Live, nyuma y’iminsi avugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yitwaye ubwo yahuraga na Diamond Platnumz mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kampala muri Uganda.

Uyu muhanzikazi yavuze ko atumva impamvu bamwe mu Banya-Uganda bamunenze, bamushinja gutesha agaciro igihugu cyabo kubera ukuntu yagaragaje ko yifuza kwifotozanya na Diamond Platnumz, kandi we abona ko yari arimo gukoresha amahirwe abonye kugira ngo ateze imbere umuziki we.

Mu magambo ye, Gloria Bugie yijeje abakunzi be ko ibyo yakoze bitazaba iby’ubusa, kuko hari imishinga y’imikoranire n’aba bahanzi iri gutegurwa. Ati: “Muzategereze indirimbo nzakorana na Diamond vuba aha, ntimuzangishe impaka. Na The Ben na we muzayitegereze.”

Ibi abivuze nyuma y’uko ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, yayoboye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Mestil Hotel i Kampala, cyari cyateguwe mbere y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store Uganda.

Muri icyo kiganiro hari hateraniye abahanzi batandukanye barimo Diamond Platnumz wo muri Tanzania na The Ben wo mu Rwanda, bari bategerejwe mu gitaramo cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026.

Gloria Bugie yabonye umwanya wo kwegera aba bahanzi bombi, abasaba ko bazakorana indirimbo. Yavuze ko bakunze umuziki wabo, ko bamubereye urugero ndetse ko yishimiye kubona amahirwe yo guhura na bo no kubasaba ko bakorana.

Mu magambo ye yagize ati: “Mwarandebeye cyane mu rugendo rwanjye rw’umuziki, kandi nishimiye cyane kuba ngiye gusangira namwe urubyiniro ejo. Kuki ntakoresha aya mahirwe mbonye? Diamond Platnumz na The Ben, ndifuza ko twakorana indirimbo. Ndashaka kubereka ibyo umuhanzi wo mu rubyiruko rushya muri Uganda ashoboye.”

Nyuma y’ibi, amashusho y’igihe Gloria Bugie yashakaga kwifotozanya na Diamond Platnumz yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bakoresha izi mbuga bavuga ko imyitwarire ye itari ikwiye, abandi bakamushinja kwishyira hasi imbere y’uyu muhanzi ukomeye.

Gusa Gloria ntiyemeye ibyo ashinjwa, ahubwo yasobanuye ko guhura n’umuhanzi ukomeye ari amahirwe adakwiye gupfushwa ubusa, cyane cyane ku muntu ushaka kwagura ibikorwa bye.

Yavuze ko n’iyo umuntu yaba atazwi n’uwo ashaka kwegera, nta mpamvu yo gutinya kumwiyereka no kumusobanurira icyo amushakaho. Yagize ati: “N’iyo baba bakuzi cyangwa batakuzi, ugomba kubiyereka ukivuga uwo uri we.”

Mu gusobanura uko abibona, yanatanze urugero rw’ibihembo bikomeye bya Grammy Awards, avuga ko n’umuhanzikazi Beyoncé ashobora kwisanga mu birori nk’ibyo agahitamo kwiyereka abandi, kuko kuba umuntu azwi cyane bitavuze ko buri wese aba amuzi.

Yongeye kunenga abamushinje gutesha agaciro Uganda, ababwira ko badakwiye kwishyira hejuru cyangwa ngo bumve ko ibyo atekereza n’ibyo akora bigomba kugendera ku byo bo bifuza. Yagize ati: “Muravuga ngo nabakojeje isoni, mwe nande? Nimureke kwishyira hejuru.”

Yakomeje ashimangira ko abahanzi bakwiye kumenya gukoresha amahirwe babonye, kuko guhura n’abantu bafite izina rikomeye mu muziki bishobora kubafasha kubona imikoranire mishya, kumenyekanisha ibihangano byabo no kugera ku bandi bafana batari abo mu bihugu bakomokamo.

Ku rundi ruhande, Diamond Platnumz na we aherutse kugaragaza ko yifuza gukorana n’abahanzi bo muri Uganda, avuga ko amaze gukora indirimbo nyinshi n’abahanzi bo muri iki gihugu ariko zimwe ntizigere zisohoka kubera impamvu zitandukanye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kampala, yavuze ko bishoboka ko indirimbo ikomeye yahuriyemo n’umuhanzi wo muri Uganda yazasohoka mu mpera za 2026 cyangwa mu mwaka wa 2027. Icyakora, ntiyigeze agaragaza ko iyo ndirimbo izaba ari iyo yakoranye na Gloria Bugie.

Ku rundi ruhande, The Ben na Diamond Platnumz basanzwe bafitanye umubano mwiza mu muziki, dore ko mu 2022 bakoranye indirimbo yitwa ‘Why’, yakunzwe n’abatari bake mu Karere.

Aba bahanzi kandi bagiye bahurira ku rubyiniro mu bitaramo bitandukanye, birimo ibihembo bya Trace Awards byabereye i Kigali mu 2023.

Kugeza ubu, abakunzi ba Gloria Bugie, The Ben na Diamond Platnumz bategereje kureba niba ayo mahirwe uyu muhanzikazi avuga azavamo indirimbo, zishobora kurushaho guhuza abahanzi n’abakunzi b’umuziki bo muri Uganda, u Rwanda na Tanzania.

Gloria Bugie yatangaje ko ari mu biganiro byo gukorana indirimbo na The Ben, yizeza abakunzi be ko vuba bazabona umusaruro w'ibyo arimo kugeraho mu muziki


Gloria Bugie yanenze Abanya-Uganda bamushinje gutesha agaciro igihugu nyuma yo gusaba gufotorana na Diamond Platnumz, avuga ko abahanzi bakwiye gukoresha amahirwe yose babonye kugira ngo bateze imbere umuziki wabo

Gloria Bugie ari mu bahanzi bari guca ibintu mu gihugu cya Uganda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...