"Turashimira Imana kuba idushoboje kubagezaho ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo "Arashoboye". Iyi ndirimbo nayihawe mu gihe nari maze nsengera akazi mu byo nize aha turi kuba muri iyi minsi [Canada] nyura muri byinshi bigoye ariko Imana irankomeza kandi iza kukampa".
Ibi ni ibyatangajwe na Gloire Nkundayesu ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye nshya. Amashusho y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Elie Filmz, naho amajwi yayo akorwa na Producer Sam [Papa Jessie] muri River Studio.
Gloire yabwiye inyaRwanda.com ko iyi ndirimbo "yerekana ko nubwo wanyura mu biruhije, ariko uzishingikirize ku cyo ijambo ryayo rivuga, ku cyo Imana yakubwiye cyangwa se ku cyo iri kukubwira, kandi izagisohoza".
Yavuze kandi ko iyi ndirimbo iri kuri Album "twifuza kuzasoza mu mwaka wa 2023, izaba yitwa "Data Arakora". Yasobanuye iyi Album ye muri aya magambo "Izaba ari album iriho indirimbo zivuga imirimo y'Uwiteka kandi zinashimira Imana kuri byinshi byiza yadukoreye". Nkundayesu afite ishimwe rikomeye ku ku bantu bose bagize uruhare muri iyi ndirimbo ye nshya.
Yabashimiye cyane, anashimira by'umwihariko aba Producers bayikoze. Yagize ati "Nkabashimira cyane ubwitange bagaragaje. Imana ijye ibaha umugisha kandi ubumwe (travail en équipe) bitanga umugisha, ndizera ko n'izindi ziri inyuma zizarushaho kugenda neza".
Nkundayesu Gloire ni umuhanzi w'umuhanga cyane uhimbaza Imana mu njyana ya Rock. Yamenyekanye mu ndirimbo yise "Icyubahiro" yakoze akiri mu Rwanda atarajya gutura muri Canada. Ni umuramyi akaba n'intiti mu bijyanye n'amasharazi afitemo "Master's". Indirimbo ye "Arashoboye" ije ikorera mu ngata "Mbwira" imaze amezi abiri iri hanze.
Gloire yateguje Album nyuma yo gushyira hanze indirimbo "Arashoboye"