Glass Frog: Igikeri kibonerana ku buryo umutima n'izindi ngingo biba bigaragara

Utuntu nutundi - 06/07/2026 9:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Glass Frog: Igikeri kibonerana ku buryo umutima n'izindi ngingo biba bigaragara

Hari ibinyabuzima byinshi byagiye bitangaza isi kubera imiterere yabyo idasanzwe, kimwe mu bikomeje gukurura abahanga ni Glass Frog, igikeri gifite uruhu rubonerana ku buryo ushobora kubona umutima urimo utera, umwijima ndetse n'ibindi bice by'umubiri wacyo utagisatuye.

Iki gikeri kiba mu muryango wa Centrolenidae, ugizwe n'amoko arenga 150, kandi kiboneka cyane mu mashyamba y'inzitane yo muri Amerika yo Hagati n'Amerika y'Epfo.

Uruhu rwacyo rwo ku nda rubonerana cyane, mu gihe umugongo uba ufite ibara ry'icyatsi rifasha kwihisha mu mababi y'ibiti, bikakakirinda ko gihigwa n'inyamaswa.

Kuki cyiswe Glass Frog?

Nk’uko tubikesha urubuga britannica.com, izina Glass Frog risobanura "igikeri cy'ikirahure", kuko uruhu rwo munsi yacyo rusa n'ikirahure. Iyo gifashe ku kibabi, umuntu ashobora kubona umutima urimo utera, amara, umwijima ndetse rimwe na rimwe n'amagi iyo ari igitsina gore cyenda kororoka.

Abahanga bavuga ko uku kubonerane atari impanuka, ahubwo ari uburyo bwo kwihisha (camouflage). Iyo kiri ku kibabi, ibara ry'umubiri wacyo rihuza n'ibara ry'ikibabi, bikagora inyamaswa zindi zishobora kukirya kukibona. Glass Frog iboneka cyane muri Costa Rica, Panama, Colombia, Ecuador, Peru, Venezuela na Bolivia.

Ahanini iba hafi y'inzuzi n'amasoko y'amazi ari mu mashyamba y'inzitane, kuko ari ho itera amagi. Ku manywa iba yihishe munsi y'amababi, nijoro ikava guhiga udukoko duto nk’imibu, amasazi, ibimonyo, udukoko tuguruka, n’izindi nyamaswa nto zidafite amagufa y'umugongo.

Ibigabo ni byo birera abana

Mu bindi bitangaje kuri Glass Frog harimo uburyo ibigabo ari byo byita ku rubyaro. Nyuma y'uko igitsina gore gitereye amagi ku mababi ari hejuru y'amazi, akenshi kirigendera. Igitsina gabo ni cyo gisigara kiyarinze, kikayasukaho amazi kugira ngo atuma, ndetse kikayarinda inzoka, udukoko n'izindi nyamaswa zayarya.

Iyo ayo magi avamo utunyangingo (tadpoles), twikubita mu mazi ari munsi y'ibibabi tugatangira ubuzima bwo mu mazi mbere yo kuvamo ibikeri byuzuye.

Ubushakashatsi bwatangaje isi

Mu mpera za 2022, ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cya siyansi bwagaragaje ikintu cyari kimaze imyaka myinshi gitera urujijo. Abashakashatsi bo muri Duke University n'abo muri American Museum of Natural History basanze igihe Glass Frog iryamye cyangwa iruhutse, ihisha hafi 89%by'uturemangingo tw'amaraso dutukura (red blood cells) mu mwijima wayo.

Kubera ko utunyangingo tw’amaraso atukura ari two tugaragaza cyane ibara, kuduhisha bituma umubiri wacyo urushaho kubonerana inshuro ebyiri cyangwa eshatu, bikagifasha kutagaragara ku nyamaswa zigihiga. Ikindi cyatangaje abahanga ni uko gkishobora gukora ibi buri munsi kitagize ikibazo cyo kuvura kw’amaraso.

Kubungabunga aya moko biracyari ikibazo

Nubwo Glass Frog ikomeje gukurura abashakashatsi, amwe mu moko yayo ari mu kaga kubera: gutemwa kw'amashyamba, ihindagurika ry'ikirere, ihumana ry'inzuzi n'amasoko, ndetse n’indwara zibasira ibikeri ku isi. Impuguke mu kubungabunga ibinyabuzima zisaba ko aho ibi bikeri biba harushaho kurindwa kugira ngo aya moko adakomeza kugabanuka.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...