Iyi ndirimbo nshya ni imwe mu zigize album yabo ya mbere y’amajwi n’amashusho bise “Mwuka Wera Ndawushaka”. Ni indirimbo yanditswe ikanirimbwa n’abaririmbyi b’iri tsinda, aho amagambo ayigize agaruka cyane ku rukundo, imbabazi n’ubuntu bw’Imana, by’umwihariko binyuze mu Mwuka Wera.
Gisubizo Ohio ni igice cya Gisubizo Ministries, kikaba kigizwe n’abanyamuryango benshi bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Rwanda, Kenya n’ahandi.
Uyu muryango wavutse
mu mwaka wa 2016 utangijwe n’abantu bake, ariko uko imyaka yagiye ishira,
wagiye waguka, wakira n’abandi barimo abayobokaga andi mashami ya Gisubizo nka
Gisubizo Kigali, Nairobi n’ahandi, ndetse n’abandi batari barigeze
bayigiramo uruhare.
Album “Mwuka Wera Ndawushaka” igizwe
n’indirimbo eshanu, zimwe muri zo zikaba zikiri gutunganywa, ariko zose
ziteganyijwe gusohoka mu minsi ya vuba. “Mwuka
Wera” ni yo ndirimbo ya mbere muri izo yashyizwe hanze ku mugaragaro,
ikaba iri kuboneka kuri YouTube, Spotify, Boomplay, Audiomack n’izindi mbuga
zicururizwaho umuziki.
Gisubizo Ohio ikomeje urugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu muziki wuzuyemo ubutumwa bw’umwuka, ishyize imbere ubumwe, urukundo no guha agaciro umurimo w’Imana mu buzima bwa buri munsi.
Itsinda rya Gisubizo Ministries, ishami rikorera umurimo w'Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashyize hanze amashusho y'indirimbo ya mbere igaragara kuri Album yabo
Ni Album yabo ya mbere bise 'Mwuka Wera Ndawushaka'
REBA HANO INDIRIMBO "MWUKA WERA" YA GISUBIZO OHIO