Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wo mu Murenge wa Gisozi uva mu Gakinjiro werekeza ku ishuri ry’abakobwa rya FAWE, ngo ikaba yatewe no kuba umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hulux ifite plaque RAA 535 V, atabonye ibimenyetso bimubwira kugabanya umuvuduko nk’uko byemezwa n’ababonye iyo mpanuka iba.
Umusore ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto twasanze ahabereye iyo mpanuka yagize ati: “Jye nazamukaga, maze ngiye kubona mbona kariya kamodoka gasimbutse Dodani gahita gakubita moto ya mbere, kuko kageze imbere gato gakubita indi gahita kitambika mu muhanda gakubita izindi moto ebyiri imwe gahita kayitebeza mu mucanga.”
Iyi mpanuka ntiyari yoroheje
Umushoferi wari utwaye iyi modoka ntitwabashije kumubona, bamwe bakaba bavuga ko yahise ayivamo akiruka.
Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Kigali CHUK.
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ngo twumve igiteganyirizwa ibimenyetso by’uwo muhanda ntitwabasha kubabona, ariko turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda.