Gishari: Abapolisi b’u Rwanda barenga 500 batanze amaraso ku bushake

Amakuru ku Rwanda - 13/09/2026 7:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Gishari: Abapolisi b’u Rwanda barenga 500 batanze amaraso ku bushake

Abapolisi barenga 500 bakorera mu Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, batanze amaraso ku bushake mu gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026.


Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, aho abapolisi bagaragaje ko gutanga amaraso ari igikorwa cy’ingenzi mu gutabara no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko iki gikorwa kiri mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda na RBC.

Yavuze ko kandi gutanga amaraso bijyanye n’inshingano za Polisi zo kurinda umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Umutekano w’abaturage dushinzwe kurinda urushaho kugenda neza iyo bafite ubuzima bwiza kuko ntawe ushobora gutekana mu gihe yugarijwe n’uburwayi.”

ACP Rutikanga yavuze ko amaraso atangwa n’abapolisi ashobora gufasha abaturage bayakeneye, ariko ko n’abapolisi ubwabo cyangwa abo mu miryango n’inshuti zabo bashobora kuyakenere igihe bibaye ngombwa.

Uwera Lydie, umukozi wa RBC ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso n’ubukangurambaga mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko gutanga amaraso ari ugutabara ubuzima bwa benshi.


Ati: “Aya maraso iyo tuyabonye tuyashyikiriza ikigo kiyatunganya kugira ngo abashe guhabwa no gutabara abarembye bayakeneye.”

Uwera yavuze ko mu bakunze gukenera amaraso harimo abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore bari kubyara, abarwaye indwara zikomeye zirimo kanseri ndetse n’abakomeretse.

Yagaragaje kandi ko iterambere ry’ikoranabuhanga ryatumye kugeza amaraso ku bayakeneye birushaho kwihuta, kuko RBC ikoresha utudege tutagira abapilote, cyangwa drones, mu kugeza amaraso ku bigo nderabuzima biyakeneye.

Uwera yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abapolisi muri rusange ku ruhare bagira mu gutanga amaraso no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Nk’uko muba mwarabitojwe kurinda umuturage, iyo utanze amaraso uba umurinze icyashoboraga gutwara ubuzima bwe. Ni iby’agaciro kubagira muri iki gikorwa kuko amaraso mutanga atabara benshi.”

Yasabye Abanyarwanda muri rusange kugira umuco wo gutanga amaraso ku bushake, kuko nubwo umuntu ubwe atayakeneye, ashobora gukenerwa n’umwe mu muryango we cyangwa undi muntu.

Yanasabye Abanyarwanda kwirinda kunywa inzoga nyinshi, ashimangira gahunda ya Tunywe Less, kuko gukomeza kunywa inzoga nyinshi bishobora kugira ingaruka ku buzima no ku mubare w’abantu bashobora gutanga amaraso.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...