Uyu mugore w’imyaka 45 yafotowe amafoto agaragaza impeta ya zahabu ku rutoki rwo gushyingiranwa, ubwo yasohokaga agiye gutwara igare ari kumwe n’umuhungu we w’umwaka umwe.
Amafoto yafatiwe i Miami ku wa Gatandatu yerekana Bündchen yambaye ikoti ry’umweru (sweatshirt) n’ipantalo yenda kuba umweru, ari gutwara igare mu mihanda yo muri uwo mujyi. Yari yitakishije utwuma twa zahabu ku matwi n’ingofero y’umweru isanzwe ikoreshwa mu mikino.
Umwana we muto yari yicaye imbere ye ku igare, yambaye ikoti ry’icyatsi n’ipantalo yenda kuba umweru, mu gihe nyina yari yamwambitse ingofero irinda umutwe (helmet) y’umukara. Bündchen, umubyeyi w’abana batatu, yongeye kugaragaza uko yita ku mutekano w’umwana we.
Gisele Bündchen yarushinze na Joaquim Valente mu ibanga, mu birori byabereye mu muryango n’inshuti zabo za hafi mu Ugushyingo 2025, nyuma y’umwaka urenga bari bamaze bakundana.
Icyo gihe, amakuru yihariye yagejejwe kuri Page Six yavugaga ko Valente “yishimiye cyane kuba barasezeranye ku mugaragaro nyuma yo kubyarana umwana.”
Undi mutangabuhamya wabwiye People ko bahisemo gukora ubukwe bworoheje kuko “Gisele atabonaga impamvu yo gusangiza ubukwe bwe abantu batari abo mu muryango we.” Yakomeje agira ati: “Ibi bigaragaza aho ageze mu buzima bwe muri iki gihe.”
Mu kwezi kwa Gashyantare, byatangajwe ko Gisele na Valente bakiriye umuhungu wabo wa mbere bahuriyeho. Bündchen asanzwe ari nyina wa Benjamin w’imyaka 15 na Vivian w’imyaka 12, yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, icyamamare mu mukino wa NFL Tom Brady.
Izina ry’umwana wabo muto ntiryaratangajwe ku mugaragaro. Gusa, bivugwa ko Gisele yaba yararyerekanye mu buryo bwihishe mu kwezi gushize binyuze ku mwambaro w’umurimbo yambaye.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram muri Mutarama, Bündchen yagaragaje urunigi rufite inyuguti zishashagirana “J”, “B”, “V” na “A”, bituma abakunzi be batekereza ko izina ry’umwana rishobora gutangirana n’inyuguti “A”.
Ikinyamakuru People cyigeze gutangaza ko izina rya kabiri (middle name) ry’uyu mwana ari River, nubwo izina rya mbere ritaramenyekana ku mugaragaro.







Bündchen yarushinze na Valente mu biriro by'ibanga byabaye mu Ugushyingo 2025
