Gisa cy’Inganzo yavuze uko indirimbo ya Richard Nick Ngendahayo yamufashije kuva mu biyobyabwenge - VIDEO

Imyidagaduro - 03/06/2026 12:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Gisa cy’Inganzo yavuze uko indirimbo ya Richard Nick Ngendahayo yamufashije kuva mu biyobyabwenge - VIDEO

Hari indirimbo umuntu yumva ikamushimisha, hari n’indi iba umusemburo wo gukomeza urugendo rw’ubuzima mu bihe bikomeye. Ku muhanzi Gisa cy’Inganzo, indirimbo “Ntwali Batinya” ya Richard Nick Ngendahayo ni imwe mu zamubereye urumuri mu mwijima mu gihe yari yarazahajwe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu muhanzi uzwiho kuririmba indirimbo ziganjemo ubutumwa bwubaka umuntu, yavuze ko mu myaka yashize yanyuze mu bihe byamugoye cyane, aho yisanze mu buzima bwo gukoresha ibiyobyabwenge, ibintu byatumaga agenda atakaza icyizere cy’ejo hazaza ndetse akumva ari wenyine.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Gisa cy’Inganzo yavuze ko muri urwo rugendo rwari rwuzuyemo kwiheba, hari indirimbo imwe yakomeje kumubera inshuti n’umuhumuriza, ari yo “Ntwali Batinya” ya Richard Nick Ngendahayo.

Yagize ati: “Nayisubiyemo kubera ko ari indirimbo yambereye impamba mu buzima bugoye. Hari igihe nabonaga ndi gutera nkabona nabuze unyikiriza, nareba nkabona nta cyerekezo mbona. Nashyiramo iriya ndirimbo ikambera inshuti nyinshi, nkumva ni nkaho ndi kumwe n'inshuti nyinshi."

Mu magambo ye, agaragaza ko hari ibihe yumvaga isi yose yamuteye umugongo, ariko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bukamwibutsa ko Imana itamutereranye, nubwo abantu bamwe babaga bamaze kumucikaho intege.

Gisa yavuze ko nubwo abantu benshi bamwifurizaga kuva muri ubwo buzima, hari igihe byamuteraga igitutu kurushaho kuko yumvaga nta mbaraga afite zo kwigobotora ako kanya.

Ati: “Ni muri cya gihe nkiri gukoresha ibiyobyabwenge. Hari ukuntu abantu babaga bakwifuriza ibyiza, ibyo ubwabyo kubyumva hari igitutu bigushyiraho. Nari umuhanzi abantu batangiye kumenya, rero ku kubona mu buzima bubi hahita haza abakwifuriza kujya mu buzima bwiza. Nabireba kandi ntafite uko mpita nigobotora nkabona byambereye ibamba, nkicara nkigunga nkumva iriya ndirimbo.”

Mu gihe benshi babonaga umuhanzi ukomeje kwamamara, imbere muri we hari intambara yarwanaga buri munsi. Ni intambara yo gushaka kongera kwisanga no kuva mu bubata bw’ibiyobyabwenge, urugendo avuga ko rutari rworoshye.

Icyakora, muri ibyo bihe byose, “Ntwali Batinya” yakomeje kumwibutsa ko gutsindwa atari iherezo ry’ubuzima. Iyo ndirimbo ni yo yatumaga agaruka ku cyizere, agatekereza ko hari umunsi azongera guhaguruka.

Ni yo mpamvu nyuma yo kuva muri uwo mwijima no kongera kubaka ubuzima bwe, Gisa cy’Inganzo yumvise ko gusubiramo iyi ndirimbo byari uburyo bwo gushimira ubutumwa yayikuyemo no kubusangiza abandi.

Yavuze ko igitekerezo cyo kuyisubiramo atari icy’uyu munsi, ahubwo ko yakimaranye imyaka myinshi, ariko akabona igihe kitaragera. Ati: “Buriya natekereje kuyiririmba inshuro nyinshi ariko buriya ni cyo gihe Imana yemereye ko nyisubira.”

Uyu muhanzi yashimye cyane Richard Nick Ngendahayo kubera ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, avuga ko hari abantu benshi ishobora kuba yarafashije nk’uko yamufashije. Ati: “Nyisubiyemo yarabyakiriye, arabyemera, ni ukuri Imana umuhe umugisha.”

Uyu munsi, Gisa cy’Inganzo ni umwe mu bahanzi batajya bahisha amateka yabo, cyane cyane ayerekeye urugendo rwo kuva mu biyobyabwenge. Avuga ko kubivugaho ari uburyo bwo gukangurira urubyiruko n’abandi bose bashobora kuba bari muri iyo nzira ko impinduka zishoboka.

Ahamya ko iyo arebye aho yavuye n’aho ageze ubu, asanga Imana yamugiriye neza, kandi ko ubutumwa nk’uburi mu ndirimbo “Ntwali Batinya” bwabaye kimwe mu byamufashije gukomeza kwizera ko umunsi umwe azigobotora ubuzima bwari bwaramubase.

Mu buzima bwe, iyi ndirimbo ntabwo ari indirimbo gusa; ni urwibutso rw’urugamba yatsinze n’urugendo rwamugejeje ku kongera kwiyubaka.


Gisa cy’Inganzo yatangaje ko indirimbo ‘Ntwali Batinya’ ya Richard Nick Ngendahayo yamubereye impamba ikomeye mu buzima bwe


Gisa yishimira uburyo Richard Nick Ngendahayo yanyuzwe no kuba yarasubiyemo indirimbo ye

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GISA CY’INGANZO

GISA CY’INGANZO YASUBIYEMO INDIRIMBO YA RICHARD NICK NGENDAHAYO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...