Uyu
muhanzi uzwiho kuririmba indirimbo ziganjemo ubutumwa bwubaka umuntu, yavuze ko
mu myaka yashize yanyuze mu bihe byamugoye cyane, aho yisanze mu buzima bwo
gukoresha ibiyobyabwenge, ibintu byatumaga agenda atakaza icyizere cy’ejo
hazaza ndetse akumva ari wenyine.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Gisa cy’Inganzo yavuze ko muri urwo rugendo
rwari rwuzuyemo kwiheba, hari indirimbo imwe yakomeje kumubera inshuti
n’umuhumuriza, ari yo “Ntwali Batinya” ya Richard Nick Ngendahayo.
Yagize
ati: “Nayisubiyemo kubera ko ari indirimbo yambereye impamba mu buzima bugoye.
Hari igihe nabonaga ndi gutera nkabona nabuze unyikiriza, nareba nkabona nta
cyerekezo mbona. Nashyiramo iriya ndirimbo ikambera inshuti nyinshi, nkumva ni
nkaho ndi kumwe n'inshuti nyinshi."
Mu
magambo ye, agaragaza ko hari ibihe yumvaga isi yose yamuteye umugongo, ariko
ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bukamwibutsa ko Imana itamutereranye, nubwo
abantu bamwe babaga bamaze kumucikaho intege.
Gisa
yavuze ko nubwo abantu benshi bamwifurizaga kuva muri ubwo buzima, hari igihe
byamuteraga igitutu kurushaho kuko yumvaga nta mbaraga afite zo kwigobotora ako
kanya.
Ati:
“Ni muri cya gihe nkiri gukoresha ibiyobyabwenge. Hari ukuntu abantu babaga
bakwifuriza ibyiza, ibyo ubwabyo kubyumva hari igitutu bigushyiraho. Nari
umuhanzi abantu batangiye kumenya, rero ku kubona mu buzima bubi hahita haza
abakwifuriza kujya mu buzima bwiza. Nabireba kandi ntafite uko mpita nigobotora
nkabona byambereye ibamba, nkicara nkigunga nkumva iriya ndirimbo.”
Mu
gihe benshi babonaga umuhanzi ukomeje kwamamara, imbere muri we hari intambara
yarwanaga buri munsi. Ni intambara yo gushaka kongera kwisanga no kuva mu
bubata bw’ibiyobyabwenge, urugendo avuga ko rutari rworoshye.
Icyakora,
muri ibyo bihe byose, “Ntwali Batinya” yakomeje kumwibutsa ko gutsindwa atari
iherezo ry’ubuzima. Iyo ndirimbo ni yo yatumaga agaruka ku cyizere, agatekereza
ko hari umunsi azongera guhaguruka.
Ni
yo mpamvu nyuma yo kuva muri uwo mwijima no kongera kubaka ubuzima bwe, Gisa
cy’Inganzo yumvise ko gusubiramo iyi ndirimbo byari uburyo bwo gushimira
ubutumwa yayikuyemo no kubusangiza abandi.
Yavuze
ko igitekerezo cyo kuyisubiramo atari icy’uyu munsi, ahubwo ko yakimaranye
imyaka myinshi, ariko akabona igihe kitaragera. Ati: “Buriya natekereje
kuyiririmba inshuro nyinshi ariko buriya ni cyo gihe Imana yemereye ko
nyisubira.”
Uyu
muhanzi yashimye cyane Richard Nick Ngendahayo kubera ubutumwa buri muri iyi
ndirimbo, avuga ko hari abantu benshi ishobora kuba yarafashije nk’uko
yamufashije. Ati: “Nyisubiyemo yarabyakiriye, arabyemera, ni ukuri Imana umuhe
umugisha.”
Uyu
munsi, Gisa cy’Inganzo ni umwe mu bahanzi batajya bahisha amateka yabo, cyane
cyane ayerekeye urugendo rwo kuva mu biyobyabwenge. Avuga ko kubivugaho ari
uburyo bwo gukangurira urubyiruko n’abandi bose bashobora kuba bari muri iyo
nzira ko impinduka zishoboka.
Ahamya
ko iyo arebye aho yavuye n’aho ageze ubu, asanga Imana yamugiriye neza, kandi
ko ubutumwa nk’uburi mu ndirimbo “Ntwali Batinya” bwabaye kimwe mu byamufashije
gukomeza kwizera ko umunsi umwe azigobotora ubuzima bwari bwaramubase.
Mu buzima bwe, iyi ndirimbo ntabwo ari indirimbo gusa; ni urwibutso rw’urugamba yatsinze n’urugendo rwamugejeje ku kongera kwiyubaka.

Gisa cy’Inganzo yatangaje ko indirimbo ‘Ntwali Batinya’ ya Richard Nick Ngendahayo yamubereye impamba ikomeye mu buzima bwe

Gisa
yishimira uburyo Richard Nick Ngendahayo yanyuzwe no kuba yarasubiyemo
indirimbo ye
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GISA CY’INGANZO
GISA CY’INGANZO YASUBIYEMO INDIRIMBO YA RICHARD NICK NGENDAHAYO
