Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Gisa cy’Inganzo yavuze ko atigeze yanga
amasezerano ya Kina Music nk’uko byagiye bivugwa, ahubwo ko nta masezerano
yanditse yigeze ahabwa ngo ayashyireho umukono cyangwa ayange.
Uyu
muhanzi uri mu bafite indirimbo zakunzwe cyane mu njyana gakondo n’iziganisha
ku butumwa bwubaka, yavuze ko umubano we na Producer Ishimwe Karake Clement
watangiye kare, cyane cyane nyuma y’uko amwandikiye akanamukorera indirimbo
“Uruyenzi”, imwe mu ndirimbo zamuhesheje izina rikomeye mu muziki nyarwanda.
Agaruka
ku makuru yavugaga ko yanze gusinyira Kina Music, Gisa yavuze ko ayo makuru
atajyanye n’ukuri kw’ibyabaye.
Ati:
“Ntabwo nanze. Ahubwo ni kwa kundi umubyeyi yifuza gushyigikira umwana we,
hanyuma umwana agatoroka mu rugo ashaka gusogongera ku Isi. Ariko iyo Isi na yo
ikamwigisha byinshi, akazisanga agarutse aho yavuye. Umubyeyi mwiza na we
akamwakira kuko azi aho yavuye kandi akagira ikinyabupfura.”
Ni
amagambo yumvikanamo ukwicuza no kureba inyuma ku rugendo rwe rwa muzika, ariko
kandi agaragaza icyubahiro afitiye Ishimwe Clement wagize uruhare mu gutuma impano
ye igera ku rwego rwagutse.
Gisa
asobanura ko nubwo nta masezerano yigeze ahabwa, hari ibintu byagaragazaga ko
Ishimwe Clement yamubonagamo ubushobozi kandi yifuza kumufasha gutera indi
ntambwe mu muziki.
Yagize
ati: “Nta gahunda y’amasezerano yari ahari. Clement ni umuntu ufite uburyo
akoramo ibintu bye. Abanza gutunganya impano akayizamura, hanyuma igihe
nikigera akaba ari bwo habaho ibiganiro byimbitse. Yari atarabimbwira, ariko
wabonaga ko hari urwego yifuzaga kuba yavanaho impano yanjye akayigeza ku rundi
bitewe n’ubushobozi bwe ndetse n’umuziki mwiza akora.”
Aya
magambo agaragaza ko icyo gihe hari icyizere cy’ubufatanye bwari bukiri mu
rugendo rwo kubakwa, ariko kitigeze kigera ku rwego rw’amasezerano yanditse
nk’uko benshi babyumvaga.
Mu
ruganda rw’imyidagaduro, hari amakuru amwe n’amwe agenda asakara akagera aho
afatwa nk’ukuri n’ubwo aba atarigeze yemezwa n’abavugwaho.
Uyu
muhanzi yavuze ko na we yagiye yumva abantu bavuga ko yanze gusinyira iyi
label, nyamara azi neza ko bitigeze bibaho. Ati: “Abantu bavuga ibintu byinshi,
ariko byaba byiza bavuga ibintu bihari.”
Ni
amagambo agaragaza uburyo rimwe na rimwe ibihuha bishobora kubaho igihe
kirekire kurusha ukuri kwabyo.
Nyuma
y’imyaka myinshi ishize bakoze indirimbo “Uruyenzi”, umubano wa Gisa cy’Inganzo
na Ishimwe Clement wongeye kubyara umusaruro.
Aba
bombi baherutse kongera gukorana mu ndirimbo ya Gospel yitwa “Birabareba”,
ibintu byafashwe na benshi nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge n’ubucuti bwongeye
gukomera.
Gisa
yavuze ko uru rugendo rwongeye kubahuza rwaturutse ku kuba yarafashe icyemezo
cyo gusaba imbabazi.
Yasobanuye
ko yasabye imbabazi Ishimwe Clement ku giti cye, ariko ko yanasabye imbabazi
Abanyarwanda muri rusange ku makosa yaba yarakoze mu rugendo rwe.
Iyo
umuntu yumvise amateka ya Gisa cy’Inganzo na Kina Music, ntabwo ari inkuru
y’umuhanzi wanze amahirwe nk’uko byakunze kuvugwa. Ahubwo ni inkuru y’umuhanzi
wemera ko hari abantu bamubonye mbere y’abandi, bakamufasha gukura, hanyuma
inzira z’ubuzima zikabajyana ahatandukanye mbere yo kongera kubahuza.
Uyu
munsi, nyuma y’igihe kinini havugwa byinshi ku mubano we na Ishimwe Clement,
Gisa cy’Inganzo yahisemo kuvuga ukuri kwe: nta masezerano ya Kina Music yigeze
ahabwa ngo ayange.
Ahubwo
asanga amateka yabo ari urugendo rw’umuhanzi n’umujyanama we, rwabayemo
gutandukana, kwiga ubuzima, gusubira inyuma, gusaba imbabazi no kongera
guhurira ku ntego imwe; gukomeza gukora umuziki ufite icyo usigira
Abanyarwanda.
Gisa
cy’Inganzo yatangaje ko mu myaka 13 ishize nta masezerano yigeze ahabwa na Kina
Music

