Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko amaze igihe ashakisha
indirimbo ze za kera zari zaragiye zisohoka mu buryo butandukanye, kugira ngo
azikusanyirize hamwe mu mushinga umwe. Yavuze ko zimwe muri zo zari zaragiye zibura
ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, ndetse hari n’izindi yumvaga ko
zidakwiye gukomeza kuburirwa irengero.
Gisa yasobanuye ko gufata icyemezo cyo kuzikusanya kuri Album imwe ari uburyo bwo guha agaciro umurage w'umuziki amaze imyaka akora, cyane ko hari n'abakunzi be bamaze igihe bamubaza aho izo ndirimbo zaburiwe.
Album ye iriho indirimbo nka Uruyenzi, Isengesho, Genda Ubabwire,
Isubireho, Ndamurembuza, Inkombe, Rumbiya, Uwo Nahisemo, Tebuka, Umwana wanzwe
niwe ukura, Ubukwe bwiza, ndetse na Ndyohereza yakoranye na Bruce Melodie.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Gisa yagize ati “Muri
make, ni ibihangano bya kera byari byaragiye bisohoka mu buryo butari bwo. Uyu
munsi nafashe icyemezo cyo kububaha no gusigasira ibikorwa byiza twakoze, cyane
ko hari n’ibyagiye twibwa. Nabikusanyirije hamwe bimwe muri byo mbishyira kuri
Album nise ‘Igicumbi cy’Inganzo’.
Akomeza ati “Abantu bari bamaze igihe babinyishyuza, kera
ntawabikurikiraga, ariko ubu turasobanutse kandi turi maso. Nta gihangano
kigomba gupfa ubusa, cyane cyane ibyo abantu bakunze.”
Uyu muhanzi yavuze ko atazagarukira ku ndirimbo zo hambere
gusa, kuko kuri iyi Album yongeyeho izindi ndirimbo ebyiri nshya kugira ngo
umushinga wuzure.
Muri izo ndirimbo nshya harimo ‘Ubukwe Bwiza’, yayituye abantu
bose bitegura kurushinga, abafuriza kuzagira ubukwe bwiza. Ni indirimbo
igaragaza ko nubwo uyu mushinga ahanini ushingiye ku bihangano bye byo hambere,
atibagiwe gukomeza guha abakunzi be umuziki mushya.
Hari kandi indirimbo yise ‘Byuzuye’, yashyizweho nka ‘Bonus
track’. Gisa yavuze ko amajwi yayo yamaze kujya hanze, mu gihe izindi ndirimbo
ziri kuri Album na zo ziteganyijwe kugera ku mbuga zicururizwaho umuziki mu
gihe cya vuba.
Kumenyekanisha iyi Album na byo biri mu byo uyu muhanzi ari
gutegura. Yatangaje ko ateganya gukora ibirori byo kumvisha abakunzi be izi
ndirimbo, bizwi nka Listening Party, bizabera ahitwa Paddock ku wa 14
Ugushyingo 2026.
Uyu mushinga mushya uje mu gihe Gisa cy’Inganzo yongeye
kugaragara cyane mu muziki Nyarwanda nyuma y’ibihe bitandukanye yanyuzemo,
byatumye amara igihe atagaragara mu ruhando rw’imyidagaduro.
Gisa James, amazina ye asanzwe, yatangiye kumenyekana mu
muziki Nyarwanda ahagana mu 2012. Yagiye agaragaza ubuhanga mu kuririmba no
kwandika indirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima y'abazumva.
Mu ndirimbo zamwubakiye izina harimo ‘Genda Ubabwire’,
‘Uruyenzi’, ‘Inkombe’ n’izindi. Yanagiye agaragara mu bihangano by’abandi
bahanzi, aho ijwi rye ryumvikanye mu ndirimbo ‘Ikosora’ ya nyakwigendera Jay
Polly.

Album ‘Igicumbi cy’Inganzo’ ni undi mushinga wihariye mu rugendo rwe, kuko ugaragaza ubushake bwo gusubiza mu maboko y’abakunzi be indirimbo bamaze igihe bashaka, kuzisigasira no kuzongerera ubuzima, mu gihe akomeza gukora izindi nshya

Gisa cy’Inganzo yahuje zimwe mu ndirimbo ze zo hambere kuri Album nshya yise ‘Igicumbi cy’Inganzo’, agamije gusigasira ibihangano bye no kubisubiza mu maboko y’abakunzi be bari bamaze igihe babisaba

Gisa cy’Inganzo yatangaje ko Album ye ‘Igicumbi cy’Inganzo’ izaba iriho indirimbo nshya ‘Ubukwe Bwiza’ yatuye abitegura kurushinga, anategura ibirori byo kumva iyi Album bizaba ku wa 14 Ugushyingo 2026
