Ibi ni byo bituma inkuru z’abantu batsinze ibibazo
byababayeho ziba ingenzi. Zibutsa ko amateka y’umuntu atagomba kuba igihamya
gihoraho cy’ibyo adashoboye, ahubwo ashobora kuba isoko y’amasomo afasha we
ubwe n’abandi gutera intambwe ijya imbere.
Umuhanzi Gisa Cy’Inganzo ni umwe mu bantu bahisemo kudahisha
ibihe banyuzemo. Avuga ko kuba yarigeze gukoresha ibiyobyabwenge, ariko akaza
kubireka, ari urugendo rwamwigishije byinshi, ku buryo atabona impamvu yo
guceceka ku byo yanyuzemo.
Kuri we, kuvuga ku byahise si ugusubira inyuma cyangwa
kwibutsa abantu ko yigeze kugira ibibazo, ahubwo ni uburyo bwo kugaragaza ko
yabashije kubivamo, akabihindura amasomo amufasha kubaka ejo hazaza he.
Mu gihe hari abantu bahitamo guhisha ibibazo banyuzemo
batinya gucibwa intege, Gisa Cy’Inganzo asanga kuvuga ukuri ku mateka ye ari
kimwe mu bimufasha gukomeza urugendo rwe, adaheranwa n’ibyamubayeho.
Yagize ati: “Impamvu mba nshize amanga ni uko hari icyo
nigiye mu hahise kitansubije hasi cyangwa ngo kindekere aho, ahubwo cyambereye
impamba y’aho ndi kugana, kandi aho ngeze ndumva biri kugaragaza aho ndi
kugana.”
Aya magambo agaragaza uko abona amateka ye: aho kuyafata
nk’umutwaro ugomba guhora amukurikirana, yahisemo kuyigiramo amasomo amufasha
gutera imbere. Ni urugendo rwo kwemera ibyabaye, kubyigiraho no kudaha ibyahise
ububasha bwo kugena ejo hazaza.
Gusa, kuvuga ku byahise ntibihagije; icy’ingenzi ni ugukomeza
kubaka ubuzima bushya. Ni muri urwo rwego Gisa Cy’Inganzo avuga ko nyuma yo
gufata icyemezo cyo guhindura icyerekezo mu rugendo rwe rw’umuziki, yiyemeje
gukomeza gukora, akizera ko ibyo akora bizagenda bigira umusaruro uko igihe
gihita.
Yasobanuye ko mu muziki, kimwe no mu yindi mirimo, hakenewe
kwihangana no kudacika intege, kuko ibyo umuntu akora uyu munsi bidahita
bitanga umusaruro ako kanya.
Ati: “Guhozaho ni ibintu byiza mu kazi ako ari ko kose
umuntu aba akora, cyane cyane muri ibi bintu byacu by’umuziki. Ni ibintu ubiba
ariko udateganya guhita usarura muri ako kanya. Akenshi na kenshi, nkanjye,
mbikora mbikunze, ariko nkanareba niba abantu bari kubyakira neza.”
Ibi bishimangira ko guhindura icyerekezo mu buzima ari
intambwe ya mbere, ariko kugikomeraho bisaba kwihangana, kwiga ku byo umuntu
akora no kumva uko abo agenera ibyo akora babyakira.
Ku muntu wigeze kunyura mu bihe bimugora, urugendo rwo
kongera kwiyubaka rushobora kugorana kurushaho bitewe n’uko sosiyete imufata.
Hari ubwo abantu bakomeza kumubonamo uwo yari we, ntibamuhe
umwanya wo kugaragaza impinduka yagize. Ibi bishobora gutuma bamwe bahitamo
guceceka, abandi bakigunga, batinya ko ibyahise byabo byakomeza kubakurikirana.
Nyamara, ubuhamya bw’abantu banyuze mu bibazo bakabivamo
bushobora gutanga icyizere ku bandi bakiri muri izo ngorane. Iyo umuntu avuga
ibyo yanyuzemo atagamije kubihisha cyangwa kubihindura ishema, ahubwo agamije
kugaragaza amasomo yabikuyemo, ashobora gufasha abandi kumva ko guhinduka
bishoboka.
Ni na yo mpamvu inkuru ya Gisa Cy’Inganzo irenze kuba inkuru
y’umuhanzi uvuga ku mateka ye. Ni n’ubutumwa bujyanye n’uko abantu bakwiye
kureba abagerageza guhindura ubuzima bwabo: ntibagume kubapimira ku makosa
bakoze cyangwa ibihe bibi banyuzemo, ahubwo banarebe intambwe bamaze gutera
n’icyerekezo bahisemo.
Mu buzima, buri muntu agira amateka ye, ibihe yifuza
kwibagirwa n’amasomo ashobora kumufasha gukura. Icy’ingenzi si uko umuntu
atigeze ahura n’ibimugora, ahubwo ni uko abasha kubyigiramo, akiyubaka kandi
agakomeza urugendo rwe.
Kuri Gisa Cy’Inganzo, ibyahise ntibigomba kumubera aho
ahagarara. Yahisemo kubigira impamba imufasha kugana imbere, mu gihe akomeza
guharanira gutera imbere mu muziki no kureba niba ibyo akora bigera ku mitima
y’ababikurikira.
Kuko koko, amateka y’umuntu ashobora gusobanura aho yavuye,
ariko si yo agomba kugena aho agomba kugera.
Gisa Cy’Inganzo yavuze ko kuba yarigeze gukoresha
ibiyobyabwenge ariko akaza kubireka, bitamubuza kubivugaho, kuko ibyahise
yabigize amasomo n’impamba imufasha guharanira ejo hazaza heza.
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GISA CY’INGANZO
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA GISA CY’INGANZO
