Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Al Hilal SC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 ihabwa igikombe cy’icyubahiro. Iyi kipe yakinnye shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka bitewe n’ibibazo by’umutekano biri iwabo muri Sudani, yabigezeho nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa 33.
Umwe mu bakinnyi bakina muri iyi kipe byitezwe ko ari nawe uzaba umukinnyi mwiza wa shampiyona, Girumugisha Jean Claude yavuze ko shampiyona y’u Rwanda ari nziza nubwo hakiri ibintu byo gukosora. Ati: ”Ni shampiyona yari imeze neza nubwo igifite ibintu byinshi byo guhindura, ndabizi ko ikintu cyose bagiha umwanya bizagenda biza buke buke.”
Yavuze ko mu Rwanda nta kipe yamugoye ihari.
Uyu mukinnyi ukomoka mu Burundi ubwo yari abajijwe umukinnyi mwiza w’Umunyarwanda ukina muri shampiyona y’u Rwanda yagize ati: ”Umukinnyi mwiza w’Umunyarwanda mpora mbivuga, Niyigena Clement ni umukinnyi w’umuhanga cyane nubwo ari umukinnyi ukina inyuma. Hari n’undi ukina mu kibuga hagati, Ruboneka Jean Bosco, ni umukinnyi mwiza cyane nawe ni abakinnyi benshi babizi ariko abo nibo nabashije kubona.”
Yavuze ko APR FC ariyo iri ku rwego rwiza kurusha Rayon Sports nk'uko yabibonye.
