Gilbert Bukuru yateguje Album anagaragaza ibintu bitatu yishimira cyane mu muziki wa Gospel

Imyidagaduro - 27/07/2026 7:11 PM
Share:
Gilbert Bukuru yateguje Album anagaragaza ibintu bitatu yishimira cyane mu muziki wa Gospel

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gilbert Bukuru yavuze ko yinjiriye mu muziki kubera umuhamagaro wo kwamamaza Yesu Kristo, agaragaza ko yishimira uburyo umuziki wa Gospel umaze gutera imbere mu Rwanda ndetse n'uruhare ugira mu guhindura ubuzima bw'abawumva.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Gilbert Bukuru yavuze ko ari umusore ukijijwe usengera mu Restoration Church Gikondo, aho akomeje gukorera Imana binyuze mu mpano yo kuririmba.

Yagize ati: "Ndi umusore ukijijwe ukunda Kristo, nkaba nsengera muri Restoration Church Gikondo. Icyifuzo cyanjye ni ugukorera Imana no kuyamamaza binyuze mu muziki."

Gilbert yavuze ko yatangiye urugendo rw'umuziki mu mwaka wa 2014, kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo zirindwi. Yasobanuye ko icyamuteye gutangira kuririmba atari ugushaka kwamamara, ahubwo ko yabitewe n'umuhamagaro.

Ati: "Natangiye umuziki mu 2014. Ubu mfite indirimbo zirindwi. Icyatumye ninjira mu kuririmbira Imana ni uko nabifashe nk'umuhamagaro, kandi numvaga ngomba kwamamaza Kristo binyuze mu ndirimbo."

Uyu muhanzi yavuze ko urukundo akunda umuziki rwaturutse ku Mwuka Wera, ndetse akanaterwa imbaraga no kubona abandi baramyi bakorera Imana neza.

Aragira ati: "Uwankundishije umuziki ni Mwuka Wera. Nanone nakomeje kuwukunda mbikesha kubona abaramyi baririmbira Imana neza, bikankomeza mu muhamagaro wanjye."

Yishimira intambwe umuziki wa Gospel ugezeho

Gilbert Bukuru yavuze ko hari ibintu bitatu by'ingenzi yishimira ku muziki wa Gospel mu Rwanda. Icya mbere ngo ni uko ukomeje kugira uruhare mu guhindura ubuzima bwa benshi. "Icyo nishimira mbere na mbere ni uko muziki wa Gospel ukomeje guhembura no guhindura ubuzima bw'abantu benshi."

Icya kabiri yavuze ko uyu muziki umaze kwakirwa n'Abanyarwanda kurusha uko byari bimeze mu myaka yashize. "Kera wasangaga abantu benshi bakunda cyane indirimbo z'isi kurusha iza Gospel. Ubu ibintu byarahindutse, indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirumvwa kandi zigakundwa n'abantu benshi."

Ikindi yishimira ni uko muziki wa Gospel utagifasha abawukora mu buryo bw'umwuka gusa, ahubwo ushobora no kubabera isoko y'iterambere. Ati: "Uyu munsi muziki wa Gospel ushobora gutunga abawukora kandi ukagira uruhare mu guteza imbere igihugu."

'Ndi Amahoro' yigisha ko amahoro nyakuri ari muri Kristo

Gilbert Bukuru aherutse gushyira hanze indirimbo yise "Ndi Amahoro", yavuze ko ikubiyemo ubutumwa bwo kwereka abantu ko amahoro nyakuri aboneka muri Yesu Kristo wenyine.

Yagize ati: "Indirimbo 'Ndi Amahoro' ivuga ko nta handi dushobora kubona amahoro nyakuri atari muri Kristo Yesu. Ni we wenyine ushobora kuzura ibyapfuye, agaha ubuzima ibitari bifite ubuzima."

Yakomeje avuga ko indirimbo inibutsa abakristo umwanya bafite muri Kristo. Ati: "Turongera kwibutswa ko tutakiri imbata za Satani, ahubwo turi abana b'Imana. Iyo turi muri Kristo, tugira amahoro kandi nta kidutera ubwoba kuko aba ari kumwe natwe."

Afite intego yo gukora album

Uretse umuziki, Gilbert Bukuru yavuze ko akora akazi muri Leta. Mu mashuri yisumbuye yize Economics, Commerce and Accounting (EKK), mu gihe ubu ari gukomeza amasomo ye muri kaminuza mu ishami rya Social Sciences.

Ku bijyanye n'ahazaza h'urugendo rwe rw'umuziki, yavuze ko afite indirimbo nyinshi ateganya gushyira hanze, intego ye ikaba ari ugukora album ndetse no gukomeza kwagura impano ye kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi.

Yagize ati: "Mfite izindi ndirimbo nyinshi ziteguye. Intego yanjye ni ugukora album no gukomeza kwagura impano yanjye kugira ngo ubutumwa bwa Kristo bugere kure hashoboka."

Gilbert Bukuru yashyize hanze indirimbo nshya "Ndi Amahoro" anateguza Album

REBA INDIRIMBO NSHYA "NDI AMAHORO" YA BUKURU GILBERT






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...