Uyu ni umunsi udasanzwe witezwe n’abakunzi b’umupira
w’amaguru. Ni Gikondo Super Day, igikorwa cyateguwe mu rwego rwo guhuza
abakinnyi banyuze ku kibuga cya Mburabuturo no kongera guha ibyishimo
abaturage.
Iki kibuga cya Mburabuturo, cyahoze gikinirwaho n’irerero
rya Nouvelle Moisson de Gikondo ubu rizwi nka New Harvest, kimaze imyaka
myinshi kizamura impano mu mupira w’amaguru, zimwe zatanze
umusaruro mu ikipe y’igihugu "Amavubi" ndetse n’izabashije kujya gukina umupira w’amaguru
ibwotamasimbi.
Gikondo Super Day izaba ari umwanya ukomeye wo kwishimira ayo amateka no guha icyubahiro abakinnyi banyuze kuri iki kibuga bakagera ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru.
Hazitabira ibyamamare
bitandukanye byakanyujijeho mu makipe yo mu Rwanda, birimo Ndoli Jean Claude, Kipepe,
Pekeyake Pekinho, n’abandi benshi bakunzwe mu mupira w’amaguru ariko ubu bakaba
barawuretse.
Hazahurira kandi abakinnyi bakiri mu rugendo rwabo
rw’umupira haba muri shampiyona y’u Rwanda ndetse no hanze, barimo Manzi
Thierry, Usengimana Faustin, Muhire Kevin
watashye imitima y’abafana ba Rayon Sports ndetse n’abandi.
Ibi birori bizatangira saa mbiri za mu gitondo,
hakinwa imikino y’abato batarengeje imyaka 10 na 13 bo muri New Harvest
Football Academy na Centre de Gikondo. Iyo mikino y’abato izaba igamije
kugaragaza impano ziri gukurira kuri icyo kibuga cyareze ibihangange ndetse no
kubatera imbaraga mu rugendo rwabo rwo kuzaba abakinnyi b’ejo hazaza.
Nyuma y’imikino y’abato, hazakurikiraho umukino
nyamukuru, uzahuza abakinnyi banyuze kuri iki kibuga ariko basoje urugendo rwo
guconga ruhago bifatanyije n’abandi bakinyuzeho ariko bo bagikina umupira w’amaguru.
Uyu mukino uzahuza ibi bihangange na AS Bakunda y’i
Gikondo, ikipe ikunzwe kandi ifitanye amateka n’iki kibuga cya Mburabuturo.
Ni umukino witezweho guhuza abakinnyi n’abafana babo, kongera kubaha ibyishimo byo kubona abakinnyi bakanyujijeho bahurira hamwe ku kibuga cyabahinduriye ubuzima.


Ndoli Jean Claude wabaye umunyezamu ukomeye wa APR FC nawe yazamukiye i Mburabuturo

Muhire Kevin ni umwe mu bakinnyi bategerejwe kongera gucongera ruhago ku kibuga cy'ibitaka


Irerero rya New Harvest niryo risigaye ryigira ruhago ku kibuga cya Mburabuturo

Abakanyujijeho bakomoka i Gikondo baryamiye amajanja bitegura itariki idasanzwe
