Gikondo Super Day yongeye guhuza Ndoli Jean Claude, Pekinho na Muhire Kevin ku kibuga cy’ibitaka

Imikino - 14/11/2025 7:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Gikondo Super Day yongeye guhuza Ndoli Jean Claude, Pekinho na Muhire Kevin ku kibuga cy’ibitaka

Ku itariki 30 Ugushyingo 2025 Muhire Kevin ndetse n’abandi bakinnyi bazamukiye ku kibuga cyuzuyemo ibitaka cya Mburabuturo bazongera kugihuriramo baconga ruhago ku munsi wiswe Gikondo Super Day.


Uyu ni umunsi udasanzwe witezwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru. Ni Gikondo Super Day, igikorwa cyateguwe mu rwego rwo guhuza abakinnyi banyuze ku kibuga cya Mburabuturo no kongera guha ibyishimo abaturage.

Iki kibuga cya Mburabuturo, cyahoze gikinirwaho n’irerero rya Nouvelle Moisson de Gikondo ubu rizwi nka New Harvest, kimaze imyaka myinshi kizamura impano mu mupira w’amaguru, zimwe zatanze umusaruro mu ikipe y’igihugu "Amavubi" ndetse n’izabashije kujya gukina umupira w’amaguru ibwotamasimbi.

Gikondo Super Day izaba ari umwanya ukomeye wo kwishimira ayo amateka no guha icyubahiro abakinnyi banyuze kuri iki kibuga bakagera ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru.

Hazitabira ibyamamare bitandukanye byakanyujijeho mu makipe yo mu Rwanda, birimo Ndoli Jean Claude, Kipepe, Pekeyake Pekinho, n’abandi benshi bakunzwe mu mupira w’amaguru ariko ubu bakaba barawuretse.

Hazahurira kandi abakinnyi bakiri mu rugendo rwabo rw’umupira haba muri shampiyona y’u Rwanda ndetse no hanze, barimo Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Muhire Kevin  watashye imitima y’abafana ba Rayon Sports ndetse n’abandi.

Ibi birori bizatangira saa mbiri za mu gitondo, hakinwa imikino y’abato batarengeje imyaka 10 na 13 bo muri New Harvest Football Academy na Centre de Gikondo. Iyo mikino y’abato izaba igamije kugaragaza impano ziri gukurira kuri icyo kibuga cyareze ibihangange ndetse no kubatera imbaraga mu rugendo rwabo rwo kuzaba abakinnyi b’ejo hazaza.

Nyuma y’imikino y’abato, hazakurikiraho umukino nyamukuru, uzahuza abakinnyi banyuze kuri iki kibuga ariko basoje urugendo rwo guconga ruhago bifatanyije n’abandi bakinyuzeho ariko bo bagikina umupira w’amaguru.

Uyu mukino uzahuza ibi bihangange na AS Bakunda y’i Gikondo, ikipe ikunzwe kandi ifitanye amateka n’iki kibuga cya Mburabuturo.

Ni umukino witezweho guhuza abakinnyi n’abafana babo, kongera kubaha ibyishimo byo kubona abakinnyi bakanyujijeho bahurira hamwe ku kibuga cyabahinduriye ubuzima.

Ibyamamre mu mupira w'amaguru mu Rwanda byazamukiye ku kibuga cua Mburabuturo bizasusurutsa abatuye gikondo ku itariki 30 Ugushyingo 

Ndoli Jean Claude wabaye umunyezamu ukomeye wa APR FC nawe yazamukiye i Mburabuturo 

Muhire Kevin ni umwe mu bakinnyi bategerejwe kongera gucongera ruhago ku kibuga cy'ibitaka 

Irerero rya New Harvest niryo risigaye ryigira ruhago ku kibuga cya Mburabuturo

Abakanyujijeho bakomoka i Gikondo baryamiye amajanja bitegura itariki idasanzwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...