Gift Gadson agarukanye indirimbo nshya “Arabikwiye” y’ishimwe ry’uwabonye igitangaza cy’Imana

Iyobokamana - 22/02/2026 1:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Gift Gadson agarukanye indirimbo nshya “Arabikwiye” y’ishimwe ry’uwabonye igitangaza cy’Imana

Umuramyi Gift Gadson, ukomoka i Burundi ariko ubu akaba abarizwa muri Afurika y’Epfo, yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Arabikwiye”, igamije gushimira no guhimbaza Uwiteka ku byo yakoze byinshi mu buzima bw’abantu.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Gift Gadson umaze imyaka 11 mu muziki yavuze ko yanditse iyi ndirimbo “‘Arabikwiye’ akuye inganzo ku bihe umuntu acamo, aravuga ati: ‘Hari ibyo yakoze byinshi, dukeneye kuyishimira.’” Yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza uburyo Imana ikora ibitangaza mu buzima bw’abantu bityo akaba ari ingenzi kuyishimira.

Gift Gadson, ni umuramyi w’umuhanga ukunda gukorera Imana. Akorera mu itorero United of Holy Spirit Church, kandi amaze imyaka 8 akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yatangiye urugendo rwe rwa muzika muri 2015, akaba yarakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “Yerusalemu”, “Ubuzima bwanjye”, “Iyi Si”, “Ndipange Bwanji”, na “Nyumva”, n’izindi.

Nubwo atuye muri Cape Town, Gift Gadson w'imyaka 26 y'amavuko akomeza gukurikirana umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana  mu Rwanda no mu Burundi, aho avuga ko ari iby’agaciro kubona umurimo w’Imana utera imbere mu Karere. Yagize ati: “Ndi gukunda ukuntu umurimo uri kugenda uzamuka, ni byiza pee.”

Indirimbo  “Arabikwiye” ikomeza urugendo rwa Gift Gadson rwo guhumuriza no gutanga icyizere ku bantu binyuze mu muziki wo guhimbaza no gushimira Imana. Gift avuga ko iyi isobanura ko Imana yamuhanaguye amarira ye, ikongera kumushimisha. Aterura agira ati: "Amarira narize warayahanaguye, ubu nuzuye umunezero n'ibitwenge. Wampaye amahoro isi itigeze imenya".

Gift Gadson yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Arabikwiye" igamije gushimira no guhimbaza Uwiteka ku byo yakoze byinshi mu buzima bw’abantu

REBA INDIRIMBO NSHYA "ARABIKWIYE" YA GIFT GADSON


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...