Umuziki nyarwanda ukomeza
kugenda ugaragarizwa urukundo mu buryo bunyuranye, aho usanga imiziki y’amahanga
itagikurikirwa cyane hano mu Rwanda nk’uko byahoze. Kuri ubu usanga abanyarwanda baba banyotewe no kumva
indirimbo z’abahanzi babo, binyuranye no mu myaka yatambutse.
Kuri ubu turi mu mpera z’ukwezi
kwa Gicurasi 2022 kuri mu mezi atangira impeshyi iba irimo ibikorwa bishyushye
by’imyidagaduro, nk’uko bigaragazwa n’urubuga ruri muzerekana igipimo cyo
gukundwa kw’abahanzi n’indirimbo zabo mu bice bitandukanye;
INYARWANDA tukaba
twabegeranyirije indirimbo zisoje ukwezi kwa Gicurasi 2022 zikunzwe kuri uru
rubuga rwa Youtube mu Rwanda, indirimbo zumvishwe cyane kuri uru rubuga aho ku mwanya wa mbere hari indirimbo ya Bruce Melodie
yahuriyemo na Eddy Kenzo yitwa ‘Nyoola’, akaba ari nawe muhanzi wo mu gisekuru
cye na Christopher bagaragara kuri uru rutonde. Uru rutonde kandi ruzaho n’abahanzi bake batari abanyarwanda, ibikomeza gushimangira imbaraga umuziki nyarwanda umaze kugira mu banyarwanda bakunda kumva umuziki yaba ku rubuga rwa youtube n’ahandi.
Mu zindi ndirimbo
zigaragara kuri uru rutonde, inyinshi ni iz’abahanzi bo mu kiragano gishya cy’umuziki
mu Rwanda, barimo Okkama na Bwiza kimwe n’abandi banyuranye.
Ku mwanya wa 10 hari indirimbo
ya Juno Kizigenza yitwa ‘Kurura’. Iyi ndirimbo yagiye hanze kuwa 13 Gicurasi
2022, yayikoranye na Bushali. Amashusho yayo yafatiwe mu gihugu cya Uganda.
Ku mwanya wa 09 hari
indirimbo n’ubundi ya Juno Kizigenza yitwa ‘Urankunda’, igaragaramo umwe mu
bakinnyi bamenyekanye muri filimi nyarwanda mu yitwa ‘Marine’. Igaruka ku nkuru
y’urukundo, yumvikanamo n’izina ‘Uwayezu’ rya Ariel Wayz bavuzwe mu rukundo.
Ku mwanya wa 08 hari
indirimbo ya Clarisse Karasira yitwa ‘Kaze Neza’ yakoreye umwana we w’imfura
agiye kwibaruka n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, unagaragara mu mashusho
y’indirimbo.
Ku mwanya wa 07 hari
indirimbo Nibido ya Christopher akaba ari umwe mu bahanzi bamaze imyaka
itari micye mu muziki, bagaragara kuri uru rutonde.
Ku mwanya wa 06 hari
indirimbo ya Rema imaze imyaka iri muzikunzwe, usanga icurangwa hirya no hino mu
birori. Uyu muhanzi w’umunyanijeriya unaheruka mu Rwanda yashyize hanze mu buryo
bw’amashusho muri Gashyantare 2022.

Ku mwanya wa 05 hari indirimbo ya Bwiza, umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima y’abatari bacye mu gihe gito amaze mu muziki, ikaba ari iyitwa ‘Ready’. Uretse kuririmba kandi akaba ari n’umuhanga mu kubyina.
Ku mwanya wa 04 hari
indirimbo ya Kizz Daniel na Tekno yagiye hanze mu ntangiriro za Gicurasi 2022. Aba bahanzi b’abanya Nigeria bayise ‘Buga’ ikaba mu gihe kitagera ku kwezi igiye
kuzuza miliyoni 10 z’inshuro yarebwe kuri Youtube.
Ku mwanya wa 03 hari
indirimbo ya Okkama yitwa ‘Puculi’, iyi ndirimbo bitewe n’uburyo yakunzwemo kuva
yajya hanze, abantu bamwe uyu muhanzi basigaye bamwita ‘Mr Puculi’ akaba ari
umwe mu bamaze iminsi itari myinshi atangiye gukora umuziki bya kinyamwuga
nyamara bigaruriye imitima ya benshi.
Ku mwanya wa 02 hari
indirimbo ya Kenny Sol usigaye uzwi nka ‘Spectacular’ yitwa ‘Joli’. Ni indirimbo
yagiye hanze mu mpera z’ukwezi kwa Mata, ikaba yariyongeye kuzindi zinyuranye
zikunzwe z’uyu musore umaze kuba ubukombe mu muziki.
Ku mwanya wa 01 hari
indirimbo ya Bruce Melodie uri mu bahanzi bamaze imyaka myinshi babiri, bagaragara kuri uru rutonde kuko abandi bariho ari bashya mu muziki ariko bamaze
kuba bagari mu mikorere. Ikaba ari imwe mu ndirimbo amaze iminsi akorana n’abahanzi
batandukanye bo mu bihugu binyuranye nka Khaligraph wo muri Kenya, Harmonize wo
muri Tanzania gusa iyi yise ‘Nyoola’ akaba yarayikoranye na ‘Eddy Kenzo’ wo
muri Uganda.
Indirimbo zumviswe zikanarebwa cyane mu kwezi kwa Gicurasi 2022 n’abari ku butaka bw'u Rwanda.
