Gicumbi FC idafite abakinnyi batatu bakomeye yategewe ibihumbi 100 FRW gutsinda Al Hilal

Imikino - 03/03/2026 2:39 PM
Share:
Gicumbi FC idafite abakinnyi batatu bakomeye yategewe ibihumbi 100 FRW gutsinda Al Hilal

Ikipe ya Gicumbi FC yashyiriweho agahimbazamusyi k'ibihumbi 100 FRW mu gihe batsinda Al Hilal mu mukino w'umunsiwa 23 wa Rwanda Premier League bafitanye kuri uyu wa Kabiri muri Stade Amahoro

Gicumbi FC iri mu makipe yo muri Rwanda Premier League ikina umupira usukuye kandi wo guhanahana ariko basatira izamu, irakirwa na Al Hilal Omdurman mu mukino w'umunsi wa 23 wa Shampiyona kuri Stade Amahoro saa Mbiri n'Igice [20h30}

Ku myitozo ya nyuma Gicumbi FC yakoze kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Werurwe 2026, Perezida wayo Urayeneza John yemereye abakinnyi ko mu gihe batsinda Al Hilal Omdurman bazahabwa ibihumbi 100 Frw nk'agahimbazamusyi.

Gicumbi FC irakina na Al Hilal idafite abakinnyi bayo bakomeye barimo; Umunyezamu Ahishakiye Heritier wahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse ndetse agahita agira imvune, visi kapiteni Nshimiyimana Marc Govin wakuwe mu bakinnyi b'umukino ndetse na Rutahizamu uca ku mpande Bahati Clement.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Mayor wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yijeje ndetse amara impungenge abakinnyi ko nta kibazo cy'amafaranga gihari ahubwo basabwa gutsinda bagahabwa agahimbazamusyi bemerewe ndetse amafaranga bayazana mu gikapu kuri Stade Amahoro.

Mu mukino 4 yo kwishyura ya Rwanda Premier League Gicumbi FC imaze  gukina nta mukino n'umwe iratsinda cyangwa ngo itsindwe ahubwo yose yarayinganyije, aho yanganyije na Amagaju FC, Marine FC, Etincelles FC na Kiyovu SC igitego 1-1.

Tariki 28 Gashyantare, Rwanda Premier League ishinzwe yashampiyona yatangaje ko mu rwego rwo korohereza Al Hilal imikino ifite ya CAF Champions League, umukino wayo na Gicumbi FC wari kuzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 07 Werurwe wimuriwe uyu munsi ku wa Kabairi tariki ya 03 Werurwe saa 20:30 muri Stade Amahoro.

Gicumbi FC y'umutoza Bisengimana Justin iri ku mwanya wa 11 namanota 25 mu gihe Al Hilal Omdurman iri ku mwanya wa Mbere namanota 42 inganya na APR FC gusa Al Hilal ifite imikino 20 mu gihe APR FC ifite 22.

Umukino ubanza Gicumbi FC yatsinzwe na Al Hilal ibitego 3-1


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...