Gicumbi: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri UTAB bambariye gukemura ikibazo cy'igwingira mu bana

Amakuru ku Rwanda - 09/07/2026 7:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Gicumbi: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri UTAB bambariye gukemura ikibazo cy'igwingira mu bana

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri Kaminuza y'Ubugeni n'Ikoranabuhanga ya Byumba, UTAB, baremeye imiryango 504 ifite abana bagaragaweho n'igwingura n'imirire mibi yo mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi bahabwa inkoko, amagi n'ifu y'igikoma bibafasha gukemura icyo kibazo.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere dufite igipimo cy'igwingira kiri hejuru kuko mu bushakashatsi bwa DSH bwa 2025 kari kari kuri 38,8% by'igwingira mu bana kavuye kuri 42,2% mu 2020 bigaragara ko hari hagabanyutseho 3,8% gusa.

Iki kibazo ni cyo cyatumye inzego zose z'akarere ka Gicumbi, abafatanyabikorwa bako n'abandi bahaguruka kugira ngo gishakirwe igisubizo kuko ako Karere usanga gafite ibiribwa bihagije ku buryo iki kibazo cyakwiye kuba kitahavugwa kuri urwo rwego.

Aha ni ho Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri UTAB, bahereye bishakamo ubushobozi bwo gufasha imiryango irenga 500 yo mu Murenge wa Ruvune, ifite abana bagaragaje ikibazo cy'igwingira, bahabwa inkoko zo gutera, amagi 30 n'ifu y'igikoma kuri buri muryango, basabwa kwirinda ubusinzi n'amakimbirane mu miryango kuko ari byo biza ku isonga mu gutiza umurindi ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi mu bana.

Bamwe mu baturage bafashijwe, bemeje ko hari igihe bakoraga amakosa mu kwita ku bana ariko ko n'ubushobozi buke bw'amikoro bwabakomaga mu nkokora, ariko ubu bagiye guhera ku bufasha bahawe bakarandura igwingira n'imirire mibi mu miryango yabo.

Uwineza Claudine ni umwe muri bo, yagize ati: "Nari mfite abana batatu batari bameze neza kuko kubona igi byampendaga nkabireka. Baduhaye amagi n'inkoko ubu nanjye igisigaye ngiye kurwanya igwingira nari mfite mu muryango, baduhaye n'ifu nziza y'igikoma ni ho tugiye guhera turwanye igwingira."

Undi yagize ati: "Abadufashije barakoze cyane kuko iyi nkoko ngiye kuyorora neza ijye impa amagi amwe nyagurishe nizigamire andi nyahe abaturanyi n'umwana wanjye kuko ubusanzwe ntiyabonaga ibikomoka ku matungo bigatuma agira imirire mibi."

Padiri Gilbert Munana, Umuyobozi wa Kaminuza y'Ubugeni n'Ikoranabuhanga ya Byumba, UTAB, we, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha iyi miryango cyaturutse ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri UTAB nabo nk'Ishuri bakagishyigikira ariko ko bagiye gukomeza gukora ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane neza igitera ikibazo cy'igwingira.

Ati: "Ubu icyo tugiye gufatanya n'Akarere ni uko tugiye gukora ubushakashatsi ku mpamvu muzi itera ikibazo cy'igwingira kugira ngo ibisubizo bitangwa bibe ari byo nyakuri."

Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi Task Force ya UTAB, Singanire Oreste, yashimye abitanze bose kugira ngo icyo gikorwa kigerweho, asaba abaturage gukurikiza inama bahabwa kugira ngo barandure igwingira mu miryango.

Ati: "Turashimira cyane abitanze kugira ngo iki gikorwa gishoboke. Ubutumwa tubaha ni ukuba Inkotanyi tugakura amaboko mu mufuka tukareba ikibangamiye abaturage nk'uko bikubiye muri Manifesto tugafatanya kubikemura. Abo twafashije bo turabasaba kumva inama bahabwa bakazishyira mu bikorwa kugira ngo turengere abana, bo Rwanda rw'ejo hazaza."

Umuyobozi wa Komisiyo y'imiyoborere myiza mu Rugaga rw'abagore rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru, Uwamahoro Donatilla, we yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n'amakimbirane mu miryango yabo, agaragaza ko aribyo biteza ikibazo cy'igwingira.

Ati: "Ibi bidusigiye ishusho nziza y'ubufatanye no kujyanamo. Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda amakimbirane yo mu miryango no kwirinda ubusinzi kuko usanga akenshi aribyo biza ku isonga mu kuba intandaro y'ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi ubundi bakita ku miryango yabo umugabo n'umugore bafatanyije."

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mbonyintwari Jean Damascène, yashimiye UTAB, yemeza ko bagiye gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi mu bana kandi ko ku bufatanye bwa bose bizashoboka.

Ati: "Iki ni igikorwa dushimira UTAB ko iba yaje kudushyigikira kuko gukemura iki kibazo ntabwo ari iby'umuntu umwe ni ubufatanye."

" Tugiye gushyira imbaraga nyinshi mu gukemura ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi kandi byose birashoboka kuko mbere abaturage bacu bari bagifite ubumenyi buke ku mitegurire y'indyo yuzuye ndetse no kwita ku mwana kuva agisamwa kugeza yujuje imyaka ibiri."

U Rwanda rwihaye intego y'uko ikigero cy'abana bagwingira kizaba cyarageze munsi ya 15% bitarenze umwaka wa 2030. Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa binyuze mu bukangurambaga ku rwego rw'imidugudu, kurwanya imirire mibi no guha abana indyo yuzuye.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri Kaminuza y'Ubugeni n'Ikoranabuhanga ya Byumba, UTAB, baremeye imiryango 504 ifite abana bagaragaweho n'igwingura n'imirire mibi yo mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi


Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...