Gianni Infantino: Uko yavuye mu mategeko akayobora FIFA n’impamvu akomeje guteza impaka

Imikino - 29/07/2026 5:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Gianni Infantino: Uko yavuye mu mategeko akayobora FIFA n’impamvu akomeje guteza impaka

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ni umwe mu banyapolitiki b’imikino bafite ijambo rikomeye ku Isi. Mu gihe bamwe bamushimira impinduka yazanye mu mupira w’amaguru, abandi bamunenga bavuga ko ibyemezo bye ndetse n’imibanire ye n’abanyapolitiki bakomeye bikomeje guteza impaka.

Mu Gikombe cy’Isi cya 2026, izina rye ryongeye kugarukwaho cyane, haba kubera imyanzuro yafashwe na FIFA ndetse n’imibanire ye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Yatangiye ari umunyamategeko

Giovanni Vincenzo "Gianni" Infantino yavutse ku wa 23 Werurwe 1970. Afite ubwenegihugu bw’u Busuwisi n’u Butaliyani, akaba yarakuranye urukundo rw’ikipe ya Inter Milan.

Yize amategeko mbere yo gutangira gukora nk’umujyanama mu by’amategeko ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo mpuzamahanga cyiga ibijyanye na siporo (International Centre for Sports Studies) giherereye i Neuchâtel mu Busuwisi.

Azwi kandi nk’umuntu uzi indimi nyinshi, kuko ashobora kuvuga indimi zirindwi, ibintu byamufashije cyane mu rugendo rwe rwo gukora mu nzego z’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Uko yazamukiye muri UEFA

Mu mwaka wa 2000, Infantino yinjiye muri UEFA, atangira akora mu ishami ry’amategeko ndetse n’ubucuruzi.

Mu 2004 yagizwe Umuyobozi ushinzwe amategeko no gutanga impushya ku makipe, nyuma aza kuba Umwungirije w’Umunyamabanga Mukuru mu mwaka wa 2007, mbere yo kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa UEFA mu mwaka wa 2009, akorana bya hafi na Michel Platini.

Abafana benshi bamwibuka cyane ayobora tombola za UEFA Champions League, ariko uruhare rwe rwari runini kurushaho. Yagize uruhare mu gushyiraho amategeko ya Financial Fair Play (FFP), ategura gahunda yo kwagura Euro 2024 ndetse anagira uruhare mu gutangiza irushanwa rya UEFA Nations League.

Yabaye Perezida wa FIFA

Nyuma y’imyaka myinshi akora inyuma y’amarido, Infantino yahisemo kwiyamamariza kuyobora FIFA. Muri 2016 yatorewe gusimbura Sepp Blatter, wari uvuye ku buyobozi nyuma y’ibirego byinshi bya ruswa byari byugarije FIFA.

Nyuma yaho yongeye gutorerwa manda mu 2019 no mu 2023, ndetse amakuru agaragaza ko ashobora kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe muri 2027.


Impinduka yazanye n'ibitekerezo bitavugwaho rumwe

Mu buyobozi bwe, FIFA yaguye Igikombe cy’Isi kivuye ku makipe 32 kigera kuri 48, ndetse Infantino anashyigikiye igitekerezo cyo kongera amakipe akagera kuri 64 mu Gikombe cy’Isi cya 2030.

Abamushyigikiye bavuga ko ibi bizongera amahirwe ku bihugu byinshi no kongera amafaranga yinjira muri ruhago, ariko abanenga bo bavuga ko bishobora kugabanya ireme ry’irushanwa no gushyira imbere inyungu z’ubucuruzi kurusha iz’umukino.

Nk’uko byatangajwe na FIFA, mu Gikombe cy’Isi cya 2026, FIFA yashyizeho gahunda yo guhagarika umukino igihe gito kugira ngo abakinnyi banywe amazi (hydration breaks), icyemezo cyakiriwe neza na bamwe ariko kigaterwa utwatsi n’abafana bamwe.

Nyakwigendera Diego Maradona ni umwe mu bantu banenze cyane ubuyobozi bwa Infantino.

Mu 2019 yeguye ku nshingano yari afite muri FIFA Legends, avuga ko yafashwe nabi ndetse agaragaza ko FIFA itigeze ihinduka nubwo Sepp Blatter yari yaravuye ku buyobozi.


Imibanire ye na Donald Trump yakomeje guteza impaka

Kimwe mu bintu byakuruye impaka nyinshi ni uburyo Infantino agaragara afitanye umubano wa hafi na Donald Trump. By’umwihariko, mu mpera za 2025 yahaye Trump igihembo cyiswe FIFA Peace Prize, ibintu byateje impaka mu bakurikiranira hafi ibya siporo na politiki.

Mu Gikombe cy’Isi cya 2026 na bwo havutse impaka nyuma y’uko rutahizamu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Folarin Balogun, ahawe ikarita itukura ariko nyuma icyo cyemezo kigahindurwa, bikurikiye amagambo Trump yari yatangaje anenga uwo musifuzi.

Ibi byatumye bamwe bashinja FIFA kutubahiriza ihame ryo kutivanga muri politiki, ndetse amakuru avuga ko habaye ibirego byashyikirijwe International Olympic Committee n'Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi.

Yashinjwe kubogamira kuri Argentine

Infantino yanongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko yakurikiranye umukino wa Argentine "ababara nk’umufana", nubwo yahise avuga ko nk’umuyobozi wa FIFA agomba gukomeza kutabogama. Aya magambo yatumye bamwe bibaza niba koko FIFA ikomeza gufata ibyemezo idafite aho ibogamiye.

Ese ejo hazaza he muri FIFA hazamera gute?

Nubwo Infantino amaze imyaka irenga icumi ayoboye FIFA, hari ibimenyetso byerekana ko ashobora guhura n’ihangana rikomeye mu matora ateganyijwe mu 2027.

Amashyirahamwe amwe yo ku Mugabane w’u Burayi arimo ayo muri UEFA yatangiye gushyigikira abandi bashobora guhatana na we, mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage bivugwa ko ritigeze ryemera kumushyigikira muri manda nshya.

Nubwo akomeje kuvugwaho byinshi, Gianni Infantino aracyari umwe mu bayobozi bafite ijambo rikomeye mu mupira w’amaguru ku Isi, aho ibyemezo bye bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’uyu mukino ukunzwe kurusha indi ku Isi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...