Ghetto Kids bavuze uko byari bimeze kubyinana na Shakira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi

Imyidagaduro - 26/07/2026 8:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Ghetto Kids bavuze uko byari bimeze kubyinana na Shakira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi

Itsinda ry’abana b’ababyinnyi bo muri Uganda rizwi nka Ghetto Kids ryatangaje ko kubyinana n’ibyamamare birimo Shakira na Burna Boy mu gitaramo cyabereye mu kiruhuko cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 byari inzozi zabaye impamo ndetse bikaba byarahinduye ubuzima bwabo.

Aba bana bagaragaye mu gitaramo cyabereye kuri Stade ya MetLife muri New Jersey, mbere y’uko Espagne itsinda Argentine ikegukana Igikombe cy’Isi cya 2026 . Ni igitaramo cyarebwe n’abantu benshi cyane hirya no hino ku Isi, nubwo hari bamwe batanyuzwe n’imitegurire yacyo.

Mu kiganiro bagiranye na BBC Newsday, Sierra w’imyaka 10 wo muri Ghetto Kids yavuze ko ibyo banyuzemo ari ibintu bitazibagirana. Yagize ati: "Byari ibintu byiza cyane, cyane, cyane, cyane, cyane rwose."

Uyu mwana yavuze ko urufunguzo rwo kugera ku ntsinzi ari ugukomeza kwizera Imana, kubaha ababyeyi no gushyira imbere amashuri. Ati: "Ntukacike intege. Senga Imana, wumvire ababyeyi kandi ushyire amashuri imbere y’ibindi byose."

Josephine w’imyaka 11 na we yavuze ko ibyamushimishije kurusha ibindi ari ukubona ibihangange by’umupira w’amaguru birimo Lionel Messi na Lamine Yamal.

Yagize ati: "Nabonye Messi na Lamine Yamal. Nishimiye cyane kubona Messi n’abantu benshi batwitegereza. Numvise ibyishimo byinshi ariko nanagira ubwoba buke."

Sierra yongeyeho ko Shakira yababereye umuntu w’umutima mwiza ndetse wabakiriye neza. Ati: "Shakira ni umuntu mwiza cyane kandi afite umutima mwiza."

Nyuma yo kurangiza igitaramo, abana ba Ghetto Kids bahobeye Shakira na Burna Boy, ibintu umutoza wabo Dauda Kavuma yavuze ko byaturutse ku byishimo byinshi bari bafite aho kuba ibintu bari barateguye.

Kavuma yavuze ko ubwo babwirwaga ko bazitabira icyo gitaramo, abana bose basakuje, biruka hirya no hino kubera ibyishimo. Ati: "Bakimara kubimenya batangiye kwiruka, basakuza kandi baririmba kubera ibyishimo. Byari inzozi zabo zibaye impamo."

Uyu mutoza yavuze ko Ghetto Kids basanzwe bazi indirimbo za Shakira, ndetse ko banabyinnye indirimbo Waka Waka ubwo bitabiraga irushanwa rya Britain’s Got Talent, ari na yo mpamvu kuba Shakira ubwe yarabatumiye ngo bafatanye igitaramo byababereye ishema rikomeye.

Yagize ati: "Ni ibintu bidasanzwe kuba Shakira ubwe yaradutumiye ngo tumufashe mu gitaramo cye. Ni amahirwe ahindura ubuzima bw’umuntu."

Dauda Kavuma yavuze ko mu duce dukennye twa Kampala harimo impano nyinshi zikeneye gusa kubona abazifasha kuzamuka.

Yagaragaje ko na we yigeze kuba umwana wo ku muhanda mbere yo gufashwa n’umwarimu wahinduye ubuzima bwe, ari na byo byamuteye gushinga Ghetto Kids kugira ngo afashe abana baturuka mu miryango ikennye cyangwa abigeze kuba ku muhanda kubona amahirwe yo kwiga no guteza imbere impano zabo.

Uyu mutoza yavuze ko urugendo rwa Ghetto Kids rugaragaza ko impano, iyo ihujwe n’umurava no kudacika intege, ishobora kugeza umuntu ku rwego rwo kwigaragaza ku rubyiniro runini kurusha izindi ku Isi.

Byari ibyishimo kuri Ghetto Kids nyuma yo kuririmba ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cya 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...