Nk'uko tubikesha ikinyamakuru BBC News, Guverinoma ya Ghana yavuze ko ibona icyo cyemezo cya Papa nk’“igikorwa cy’ubutwari” kandi ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rugamije gushaka ukuri ku mateka, guharanira icyubahiro cy'ikiremwa muntu no kwimakaza ubutabera.
Papa yasabye imbabazi mu rwandiko rwe rwwa mbere rwiswe Magnifica Humanitas, bisobanura “Ubuntu Butangaje”, rwari rugenewe Abasenyeri Gatolika ariko nyuma ruza guhinduka ubutumwa bugenewe isi yose.
Ghana yavuze ko kwemera amateka nk’ayo no kuyavugaho ari intambwe ikomeye ifasha mu gukira ibikomere, no kubaka umubano ushingiye ku butabera n’ubwubahane.
Mu itangazo ryayo, Guverinoma ya Ghana yavuze ko isi ikomeje gusobanukirwa ko guhangana n’akarengane kabaye mu mateka, kandi ko bisaba kuvuga ukuri no kwemera uruhare rwa buri muntu na buri rwego, kugira ngo habeho ubutabera no kongera kubaka icyizere.
Hagati y’umwaka wa 1500 na 1800, Abanyafurika bari hagati ya miliyoni 12 na 15 bajyanywe ku ngufu mu birwa bya Caraïbes n’ahandi nk’abacakara, mu gihe abagera kuri miliyoni ebyiri bapfiriye muri urwo rugendo rwarangwaga n’akarengane n’iyicarubozo.
Muri Werurwe uyu mwaka, Umuryango w’Abibumbye wemeye kwakira ubusabe bw'uko ubucakara bwemezwa nk’icyaha gikomeye cyibasira inyokomuntu. Ni igitekerezo cyatanzwe na Perezida wa Ghana, John Mahama, kandi kinashyigikirwa n’Umuryango wa Afirika yunze Ubumwe.
Ni gahunda kandi igamije gufasha mu gukira ibikomere by’amateka no gushyigikira ubutabera burimo no gutekereza ku buryo hashobora gutangwa indishyi ku ngaruka zasizwe n’ibikorwa by'ubucakara.
Byitezwe kandi ko Ghana izakira inama mu kwezi kwa gatandatu igamije kurebera hamwe intambwe zizakurikira nyuma y’uko Umuryango w'Abibumbye utangije ibiganiro byo gusobanura no gushyira mu bikorwa icyemezo cy'uko ubucakara ari kimwe mu byaha bikomeye byibasiye inyokomuntu mu mateka y’isi.
