Iyi telefone ya Android uyu musore yaguze ku muhanda mu mujyi wa Accra, amakuru avuga ko ubwo yayiguraga yabonaga ikiri nshya nyuma
yo kugera mu rugo aza gutungurwa no gusanga yaguze igifuniko cya telefone imbere
harimo agace k’urubaho.
Ikinyamakuru Celebritiesbuzz.com.gh cyatangaje ko
Thomas Tag Amenyo umuvandimwe w’uyu musore watuburiwe agahabwa agace k’urubaho
azi ko ari telefone aguze, ariwe watangaje bwa mbere ibyabaye ku muvandimwe we
abinyujije ku rubuga rwa Facebook.
Ubu butumwa Thomas yasangije inshuti ze ku rubuga rwa
Facebook yabuherekesheje amafoto yerekana iyi telefone ikozwe mu rubaho yaguzwe
n’umuvandiwe we ku muhanda mu mujyi wa Accra aziko aguze telefone nzima.


Yatunguwe no gusanga bamuhaye agace k'urubaho aziko ari telefone yaguze
Aka gace k’urubaho uyu musore bamuhaye azi ko ari
telefone kari kabaje neza kari mu ishusho ya telefone kari imbere mu gifuniko aho
ibyuma bitandukanye bituma telefone ikora biba biherereye.
Thomas mu butumwa bwe yagize ati: “Bamwe mu bantu bacuruza
amatelefone ntabwo bazagera mu ijuru, murebe ibyo bakoreye umuvandimwe wanjye mu
mujyi wa Accra. Ntawe byigeze kubaho? Nawe tubwire uko byakugendekeye."
Mu minsi yashize nabwo mu gihugu cya Nigeria mu mujyi
wa Lagos hari umugabo watuburiwe ahabwa telefone ya iPhone 6 yometseho ibinini
bitatu inyuma ahajya Camera azi ko aguze iPhone 11 Pro max ndetse yishyuye agera ku 250,558 Frw abo yayiguriye.