Ghana: Umunyapolitiki ukomeye yakatiwe imyaka 20 azira ubucukuzi bwa zahabu mu buryo butemewe

Ubukungu - 22/07/2026 8:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Ghana: Umunyapolitiki ukomeye yakatiwe imyaka 20 azira ubucukuzi bwa zahabu mu buryo butemewe

Urukiko Rukuru rwa Accra muri Ghana rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umunyapolitiki ukomeye wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Bernard Antwi Boasiako, nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’ubucukuzi bwa zahabu butemewe n’amategeko.

Boasiako, uzwi cyane ku izina rya “Chairman Wontumi”, akaba umuyobozi w’ishami ry’ishyaka Bernard Antwi Boasiako, yahamijwe ibyaha birimo gutanga uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe no gufasha ibikorwa by’ubucukuzi bwakorwaga nta byangombwa.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 20 Nyakanga 2026, kikaba cyabaye kimwe mu byemezo bikomeye cyane mu mateka ya Ghana mu rugamba rwo kurwanya ubucukuzi bwa zahabu butemewe buzwi nka “galamsey”.

Ghana ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika mu gutunganya kikanoherez hanze zahabu nyinshi, ariko ikibazo cy’ubucukuzi butemewe kimaze imyaka myinshi gihangayikishije ubuyobozi kubera ingaruka kigira ku bukungu n’ibidukikije.

Ubucukuzi butemewe bwangije imigezi n’amashyamba, bugabanya umusaruro w’ubuhinzi ndetse bunatera ibibazo by’ubuzima ku baturage batuye hafi y’ahakorerwa ubucukuzi.

Abayobozi ba Ghana bavuga ko igihugu gitakaza hafi miliyari ebyiri z’amadolari buri mwaka kubera ibikorwa by’ubucukuzi bwa zahabu bidakurikiza amategeko.

Urubanza rwa Boasiako rwakurikiranywe cyane kubera ko ari umwe mu banyapolitiki bafite izina rikomeye mu gihugu.

Abasesenguzi bavuga ko igihano yahawe gishobora kuba ubutumwa kigaragaza ko n’abantu bafite imbaraga muri politiki batagomba kurenga ku mategeko agenga umutungo kamere.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivuga ko, ikibazo cya “galamsey” kitagarukira muri Ghana gusa. Ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje guhangana n’igihombo giterwa no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe no kuyacuruza mu nzira zitazwi.

Muri Kameruni, ubucukuzi bwa zahabu butanyuze mu mucyo bwatumye igihugu gitakaza zahabu nyinshi ijyanwa ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane i Dubai, nta makuru ahagije agaragaza aho yaturutse.

Muri Nigeria na ho ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bukomeje gutera igihombo gikomeye ku bukungu bw’igihugu.

Ikindi gihangayikishije cyane ni uko amafaranga ava muri ubwo bucukuzi butagenzuwe ashobora gukoreshwa mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro n’ibikorwa by’iterabwoba mu bice bimwe bya Afurika.

Ibi ni ukubera ko ayo amabuye y’agaciro atanyuze mu nzira zemewe, biragora gukurikirana aho amafaranga ayakomokaho ajya.

Urukiko rwagaragaje ko ibikorwa by’ubucukuzi bya Boasiako byakorwaga nta burenganzira bwuzuye butangwa n’inzego zibishinzwe.

Umucamanza Audrey Kocuvie-Tay yavuze ko ikibazo cyo kutagira uruhushya rw’umurimo w’ubucukuzi n’uruhushya rwa Minisiteri y’Amabuye y’agaciro kitigeze gihakanwa, ndetse ko uregwa ubwe yemeye ko nta cyemezo cya Minisiteri cyari gihari.

Amategeko ya Ghana ateganya igifungo kiri hagati y’imyaka 15 na 25 ku muntu uhindura cyangwa ugatanga uburenganzira ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uretse igifungo, urukiko rwategetse ko hari n’ibihano by’amafaranga bigomba kwishyurwa n’ikigo cyari gifitanye isano n’ibyo bikorwa.

Nubwo yakatiwe imyaka 20 y’igifungo, Bernard Antwi Boasiako aracyafite uburenganzira bwo kujurira ku cyemezo cy’urukiko ndetse no ku gihano yahawe.

Abashinjacyaha bo muri Ghana batangaje ko urubanza rwakurikiranywe hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe kandi ko nta kindi cyari kigamijwe uretse gushyira mu bikorwa amategeko.

Abasesenguzi bavuga ko, iyi dosiye iri mu manza zikomeye zigaragaza ikibazo Afurika ihanganye na cyo cyo kurinda umutungo kamere wayo, cyane cyane amabuye y’agaciro, kugira ngo ataba isoko y’igihombo, ruswa cyangwa ibikorwa by’umutekano muke.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...