Ghana: Abagore 7 batawe muri yombi bazira guhindura inoti “indabo z’amafaranga”

Utuntu nutundi - 07/10/2026 6:54 AM
Share:
Ghana: Abagore 7 batawe muri yombi bazira guhindura inoti “indabo z’amafaranga”

Abantu barindwi bafatiwe i Accra, muri Ghana, bakekwaho gukoresha inoti z’amafaranga ya Ghana, cedi, mu gukora indabo z’amafaranga ndetse no gutaka keke hagamijwe kubigurisha.

Iri fatwa ryakozwe na Banki Nkuru ya Ghana ku bufatanye na Polisi, mu rwego rwo gukumira ikoreshwa nabi, kwangiza no guhindura amafaranga ya Ghana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Banki Nkuru ya Ghana yavuze ko abo bantu bafatiwe ahantu hatandukanye mu murwa mukuru Accra, nyuma yo gukekwaho gukora indabo n’imitako ya keke bikozwe mu noti za cedi.

Dinah Bonzi, ukuriye Ishami ry’Ibarurishamibare mu ishami rya Banki Nkuru ya Ghana rishinzwe imicungire y’ifaranga, yavuze ko abantu bakwiye kwirinda gukoresha inoti n’ibiceri mu gukora indabo z’amafaranga cyangwa keke z’amafaranga mu bukwe, iminsi y’amavuko, imihango yo gusoza amasomo n’ibindi birori.

Yagize ati: “Banki Nkuru ya Ghana iraburira abaturage ku ikoreshwa ry’inoti n’ibiceri mu gukora indabo z’amafaranga, keke z’amafaranga mu bukwe, iminsi y’amavuko, imihango yo gusoza amasomo n’ibindi birori bisa n’ibyo, kuko ari ugukoresha nabi no gufata nabi ifaranga kandi binyuranyije n’amategeko.”

Bonzi yavuze kandi ko umuntu wese uzafatwa akora ibyo bikorwa, ubifashamo, ubiteza imbere cyangwa ubworohereza, na we azafatwa kandi akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Ati: “Nyuma y’ifatwa ry’uyu munsi rijyanye no gukoresha nabi ifaranga rya Ghana, banki irashaka gusobanurira abantu mu buryo bweruye ko umuntu wese uzagaragara akora ibyo bikorwa, ubifashamo, ubiteza imbere cyangwa ubworohereza, azafatwa kandi akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.”

Banki Nkuru ya Ghana yasobanuye ko cedi ari ifaranga ryemewe n’amategeko mu gihugu, bityo ko rigomba kubahwa no gufatwa neza. Gukoresha cyangwa kwangiza iryo faranga mu buryo butemewe bishobora gutuma umuntu ahanwa.

Bonzi yagize ati: “Cedi ya Ghana ni ifaranga ryemewe n’amategeko muri Repubulika ya Ghana kandi rigomba gufatwa mu cyubahiro. Gukoresha nabi cyangwa gufata nabi iryo faranga ni icyaha kandi bishobora gutuma uwagikoze ahanwa hakurikijwe amategeko.”

Abafashwe bazakurikiranwa n’ubutabera, aho bashobora gucibwa amande cyangwa bagahanishwa igifungo bitewe n’ibiteganywa n’amategeko. Bonzi yagize ati: “Kuva aha bazakurikiranwa n’ubutabera. Bashobora gucibwa amande cyangwa bagafungwa, hakurikijwe itegeko.”

Banki Nkuru ya Ghana yari yaraburiye abaturage ku bikorwa bitandukanye bifatwa nko gukoresha nabi ifaranga, birimo gutera amafaranga mu bantu mu birori, gukora indabo cyangwa imitako mu noti, kuyanyanyagiza cyangwa kuyakandagira, kwandikaho no kuyahindura mu buryo bushobora kuyangiza.

Indabo zikozwe mu mafaranga ndetse na keke zitatsweho amafaranga bikunze gukoreshwa nk’impano mu bukwe, ku minsi y’amavuko, mu birori byo gusoza amasomo ndetse no mu bindi birori.

Banki Nkuru ya Ghana yavuze ko ibyo bikorwa bigomba guhagarikwa kuko bishobora gutesha agaciro ifaranga ry’igihugu no kuribangamira mu mikorere yaryo nk’ifaranga ryemewe n’amategeko.

Bonzi yavuze ko iri fatwa ry’abantu barindwi rikwiye kubera isomo abandi bakomeje gukoresha amafaranga muri ubwo buryo. Ati: “Iri fatwa ry’uyu munsi rikwiye kubera abaturage bose umuburo usobanutse. Twese dukwiye gufata cedi ya Ghana mu cyubahiro.”

Abantu barindwi bafatiwe i Accra, muri Ghana, bakekwaho gukoresha inoti z’amafaranga 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...