Ubuyobozi bwa gereza
bwatangaje ko iryo rekurwa ryatewe
n’ikosa ryo kumwitiranya na mugenzi we bahuje izina, aho bavuze ko hatigeze habaho
ubundi bushishozi, bigatuma yemererwa gusohoka atari we wagombaga kurekurwa.
Ubuyobozi bw’iyo gereza
buvuga ko ubwo habaga igikorwa cyo kurekura bamwe mu bagororwa mu masaha
y’ijoro, Bryan yitiranyijwe n’undi
mugororwa bafite izina rimwe rya nyuma, bituma asohoka atagenzuwe
bihagije nk’uko amategeko abiteganya. Iryo kosa ryatewe n’imikorere idakurikije
amabwiriza n’uburangare bw’abashinzwe iperereza n’igenzura mu bijyanye
n’irekurwa ry’imfungwa.
Nyuma y’ibi, ubuyobozi
bwa gereza bwatangaje ko abasirikare
babiri bashinzwe igikorwa cyo kurekura imfungwa bahise birukanwa kubera
uruhare bagize muri iri kosa rikomeye.
Mu itangazo ryasohowe na Susan Hutson, Umuyobozi wa gereza ya
Orleans Parish, yavuze ko bashyira mu bikorwa ingamba zikomeye zo kuvugurura
imikorere. Yagize ati:
“Uyu mwanya ni uwo kwemera amakosa no gufata inshingano. Abaturage ba New
Orleans bakeneye gereza ikora neza, ikoresha umucyo n'ubwitange.”
Kugeza ubu, Khalil Bryan aracyashakishwa kuko aho aherereye
hataramenyekana, ndetse ngo inzego z’umutekano zikomeje ibikorwa byo kumushakisha kugira ngo asubizwe muri gereza abanze arangize igihano cye.
Ibi bibaye nyuma y’uko
muri Gicurasi 2025, imfungwa 10 zacitse
muri iyo gereza, aho kugeza ubu imfungwa
imwe ikiri mu buhungiro. Ibi bibazo byikurikiranya bikomeje gushyira
igitutu ku buyobozi bwa gereza, bukaba busabwa kongera gutekereza ku mikorere
n’imiyoborere y’iyo nzu y’imbohe.
Bryan w'imyaka 30 ni we uri gushakishwa nyuma y'amakosa gereza yo mu gace ka New Orleans yakoze ikamurekura atarangije igihano