Uwo mukozi witwa Jordan
Pensak, ufite imyaka 27, yemeye icyo cyaha ku wa Kabiri, nk’uko byatangajwe
n’Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukorera mu Karere ka New
Jersey.
Amakuru yatangajwe mu
rukiko agaragaza ko Pensak yemeye ko muri Mutarama 2026 yagiranye imibonano
mpuzabitsina n’imfungwa yari ifungiwe muri gereza ya Fort Dix, ndetse bombi
bagahanahana amafoto n’ubutumwa birimo amashusho n’amagambo y’urukozasoni
bakoresheje imbuga nkoranyambaga n’izindi porogaramu z’ikoranabuhanga.
Abashinjacyaha bavuze ko
iyo mfungwa yakoresheje telefone ebyiri zigendanwa zari zinjijwe muri gereza mu
buryo butemewe kugira ngo bashobore guhanahana ubwo butumwa.
Pensak kandi yemeye ko
yaganiriye n’abantu batandukanye kuri ubwo bucuti yari afitanye n’iyo mfungwa,
barimo n’abo mu muryango wayo. Mu butumwa bumwe, yagaragaje impungenge z’uko
ashobora kuba atwite inda y’iyo mfungwa.
Biteganyijwe ko azakatirwa ku wa 10 Gashyantare 2027. Icyaha yemeye gishobora gutuma ahanishwa igifungo kigera ku myaka 15 n’ihazabu ya 250.000 by’amadolari ya Amerika.

Diddy na we akomeje
gufungirwa muri iyo gereza
Iyi dosiye ije mu gihe
Sean ‘Diddy’ Combs, ufite imyaka 56, akomeje kurangiriza igihano cye muri
gereza ya Fort Dix. Icyakora, iyi dosiye y’ihohotera rishingiye ku gitsina
ntaho ihuriye n’urubanza rwa Combs.
Uyu muraperi yakatiwe
igifungo cy’imyaka ine n’amezi abiri, ahwanye n’amezi 50, mu Ukwakira 2025.
Nyuma yaje kwimurirwa muri Fort Dix, avanywe muri gereza ya Metropolitan
Detention Center i Brooklyn, aho yari afungiye mbere.
Amakuru yatangajwe
n’ibitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko Combs yaba yaratibwagaho
bitandukanye n’izindi mfungwa muri iyi gereza, birimo gutegurirwa amafunguro,
gusukuriwa aho acumbitse no gukorerwa massage yo mu buryo bw’Abashinwa.
Hari kandi amakuru
yavugaga ko yaba yarabonaga telefone zinjijwe muri gereza mu buryo butemewe,
inzoga zihenze n’imiti itangwa kwa muganga. Byavuzwe ko iyo telefone
yayikoresheje areba imbuga nkoranyambaga n’amafoto y’urukozasoni.
Icyakora, uhagarariye
Combs yahakanye ibyo bivugwa ku buzima bwe muri gereza, avuga ko
ibitangazamakuru byahinduye amakuru asanzwe ku buzima bwe bwa buri munsi inkuru
zikomeye. Yashimangiye ko uwo muraperi arimo kurangiza igihano cye yubahiriza
amategeko ya gereza, mu gihe agitegereje umwanzuro ku bujurire bwe.
Nyuma y’aho ayo makuru ku
buzima bwe muri gereza atangarijwe, byavuzwe ko Combs yasubijwe mu gace
kagenewe imfungwa ziba zitandukanye n’izindi, zizwi nka solitary confinement.
Itariki azarekurirwaho
yarahindutse
Nk’uko Page Six
yabitangaje ishingiye ku makuru yo mu bubiko bw’Ikigo cya Amerika gishinzwe
amagereza, itariki Combs yari ateganyijweho kurekurirwa yarahindutse.
Yari ateganyijwe
kurekurwa ku wa 21 Mutarama 2028, ariko iyo tariki yimuriwe ku wa 2 Werurwe
2028.
Uhagarariye Combs yabwiye
Page Six ko uyu muraperi akomeje kwibanda ku kurangiza igihano cye no gusubira
mu muryango we.
Mu kwezi kwa Nyakanga
2025, Combs yahamijwe ibyaha bibiri byo gutwara abantu hagamijwe uburaya, ariko
agirwa umwere ku byaha byo gucuruza abantu hagamijwe kubakoresha imibonano
mpuzabitsina no kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byateguwe.
