Gereza Sean ‘Diddy’ Combs afungiyemo rwagati mu iperereza ku ihohotera rishingiye ku gitsina

Imyidagaduro - 09/10/2026 3:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Gereza Sean ‘Diddy’ Combs afungiyemo rwagati mu iperereza ku ihohotera rishingiye ku gitsina

Gereza ya Fort Dix iherereye muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho umuraperi Sean ‘Diddy’ Combs afungiye, yongeye kuvugwa mu nkuru y’ihohotera rishingiye ku gitsina nyuma y’uko umukozi ushinzwe umutekano w’imfungwa yemeye icyaha cyo guhohotera imfungwa yari afungiye muri iyo gereza.

Uwo mukozi witwa Jordan Pensak, ufite imyaka 27, yemeye icyo cyaha ku wa Kabiri, nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukorera mu Karere ka New Jersey.

Amakuru yatangajwe mu rukiko agaragaza ko Pensak yemeye ko muri Mutarama 2026 yagiranye imibonano mpuzabitsina n’imfungwa yari ifungiwe muri gereza ya Fort Dix, ndetse bombi bagahanahana amafoto n’ubutumwa birimo amashusho n’amagambo y’urukozasoni bakoresheje imbuga nkoranyambaga n’izindi porogaramu z’ikoranabuhanga.

Abashinjacyaha bavuze ko iyo mfungwa yakoresheje telefone ebyiri zigendanwa zari zinjijwe muri gereza mu buryo butemewe kugira ngo bashobore guhanahana ubwo butumwa.

Pensak kandi yemeye ko yaganiriye n’abantu batandukanye kuri ubwo bucuti yari afitanye n’iyo mfungwa, barimo n’abo mu muryango wayo. Mu butumwa bumwe, yagaragaje impungenge z’uko ashobora kuba atwite inda y’iyo mfungwa.

Biteganyijwe ko azakatirwa ku wa 10 Gashyantare 2027. Icyaha yemeye gishobora gutuma ahanishwa igifungo kigera ku myaka 15 n’ihazabu ya 250.000 by’amadolari ya Amerika.


Diddy na we akomeje gufungirwa muri iyo gereza

Iyi dosiye ije mu gihe Sean ‘Diddy’ Combs, ufite imyaka 56, akomeje kurangiriza igihano cye muri gereza ya Fort Dix. Icyakora, iyi dosiye y’ihohotera rishingiye ku gitsina ntaho ihuriye n’urubanza rwa Combs.

Uyu muraperi yakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’amezi abiri, ahwanye n’amezi 50, mu Ukwakira 2025. Nyuma yaje kwimurirwa muri Fort Dix, avanywe muri gereza ya Metropolitan Detention Center i Brooklyn, aho yari afungiye mbere.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko Combs yaba yaratibwagaho bitandukanye n’izindi mfungwa muri iyi gereza, birimo gutegurirwa amafunguro, gusukuriwa aho acumbitse no gukorerwa massage yo mu buryo bw’Abashinwa.

Hari kandi amakuru yavugaga ko yaba yarabonaga telefone zinjijwe muri gereza mu buryo butemewe, inzoga zihenze n’imiti itangwa kwa muganga. Byavuzwe ko iyo telefone yayikoresheje areba imbuga nkoranyambaga n’amafoto y’urukozasoni.

Icyakora, uhagarariye Combs yahakanye ibyo bivugwa ku buzima bwe muri gereza, avuga ko ibitangazamakuru byahinduye amakuru asanzwe ku buzima bwe bwa buri munsi inkuru zikomeye. Yashimangiye ko uwo muraperi arimo kurangiza igihano cye yubahiriza amategeko ya gereza, mu gihe agitegereje umwanzuro ku bujurire bwe.

Nyuma y’aho ayo makuru ku buzima bwe muri gereza atangarijwe, byavuzwe ko Combs yasubijwe mu gace kagenewe imfungwa ziba zitandukanye n’izindi, zizwi nka solitary confinement.

Itariki azarekurirwaho yarahindutse

Nk’uko Page Six yabitangaje ishingiye ku makuru yo mu bubiko bw’Ikigo cya Amerika gishinzwe amagereza, itariki Combs yari ateganyijweho kurekurirwa yarahindutse.

Yari ateganyijwe kurekurwa ku wa 21 Mutarama 2028, ariko iyo tariki yimuriwe ku wa 2 Werurwe 2028.

Uhagarariye Combs yabwiye Page Six ko uyu muraperi akomeje kwibanda ku kurangiza igihano cye no gusubira mu muryango we.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, Combs yahamijwe ibyaha bibiri byo gutwara abantu hagamijwe uburaya, ariko agirwa umwere ku byaha byo gucuruza abantu hagamijwe kubakoresha imibonano mpuzabitsina no kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byateguwe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...