Hashize amezi 3 gusa bimenyekanye ko umubano wa Gerard Pique n'icyamamarekazi Shakira washyizweho akadomo. Ibi byatunguye benshi by'umwihariko abafana babo batari biteze kubona aba bombi batandukana nyuma yo kumara igihe kinini dore benshi bari banazi ko barushinze.
Ntibyatinze Gerard Pique yahise abona umukunzi mushya witwa Clara Chia bameranye neza mu rukundo ndetse uyu mukinnyi yamaze gutangaza ko yifuza kubyarana nawe.
Mu kiganiro Gerard Pique yatangarije ikinyamakuru The Italian Post imwe mu mishinga afite mu minsi iri imbere, anavuga ko muri iyi mishinga harimo ijyanye n'umukunzi we mushya Clara Chia kuko umubano wabo umaze gukomera.
Yagize ati: "Ndifuza kubaka ejo hanjye hazaza hashya harimo n'umukunzi wanjye. Ndifuza kugira umwana wa gatatu kandi ndifuza ko mubyarana na Clara mu gihe kiri imbere''.
Gerard Pique arifuza kubyarana umwana wa gatatu n'umukunzi we mushya.
Gerard Pique abajijwe niba kubyarana na Clara Chia ataba yihuse kuko bataramarana igihe bakundana, Pique yasubije ati:" Yego nibyo ntagihe kinini tumaranye gusa umubano wacu umaze gukomera kandi twese turifuza kugirana umuryango''.
Abajijwe niba atarashatse kubyarana umwana wa gatatu na Shakira akabyanga bikaba intandaro yo gutandukana, Pique yasubije ati: ''Ntabwo nabimusabye ngo abyange ahubwo ni uko ubu numva ari bwo ngomba kugira undi mwana''.
Pique yahamije ko umubano we na Clara Chia umae gukomera mu gihe gito bamaranye.