Kuva muri Kamena ya 2022 hamenyekana inkuru y'itandukana ry'ibyamamare bibiri aribyo Shakira na Gerard Piqué, byatunguye benshi kandi binababaza benshi bakundaga iyi couple yari imaranye imyaka 12 mu rukundo. Mu bo byababaje cyane hakaba harimo abafana ba Shakira bahise batangira kwibasira Piqué bamushinja kubabaza no guhemukira uyu muhanzikazi.
Gerard Piqué uherutse kwemera ku mugaragaro ko yacaga inyuma Shakira bakiri kumwe, yagize icyo yisabira abafana b'uyu muhanzikazi wavuze ko yashenguwe n'uyu mugabo wahoze ari kizigenza muri ruhago.
Mu kiganiro kinyura kuri murandasi (Podcast) Piqué yagiranye na mugenzi we yasabye abafana ba Shakira kureka kumwibasira. Mu magambo ye yagize ati: ''Birangora kujya ku mbuga nkoranyambaga nkabona ibintu abafana ba Shakira bamvugaho.
Kuva twatandukana sindabona bamvuga neza. Hari abanyifuriza no gupfa kuko bazi ko nahemukiye Shakira bafana, gusa ntibazi ukuri kose. Mbona ari njyewe bibasira birengagije ko umubano wacu warangiye ari twembi tubigizemo uruhare''.
Abajijwe uko afata ibyo abafana ba Shakira bamuvuga ku mbuga nkoranyambaga, Pique yasubije ati: ''Birambabaza ariko nkibuka ko ibyo bavuga atari ukuri kuko ntibanzi neza. Nabasaba ko barekera aho kunyibasira bakacyira ko twatandukanye kuko n'ubundi ibibi bavuga sibyo bizatuma dusubirana''.
Uyu mugabo w'imyaka 36 uherutse gusezera kuri ruhago, yasoje avuga ko abafana ba Shakira ari bo batuma atagikoresha imbuga nkoranyambaga cyane kuko aba adashaka kureba amagambo bari kumuvugaho.
Gerard Pique yasabye abafana ba Shakira kudakomeza kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga
Pique yavuze ko bimubabaza iyo asomye ibyo abafana ba Shakira bamuvugaho ku mbuga nkoranyambaga
Pique atangaje ibi nyuma y'igihe kitari gito abafana ba Shakira bamuvuga amagambo atari meza ku mbuga nkoranyambaga