Uyu
muhango witabiriwe n’abagize imiryango yabo ya hafi n’inshuti z’inkoramutima,
aho aba bombi bahanye isezerano ryo kubana akaramata.
Nk’uko
biteganywa mu mategeko ya Kisilamu, Geosteady yatanze Mahr ingana na $2,000
(amadorali y’Amerika ibihumbi bibiri) nk’ikimenyetso cy’isezerano rye.
Nyuma
y’umuhango waberaga ku musigiti, hakurikiyeho ibirori byoroheje byabereye i
Buziga, aho inshuti n’abavandimwe basangiye ibyishimo byo gutangiza uru rugendo
rushya rw’urukundo rwabo.
Geosteady
na Hindu Kay bari bamaze imyaka itari mike bakundana, ndetse bafitanye umwana
w’umuhungu witwa Alham. Urukundo rwabo rwagiye ahagaragara nyuma y’uko
Geosteady atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we, Prima Kadarshi, bari bamaranye
imyaka umunani banabyaranye abana.
Nyuma
y’icyo gihe cy’igeragezwa, Geosteady yongeye kubona urukundo kuri Hindu Kay,
kandi bigaragara ko ari urukundo afata nk’inkingi y’ubuzima bwe.
Mu
ijambo rye muri uwo muhango, Geosteady yavuze ko ari “ibirori bito cyane,”
ariko asezeranya umugore we ko mu gihe kiri imbere azamukorera ubukwe bunini
kandi bwihariye kurushaho.
Yagize
ati: “Mu bintu byinshi nshobora kuguha, na cyo ni kimwe muri byo. Ndagukunda
cyane. Nigeze gukunda mbere, ariko ubu numva nkunda kurushaho. Umpa amahoro
ariko unanshyira mu gihirahiro cyiza mu buryo bwose,”
Yanagaragaje
ko urukundo afitiye Hindu Kay arufata nk’urw’umwihariko, aho yatangaje ko mu
ngendo ebyiri yakoze ajya gusengera i Mecca, ku Kabba, yamusabiye mu masengesho
ye, ikimenyetso cy’uko amufata nk’igice cy’ubuzima bwe bw’ukwemera n’ahazaza.
Ku
ruhande rwa Hindu Kay, yashimiye ababyeyi ba Geosteady bamwakiriye neza mu
muryango, avuga ko bamweretse urukundo n’umugisha kuva ku munsi wa mbere.
Uyu
muhango ubaye hashize iminsi mike Geosteady akoze igitaramo cyiza cya Saint
Valentin cyagenze neza, bityo Gashyantare iba ukwezi kw’amateka kuri we, haba
mu muziki no mu buzima bwite.
Nubwo
Nikkah yabo yabaye mu ibanga kandi mu buryo bworoheje, amakuru aturuka ku
babegereye avuga ko hari gutegurwa ibirori binini bizahuza inshuti nyinshi
n’abafana, mu rwego rwo kwizihiza ku mugaragaro uru rukundo rwabo.
Geosteady
na Hindu Kay batangiye igice gishya cy’ubuzima bwabo nk’umugabo n’umugore,
bakaba bakomeje urugendo rwabo rw’urukundo rwubakiye ku kwizera, kwihangana no
gusabana.
Prima Kardashi
yagaragaje ko ari we wagize uruhare mu kongera kuzamura izina rya Geosteady
Nyuma
y’uko Geosteady asezeranye na Hindu Kay mu muhango wa Nikkah, uwahoze ari
umukunzi we, Prima Kardashi wahoze ari umugore w’uyu muhanzi, yagaragaje ko
afite uruhare rukomeye mu kongera kumugarura mu itangazamakuru no mu mitima
y’abafana nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo.
Mu
magambo ye, Prima yavuze ko hari indirimbo Geosteady yasohoye mu myaka itatu
ishize, maze ayikorera “challenge” ku mbuga nkoranyambaga, bituma yongera
kwamamara no gucurangwa cyane.
Yagize
ati: “Nakoze challenge y’indirimbo ye yasohotse mu myaka itatu ishize, ihita
itangira kwamamara. Izo ndirimbo ze za ‘empele’ yasohoraga zarapfubye
(ntizitabirwa), bituma ajya mu gahinda gakomeye (depression). Ariko indirimbo
nakozeho ‘challenge’ ni yo yamusubije ku murongo.”
Prima
yakomeje avuga ko atahagaze aho gusa, ahubwo ko yanamufashije mu kwamamaza
igitaramo cye, agaragaza ko yabigizemo uruhare rukomeye kuko, nk’uko abivuga,
Geosteady na Hindu Kay batari bafite ubumenyi buhagije bwo kubikora.
Yongeyeho
ati “Naramushyigikiye no ku gitaramo cye, ndacyamamaza kuko we na Hindu nta
bumenyi bafite bwo kubikora. Byari imbaraga zanjye zose.”
Aya
magambo ya Prima agaragaza ko yumva ari we wagize uruhare mu kongera kuzamura
Geosteady mu muziki no mu ruhando rw’imyidagaduro, cyane cyane nyuma y’uko yari
avuye mu bihe by’imibereho itamworoheye birimo no kujya muri ‘rehab’.
Ni
amagambo ashobora kongera gukurura impaka mu bakurikiranira hafi ubuzima bw’uyu
muhanzi, cyane ko aje mu gihe gito cyane nyuma y’ubukwe bwe bushya na Hindu
Kay.
Geosteady
yinjiye mu rugendo rushya rw’ubuzima, asezerana na Hindu Kay mu muhango wa
Nikkah wabereye ku musigiti, atangira ubuzima bw’umugabo wubatse urugo byemewe
n’amategeko ya Islamu.
Prima Kardashi takes credit for
bringing Geosteady back into the news after his rehab struggles as she comments
on his Nikkah with Hindu Kay.
“I did the challenge of his
song from 3 years ago and it started trending. He was releasing his ‘empele’
songs and they all flopped,… pic.twitter.com/O5t3Nn0ndA
Geosteady na Hindu Kay bahanye isezerano ry’urukundo mu muhango
wa Nikkah, bashimangira ko urukundo rwabo rufite imizi mu kwizera no mu
kubahana.

Nyuma
y’imyaka myinshi bakundana, Geosteady yahisemo guhamya urukundo rwe na Hindu
Kay mu buryo bwemewe n’idini ya Islamu, atanga Mahr nk’uko biteganywa n’amategeko
ya Nikkah

Gashyantare
ibaye ukwezi kudasanzwe kuri Geosteady, aho nyuma y’igitaramo cya Saint
Valentin, yahise asoza ukwezi asezerana n’umukunzi we mu muhango wihariye wa
Islamu
Urukundo
rwahindutse isezerano ry’iteka, Geosteady yambitse impeta y'urukundo Hindu Kay

Geosteady
yasezeranye mu ituze n’icyubahiro, ahamya ko Hindu Kay ari we mugore bahisemo
kubana, mu muhango wa Nikkah wabereye ku musigiti wa Kigo

