Georgina wa Cristiano asa n’uwaciye amarenga yo gushyigikira Gerard Pique watandukanye na Shakira

Imyidagaduro - 10/03/2023 11:35 AM
Share:
Georgina wa Cristiano asa n’uwaciye amarenga yo gushyigikira Gerard Pique watandukanye na Shakira

Georgina Rodriguez uri mu bagore muri iyi minsi berekejweho amaso cyane mu gihugu cya Saudi Arabia aho umugabo we asigaye akinira ikipe ya Al Nassr, yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga binyuze mu butumwa yashyize hanze.

Ni ubutumwa bugizwe n’amafoto 7 uyu mugore aba yambaye imyambaro ya Aloyo Yoga, imwe mu makompanyi agezweho mu mideli buherekejwe n’amagambo agira ati: “Nshimiye abantu batandukanye twahuye, uyu munsi wari umunsi mwiza w’akazi."

Ibi nyamara sibyo abantu batinzeho cyane ahubwo ubwoko bw’isaha Georgina yari yambaye, nibwo bwagarutsweho.

Iyi saha ya Casio iherutse kugarukwaho na Shakira muri ‘BZRP Music Session #53’ yahuriyemo na Bizarrap yibasiyemo Gerard Pique bahoze bakundana, avuga ko kuba yaramusize agasanga Clara Chia biciriritse cyane.

Ibi Shakira yabigereranije no kuba umuntu yareka kwambara isaha yo mu bwoko bwa Rolex, akambara Casio.

Kuba Georgina yagaragaye yambaye Casio benshi bavuze ko atari umwanzuro waje gutyo gusa, ahubwo bisa nk’aho yatangaga ubutumwa agaragaza ko ashyigikiye Gerard Pique mu itandukana rye na Shakira.

Isaha umugore wa Cristiano yari yambaye ya Casio byemezwa ko iciriritse cyane aho ihagaze ibihumbi bitagera kuri 30Frw, amafaranga macye cyane ugereranije n’imilinga n’imyambaro uyu mugore asanzwe yambara.

Georgina akaba ari mu bagore bavuga rikijyana aho akurikirwa na miliyoni 46.9 kuri Instagram honyine, umutungo we ukaba ubarirwa muri miliyari 10Frw.

Ni mu gihe umukunzi we Cristiano Ronaldo ari na we wa mbere ukurikirwa kuri uru rubuga, akurikirwa na miliyoni 539 akagira umutungo ubarirwa muri miliyari 490Frw.

Imyambaro ya Aloyo Yoga niyo Georgina yari yambaye icyavugishije abantu ni isaha ya Casio, kanda hano urebe mu mafoto 7 isaha yari yambaye nezaGeorgina kwambara isaha ya Casio y'amadorali atagera kuri 30, byagaragaye nk'ikimenyetso cy’uko ari ku ruhande rwa Gerard PiqueGeorgina Rodriguez na Cristiano Ronaldo banafitanye abana, kuri ubu bose babana muri Saudi ArabiaGerard Pique na Shakira uheruka kumwibasira mu ndirimbo nyuma y’uko batandukanye, amubwira ko kumusiga ari nko kureka kwambara Rolex ukajya kwambara Casio


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...