Gentille M yahuje inganzo na Rachel, Solange na Gentille U mu ndirimbo “Ni Yesu” yo kwizihiza Noheli

Imyidagaduro - 26/12/2025 10:28 AM
Share:
Gentille M yahuje inganzo na Rachel, Solange na Gentille U mu ndirimbo “Ni Yesu” yo kwizihiza Noheli

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentille Mushimiyimana [Gentille M], yongeye gushimangira umuhamagaro we wo kwamamaza Yesu binyuze mu muziki, asohora indirimbo nshya yitwa “Ni Yesu” yafatanyije n’abaramyi Rachel, Solange na Gentille U, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

Gentille Mushimiyimana atuye mu mujyi wa Edmonton, Alberta muri Canada, aho amaze imyaka myinshi akorera Imana abinyujije mu muziki. Yatangiye kuririmba akiri muto, afite imyaka 12, aririmba mu matorero atandukanye yo mu Rwanda, by’umwihariko muri Assemblies of God, no mu bigo by’amashuri aho yifashishaga indirimbo mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Mu mwaka wa 2004, Gentille Mushimiyimana [Gentille M] yerekeje muri Canada, aho yakomeje umurimo wo kuririmba no kuyobora amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana (worship teams) mu matorero atandukanye, akomeza gukura no gukomera mu murimo w’Imana.

Mu 2018, yamuritse album ye ya mbere yitwa “Witinya”, igizwe n’indirimbo 7. Muri zo, 3 ni zo zashyizwe ku mbuga zitandukanye, zikaba zaragizwemo uruhare n'abahanzi batandukanye barimo Gentil Misigaro, Adrien Misigaro, Nice Ndatabaye n’abandi. Ni Album yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Indirimbo ye nshya “Ni Yesu”, Gentille M asobanura ko ari imwe mu ndirimbo zigamije kwamamaza no kogeza Yesu, ashingiye ku butumwa bwo muri Yesaya 9:5 no muri 1 Petero 2:9. Avuga ko intego ye ikomeje kuba ugushyira Yesu ku isonga no gutuma abantu bose bamenya uwo ari we n’urukundo rwe.

Iyi ndirimbo ye nshya yayikoranye n’abandi baramyi baturanye na we muri Canada, barimo Solange, Rachel na Gentille U, basanzwe bafatanya mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana. Ubufatanye bwabo bwatanze umwihariko w’ijwi, injyana n’ubutumwa bukubiye muri “Ni Yesu”, bigatuma iba indirimbo ikwiriye cyane ibihe bya Noheli.

Gentille M yabwiye inyaRwanda ko afite izindi ndirimbo nyinshi ateganya gusohora mu mwaka wa 2026, abifashijwemo na EPzone Studio yashinzwe na Producer Eric Rukundo [umugabo wa Yayeli Niyitegeka], afatanyije na Prince Ombeni wahoze ari umu producer cyera mu Rwanda. 

Gentille M arashimira cyane iyi Studio ku bunyamwuga bwayo mu gutunganya audio na video z’ibihangano bye. Yagize ati: "Mfite izindi ndirimbo nzasohora umwaka utaha wa 2026 mbifashijwemo na EPzone studio. Nanabashimira cyane ku ruhare rukomeye igira mu bikorwa byanjye kandi bakabikora kinyamwuga. Ni yo yakoze Audio na Video". 

Kuri ubu, Gentille M abarizwa mu itorero Calvary Healing Church – Edmonton, aho akomeje gukorera Imana, akamamaza ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza.

Gentille M yateguje ibihangano byinshi mu mwaka wa 2026

Bahuje imbaraga bakorana indirimbo "Ni Yesu" yo kwizihiza Ivuka rya Yesu Kristo

Gentille U ni umwe mu baramyi bakoranye indirimbo "Ni Yesu" na Gentille M

Solange ni umwe mu baramyi bahuriye na Gentille M mu ndirimbo "Ni Yesu"

REBA INDIRIMBO NSHYA "NI YESU" YA GENTILLE M FT, RACHEL, SOLANGE & GENTILLE U


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...