Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025, ni bwo Gentil Misigaro yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Antsindira Intambara". Ni indirimbo yavomye muri Yesaya 41: 10 havuga ngo "Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw'iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye."
Muri iyi ndirimbo yari itegerejwe cyane n'abakunzi b'umuziki we, Gentil Misigaro aterura agira ati: "Aho Imbaraga zanjye zirangirira niho ize zitangirira, aho ubwenge bwanjye burangirira ni ho ubwe butangirira. Ntabwo nkiri uwo kwirwanirira kuko mfite undwanirira. Iyo naniwe ndamuhamagara akantsindira intambara".
Mu kiganoro na inyaRwanda, Gentil Misigaro yavuze ko "Antsindira Intambara" ari indirimbo itwibutsa ko "tutagomba gutinya ibyo duhura na byo byose uko byaba bimeze kose kuko aho imbaraga zacu zirangirira ari ho iz’Imana zitangirira. Kandi aho ubwenge bwacu burangirira ni ho ubwayo butangirira."
Yahishuye ko hashize imyaka itanu ayihawe, icyo gihe akaba yari yuzuye amashimwe y'ibyo Imana yamukoreye. Aragira ati: "Nayihawe mu myaka nk’itanu ishize, hari ibyo Imana yari imaze kunkorera njye ntari kwishoboza namba nta n'undi muntu uwo ari we wese wari kubinkorera. Ni uko iyo ndirimbo yaje."
Umuramyi akaba na Producer, Gentil Misigaro utuye muri Canada hamwe n'umuryango we, yavuze ko kumara imyaka hafi ine atumvikana cyane mu muziki yabikoze nyuma yo kubisabwa na Mwuka Wera. Yavuze kandi ko yafashe n'umwanya wo kwita ku muryango we n'umurimo w'Imana mu rusengero.
Aragira ati: "Maze igihe kigera ku myaka hafi 4 ntasohora indirimbo, ntanagaragara cyane, Umwuka Wera yari yarambwiye kubanza gufata iki gihe negera Imana, nita ku muryango wanjye yampaye, ndetse nkora umurimo mu rusengero aho nsengera."
Uyu muramyi uri mu bubashywe cyane mu Rwanda no mu Karere, yavuze ko uretse rero iyi ndirimbo ye nshya, hari n’izindi nyinshi zigera ku icumi zizaba ziri kuri Album azashyira hanze mu gihe gito kiri imbere amaze igihe atunganya kandi yose iri kugana ku musozo.
Ni Album ye ya kabiri yise "Yahweh" iriho indirimbo nshya mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igiswahili ndetse n’Icyongereza. Iriho indirimbo 10 z'amajwi n'amashusho ndetse avuga ko "mu minsi mike tuzabatangariza igihe tuzayishyirira hanze ku mugaragaro."
Indirimbo 10 zigize iyi Album ni "When You Command", "Yahweh", "Hallelujah", "Kila Siku", "Nguvu", "Msifuni", "Antsindira Intambara", "Ndifuza Gusa Nawe", "Yesu Araryoshye" na "Urakomeye". Zose ziri kuboneka ku mbuga zicururizwaho umuziki nka iTunes, Deezer, Spotify, Amazon Music, Tidal n'izindi.
Mu mpera za 2024, Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo nka ‘Buri munsi’, yahishuye ko ari kwitegura gukorana indirimbo ye na Meddy. Twagize amatsiko yo kumenya niba iyo ndirimbo abakunzi be bashobora kuzayisanga kuri Album nshya.
Yavuze ko uwo mushinga ugikomeje ariko ukaba utararangira. Yagize ati: "Ku bijyanye n’indirimbo yanjye na Meddy, oya ntabwo izaba iri kuri iyi Album kuko ntabwo turasoza iyo project [umushinga]".
Mu cyumweru gishize, umugore wa Gentil Misigaro, Rhoda Mugiraneza, yasangije abamukurikira inkuru nziza y'intambwe ikomeye yateye mu masomo ye aho yahawe impamyabumenyi mu ishami rya "Social services" yakuye muri kaminuza yo mu mujyi witwa Calgary- Province Alberta.
Gentil Misigaro yabwiye inyaRwanda ko ari ibintu byamunejeje cyane kuko ruba ari urugendo rutoroshye kubifatanya no kurera abana, akazi ndetse n’umurimo w’Imana. Ati: "Imana ishimwe ihora iturwanirira ikana dutsindira intambara".
Uyu muramyi ugarukanye album nshya, yashimiye abantu bose bamushyigikira muri uyu muhamagaro mu buryo ubwo ari bwo bwose, abasabira umugisha mwinshi uva ku Mana ndetse abasaba kubikomeza kuko bazagororerwa. Ati: "Imana ibahe umugisha".
REBA INDIRIMBO NSHYA "ANTSINDIRA INTAMBARA" YA GENTIL MISIGARO
Gentil Misigaro yateguje album ya kabiri nyuma y'imyaka 4 yari amaze yihereranye n'Imana
Gentil Misigaro yavuze ko mu bihe bya vuba azatangaza byinshi mu imurikwa rya album ye nshya
Gentil Misigaro yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise "Antsindira Intambara"
Gentil Misigaro yanejejwe cyane n'intambwe umugore we Rhoda Mugiraneza yateye mu masomo