Gentil Misigaro yavuze ku ndirimbo ye nshya ‘Urakomeye’ n'uruhisho afitiye abakunzi be - VIDEO

Iyobokamana - 19/08/2026 4:00 PM
Share:
Gentil Misigaro yavuze ku ndirimbo ye nshya ‘Urakomeye’ n'uruhisho afitiye abakunzi be - VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro, wamamaye mu ndirimbo "Biratungana", yasobanuye uko indirimbo ye nshya ‘Urakomeye’ yavutse, anavuga ku yindi mishinga y’umuziki ateguriye abakunzi be.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026, Gentil Misigaro yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho "Urakomeye" ivuga ku guhambara kw'Imana ndetse ikanibutsa ko amaraso ya Yesu Kristo yamenetse ku musaraba ari yo yahaye intsinzi abizera bose.

Indirimbo "Urakomeye" iri kuri album ya kabiri ya Gentil Misigaro yitwa ‘Yahweh’. Ni album yakiriwe neza cyane kurusha uko uyu muhanzi yari abyiteze nk'uko yabihamije mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.

Ati: “Iri kuri album yanjye ya "Yahweh". Ni album abantu bakiriye neza birenze uko nabitekerezaga. Ni ukuri ni ubuntu bw’Imana budasanzwe. Nyuma y’imyaka itanu, igihe kirageze ngo nongeye nsangize ubwoko bw’Imana ibihangano by’umwuka Kristo aduha.”

Iyi Album iriho indirimbo 10 ziri mu Kinyarwanda, Igiswahili n’Icyongereza ari zo: "When You Command", "Yahweh", "Hallelujah", "Kila Siku", "Nguvu", "Msifuni", "Antsindira Intambara", "Ndifuza Gusa Nawe", "Yesu Araryoshye" na "Urakomeye" imaze kujya hanze.

Gentil Misigaro utuye muri Canada hamwe n'umuryango we, yavuze ko igitekerezo cy’indirimbo ‘Urakomeye’ cyatangiye mu mwaka wa 2019, ubwo yari afite urugendo rw’ibitaramo (tour) mu Bubiligi.

Yagize ati: “Inganzo yayo yabaye yaturutse ku witwa Isaac Rabine ubwo nari mfite ibitaramo mu Bubiligi muri 2019. Yansanze aho nari ncumbitse nitegurira igitaramo hasigaye umunsi umwe. Nawe yari umwe mu bo twari buririmbane, mu baririmbyi twari bufatanye.”

Yakomeje avuga ko Isaac Rabine yamubwiye ko na we yandika indirimbo kandi ko yifuzaga kumenyekanisha bimwe mu bihangano bye. Gentil yamusabye kumuririmbira zimwe muri izo ndirimbo, maze yumvise amagambo y’indirimbo ‘Urakomeye’ arayikunda.

Ati: “Yansabye ko twayikorana, nuko turayicarira tuyisubiramo, turayivugurura muri uwo mugoroba. Umunsi wakurikiyeho tuyiririmba mu gitaramo, tunayikorera amashusho dufatanyije na Patient, ariko ntiyasohoka neza nk’uko nabyifuzaga."

Nyuma yaho, mu mpera za 2024 ubwo Gentil Misigaro yari yatumiwe mu gitaramo Joyous Celebration cyabereye muri BK Arena i Kigali, yongeye kuririmba iyi ndirimbo.

Ati: “Ubwo nari natumiwe mu gitaramo cya Joyous Celebration muri BK Arena i Kigali mu mpera za 2024, numvise Umwuka ampatira kuyiririmbamo. Abantu bayakira neza, ni bwo twahise dutunganya amashusho ayobowe na Musinga ndetse nanjye, ntunganya amajwi yayo.”

Gentil Misigaro usanzwe ari umuramyi akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo nka Producer, yashimiye by’umwihariko Isaac Rabine ku ruhare yagize mu gutuma iyi ndirimbo ibaho. Ati: “Rero ndamushimira Isaac kubera iyi inspiration."

Isaac Rabine washimiwe na Gentil Misigaro ni umuramyi ukora umuziki ku giti cye, akaba yarahoze aririmba muri Hoziana Choir ya ADEPR Nyarugenge mbere y'uko ajya gutura i Burayi.

Buri kwezi azajya ageza ku bakunzi be indirimbo nshya

Gentil Misigaro yatangaje ko ‘Urakomeye’ atari yo ndirimbo yonyine abakunzi be bagomba kwitega, kuko hari izindi nyinshi ziri gutegurwa. Ati: “Hari n’izindi ziri inyuma kandi nziza, amashusho yazo yamaze gutunganywa rwose. Buri kwezi ndajya mbagezaho indi ndirimbo.”

Yongeyeho ko afite n’umushinga uhoraho wo kuramya Imana witwa ‘Encounter His Presence’, avuga ko na wo uzagezwa ku bakunzi b’umuziki we mu gihe cya vuba.

Icyo akunda kuri Ambassadors of Christ

Gentil Misigaro aherutse kumvikana atumira abantu bose mu gitaramo cya Ambassadors of Christ kizabera muri BK Arena tariki ya 30 Kanama 2026. Yavuze ko akunda cyane uburyo indirimbo z'iyi korali ziba zifite ubutumwa bwibutsa abantu iby’ijuru.

Yagize ati: “Ambassadors of Christ mbakundira uburyo indirimbo zabo zifite ubutumwa bubwira abantu iby’ijuru, imyitwarire yabo myiza, ndetse n’uburyo baririmba batuje bigatuma wumva message.”

Gentil Misigaro ni umwe mu baramyi bubashywe mu muziki nyarwanda. Akomeje gusangiza abakunzi be ibihangano bishya nyuma y’imyaka itanu yari amaze acecetse, aho avuga ko ari ubuntu bw’Imana kuba abantu bakomeje kwakira neza ibihangano bye.

Gentil Misigaro yateguje umushinga uhoraho wo kuramya witwa ‘Encounter His Presence’

Gentil Misigaro yashyize hanze indirimbo nshya "Urakomeye" anateguza indirimbo nshya buri kwezi

REBA INDIRIMBO NSHYA "URAKOMEYE" YA GENTIL MISIGARO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...