Gentil Misigaro yateguje ibihangano bishya byinshi mu 2026

Iyobokamana - 22/05/2026 11:14 AM
Share:
Gentil Misigaro yateguje ibihangano bishya byinshi mu 2026

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro, yatangaje ko umwaka wa 2026 uzarangwa n'ibihangano bishya byinshi ahishiye abakunzi be. Yabitangaje, nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise "Ndifuza Gusa Nawe".

Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo “Biratungana” na “Buri Munsi”, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya 'Ndifuza Gusa Nawe' iri kuri album ye ya kabiri yise “Yahweh”.

Yayanditse ari mu bihe byo gushaka kwegera Imana no kuyimenya byimbitse kurushaho. Yifuza ko abantu bose bazumva iyi ndirimbo ye nshya “Ndifuza Gusa Nawe” barushaho kwegera Imana no kugira ubuzima busa n’ubwa Kristo.

Ati: “Iyi ndirimbo nyandika nari ndi mu bihe byo kwifuza kwegera Imana no kurushaho kuyimenya. Nifuriza abantu bose bazumva iyi ndirimbo kugira ubuzima bwo kwegera Imana, bakarushaho kwinjira mu kubaho kwayo no gusa na Kristo.”

Uyu muramyi ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, akaba atuye muri Canada hamwe n'umuryango we, yabwiye inyaRwanda ko afite imishinga myinshi mishya ateganyiriza abakunzi b’umuziki we muri uyu mwaka.

Ati: “Mfite indirimbo nyinshi ngiye kubaha muri iyi minsi. Uyu mwaka uzaba wuzuyemo ibihangano byinshi bishya nshaka gusangiza abakunzi bacu n’abakurikira ibyo dukora.” 

Gentil Misigaro, ari gusangiza abakunzi be indirimbo zigize album ye ya kabiri, akaba ari gahunda yatangiye mu mpera za 2025 nyuma y'uko yari amaze imyaika 4 atumvikana cyane mu muziki.

Yavuze ko ari inama yari yahawe na Mwuka Wera. Ati: “Umwuka Wera yari yarambwiye kubanza gufata igihe cyo kwegera Imana, kwita ku muryango wanjye ndetse no gukora umurimo w’Imana mu rusengero.”

Misigaro yavuze kandi ko yari ahugiye mu gukorera Imana no gutunganya album nshya yise “Yahweh” iriho indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Igiswahili n’Icyongereza.

Indirimbo ziyigize ni: "When You Command", "Yahweh", "Hallelujah", "Kila Siku", "Nguvu", "Msifuni", "Antsindira Intambara", "Ndifuza Gusa Nawe", "Yesu Araryoshye" na "Urakomeye".

Gentil Misigaro yasabye abantu bose gukomeza kwegera Kristo no gukomera mu rugendo rw’agakiza

Gentil Misigaro afite album nshya  “Yahweh” iriho indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...