Gentil Misigaro yasohoye amashusho y'indirimbo 'Iyo Mbimenya' yafatiwe ku migabane 2 mu bihugu 3-VIDEO

Iyobokamana - 02/02/2020 8:01 AM
Share:
Gentil Misigaro yasohoye amashusho y'indirimbo 'Iyo Mbimenya' yafatiwe ku migabane 2 mu bihugu 3-VIDEO

Gentil Misigaro ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Buri Munsi, Biratungana, Hari Imbaraga n'izindi, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'Iyo Mbimenya' yafatiwe ku migabane ibiri. Aya mashusho yageze hanze tariki 31/01/2020.

Gentil Misigaro ashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo yari ategerejwe na benshi nyuma y'urugendo rw'ivugabutumwa amazemo iminsi ku migabane itandukanye. "Iyo Mbimenya" ni indirimbo yumvikanamo aya magambo "Iyo mbimenya simba naratinye, iyo mbimenya simba nararize. Mfasha menye ko mpora ndinzwe iteka, uzi ibindushya n'ibindemerera, urabanza ukabisuzuma neza, iyo menya ko biba ari ibipimo, iyo menya ko biba ari amasomo, iyo mbimenya simba narihebye, iyo mbimenya simba nararize."

Nk'uko Gentil Misigaro yabitangarije INYARWANDA, amashusho y'indirimbo 'Iyo Mbimenya' yafatiwe ku migabane 2 (Afrika na Australia) mu bihugu bitatu ari byo; Rwanda, Kenya na Australia iririmbirwa muri Canada. Ni indirimbo ikora ku buzima bwa buri muntu, haba ibyo banyuzemo, ibyo bari kunyuramo ndetse ikanabafasha no kuzitwara neza mu biri imbere.


Gentil Misigaro yavuze ko yayanditse bivuye ku bintu byinshi yagiye anyuramo mu buzima. Yagize ati "Inspiration y'iyi ndirimbo yaturutse mu bintu byinshi nagiye nyuramo mu buzima, ndetse n'umuryango wanjye. Umunsi umwe ndi kuganira n'umukozi w'Imana witwa Felix twari duhuriye muri Seattle Washington-USA muri 2018 twibutsanya ukuntu dukunda gushima Imana ari uko ibibi bitugezeho ikabidukuramo. 

Ariko ntitwibuke ya minsi yose ihora iturinda. Iyaba Imana yari iduhumuye amaso y'Umwuka ngo turebe uburyo ihora itugirira neza ntabwo twakabaye turira kuko hari Imana ikoresha inzira y'umubabaro kugira ngo itugeze ku masezerano yayo. Reba inkuru ya Yosefu, Yobu, Moses, Daniel, Dawidi, ndetse n'abandi batubanjirije. Rero, narangiza mbwira abakunzi banjye bose nti: Ibihe bigoye nibikugeraho ntukihutire kurira cyangwa kugira ubwoba.

Aho kubaza Imana uti Ni kuki? (Why?) Twige kuyibaza ngo Ni Iki? (What!)  aho kubaza Imana ngo Ni kuki ibi bimbayeho or kuki waretse bimbaho? Twige kuyibaza ngo Ni iki uri kunyigisha? Aya masomo uri kunyuzamo azarangira ryari?" Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na producer Bruce afatanyije na Gentil, amashusho yayo atunganywa na BJC official. Producer Danny yafashe amashusho yafatiwe muri Brisbane-Australia naho ayafatiwe muri Afrika mu mujyi wa Nairobi-Kenya yo yafashwe na Ganza images.


Gentil Misigaro ari mu bahanzi nyarwanda bacye b'abahanga mu gucuranga gitari

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IYO MBIMENYA' YA GENTIL MISIGARO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...