Gentil Misigaro na Miss Dusa mu gahinda ko kubura Sekuru

Iyobokamana - 17/05/2024 5:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Gentil Misigaro na Miss Dusa mu gahinda ko kubura Sekuru

Abaramyi Gentil Misigaro uri mu bakunzwe mu Rwanda na mushiki we Miss Dusa bari mu gahinda ko kubura Sekuru witwaga Tchambaza Gideon witabye Imana mu ijoro rishyira ku ya 16 Gicurasi 2024.

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Misigaro Gentil yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram inkuru y'incamugongo y'uko Sekuru yakundaga wabereye benshi icyitegererezo yamaze kwitaba Imana.

Mu butumwa bwe yandikanye umubabaro mwinshi, Gentil yagize ati: "Turi kwizihiza ubuzima bwa Sogokuru Tchambaza Gideon. Yabayeho ubuzima bw'intangarugero. Yari papa wa Mama hamwe n'abandi bavandimwe benshi. Sogokuru wacu akaba sogokuruza wa Abraham na Asaph."

Yakomeje agaruka ku byaranze ubuzima bwa sekuru , avuga ko yari umubyeyi ukunda gukorera Imana no kwita ku bamukomokaho bose, abereka urukundo, ubugwaneza, ubutwari.

Ati: "Icy'ingenzi, yari umuntu wizera kuva akiri muto kugeza yitabye Imana mu ijoro ryakeye. Uzahora iteka mu mitima yacu. Ruhukira mu mahoro."

Mushiki we nawe uri mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye nka Miss Dusa, yagiye kuri Instagram agaragaza agahinda afite ko kubura sekuru, maze arandika ati: "Ruhukira mu mahoro Sogoku, uzahora iteka mu mitima yacu. Twakwifurizaga kubaho indi myaka myinshi."

Mu baramyi bagenzi babo babihanganishije harimo Adrien Misigaro, Ben na Chance, Rene Patrick, Senga B, Fortran Bigirimana n'abandi.


Umuramyi Gentil Misigaro ari mu gahinda nyuma yo kubura sekuru ubyara nyina


Uyu musaza yakoreye Imana kuva akiri muto kugeza yitabye Imana


Aka gahinda Gentil agahuriyeho na mushiki we Miss Dusa


Miss Dusa yashenguwe bikomeye n'urupfu rwa sekuru

  

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...