Mu kiganiro na inyaRwanda, Gentil Misigaro uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise "Nina Sababu Nyingi", yahaye Imana icyubahiro ko yabahaye umwana w'umukobwa. Yagize ati: “Mudufashe gushima Imana. Iduhaye umwana mwiza w’umukobwa, Aksah Joy Misigaro.”
Iyi nkuru nziza yazanye ibyishimo mu muryango wa Gentil na Rhoda ndetse n'inshuti zabo. Aksah Joy abaye umwana wa gatatu w’uyu muryango, nyuma ya Abraham Misigaro (imfura) na Asaph Misigaro (ubuheta). Ubu, bafite abahungu babiri n'umukobwa umwe.
Gentil Misigaro, umaze imyaka myinshi akunzwe mu muziki wa Gospel binyuze mu ndirimbo nka Biratungana, Buri Munsi, Antsindira intambara n’izindi, yakunze kuvuga ko abana be ari ubuhamya bw’ubuntu bw’Imana no gukomeza isezerano ryayo.
Imfura ye yabonye izuba tariki 4 Nzeli 2020, yayise Abraham, amuhanurira kuba “umukozi w’Imana udasanzwe”, naho umwana wa kabiri wavutse tariki ya 16 Kanama 2021 bamwita Asaph, izina rifite amateka akomeye mu kuramya Imana.
Muri 2020, ubwo yibarukaga imfura, Gentil yavuze ko ubuzima bwe bwabonye igisobanuro gishya, ko Imana yamuhaye impano idasanzwe. No kuri iyi nshuro, yagaragaje ko kwibaruka Aksah Joy ari ikimenyetso cy’ineza n’icyizere gishya mu rugo rwe.
Gentil na Rhoda basezeranye mu 2019 mu birori by’imbonekarimwe byabereye muri New Life Bible Church i Kigali, kuva ubwo bakomeza kugaragaza urugero rw’umuryango uhamya Imana mu mbyaro no mu murimo.
Ubu Gentil ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ye ya kabiri “Yahweh”, irimo indirimbo ziri mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili. Album igizwe n’indirimbo 10 zigamije kubyutsa ukwizera no gushimangira ko Imana isohoza isezerano.

Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza bibarutse umwana wa gatatu, akaba imfura yabo y'umukobwa

Gentil Misigaro yishimiye kwibaruka umukobwa

Gentil Misigaro aherutse guteguza album ya 2 yise "Yahweh"
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "NINA SABABU NYINGI" YA GENTIL MISIGARO
