Itorero Église Vivante de Jésus Christ Nyarugunga riri mu myiteguro ya nyuma y'igiterane ngarukamwaka "Generation Changers Conference 2026", kizaba ku nshuro ya gatatu kuva cyatangizwa. Iki giterane giteganyijwe kuva ku wa 29 Nyakanga kugeza ku wa 2 Kanama 2026, kizajya kiba buri munsi kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa tatu z'ijoro.
Iki giterane kizayoborwa n'Abashumba bakuru b'iri torero, Bishop Paul Ndahigwa n'umufasha we Odette Ndahigwa, kikazanitabirwa n'abandi bakozi b'Imana bazaturuka hanze y'u Rwanda bazwi barimo Apostle Dr. Edward A. Addison, Apostle Ndugwa Frank, Pastor Richard Kairu na Pastor Bob Mayanza Fred.
Abateguye iki giterane babwiye InyaRwanda ko cyatangijwe ku gitekerezo cya Bishop Paul Ndahigwa, agamije gushyiraho urubuga rufasha abantu kwakira ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, bakabohorwa ububata bw'ibyaha n'ibindi bibazo bibangamiye imibereho yabo.
Bagize bati: "Intego y'iki giterane ni ukugeza Ijambo ry'Imana ku bantu no kubafasha kubohorwa ububata bw'icyaha, ubukene, indwara n'ubujiji, kugira ngo babe abantu bafite ubuzima bwuzuye kandi bagire uruhare mu guhindura isi."
Basobanuye kandi impamvu bahisemo izina "Generation Changers", bavuga ko rishingiye ku cyerekezo cyo kubaka abantu bafite ubushobozi bwo guhindura ibihe babayemo. Bati: "Turi mu gihe isi ihinduka ku muvuduko udasanzwe. Hakenewe impinduka mu buzima bw'umwuka, mu mibereho y'abantu no mu bukungu".
"Twizera ko izo mpinduka zitizana ubwazo, ahubwo ko zituruka ku bantu biyemeje kubana na Kristo no kuyoborwa na we. Ni yo mpamvu twise iki giterane 'Generation Changers', kuko dushaka kuzamura abantu bahindura ibisekuru n'isi babamo."
Iki giterane cyabaye bwa mbere mu mwaka wa 2023, kuva icyo gihe kikaba cyarabaye gahunda ngarukamwaka ihuza abakristo baturuka mu bice bitandukanye by'u Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Uyu mwaka, kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti "Called for Such a Time as This", ishingiye ku murongo wo muri Esiteri 4:14, uvuga uti: "Kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n'ab'inzu ya so bazarimbuka".
Abateguye iki giterane bavuga ko bazibanda ku gufasha abantu gusobanukirwa umuhamagaro Imana yabahaye no kubategurira kuba abayobozi b'Ubwami bw'Imana bafite uruhare mu guhindura sosiyete. Mu yandi magambo Generation Changers 2026 izibanda ku gutegura abayobozi bahindura isi bagendera mu ndangagaciro za Gikristo.
Bati: "Turashaka gufasha abantu kuvumbura intego Imana yabaremeye, gukura mu buryo bw'umwuka no kuba abayobozi bagira impinduka nziza mu miryango, mu kazi, mu matorero no mu bihugu byabo."
Ikindi kintu kigiye guhabwa umwanya muri Generation Changers 2026 ni ikoranabuhanga. Abateguye iki giterane bavuga ko abakristo badakwiye gusigara inyuma mu gihe isi iri kwinjira mu bihe bishya birangwa n'ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), ikoranabuhanga n'itumanaho.
Bati: "Turifuza guha abakristo ubumenyi bubafasha gukoresha ikoranabuhanga, Artificial Intelligence n'ibindi bikorwa by'ikoranabuhanga mu buryo bwubaha Imana, haba mu ivugabutumwa, ubucuruzi, uburezi no guteza imbere sosiyete."
Biteganyijwe ko iki giterane kizahuza abitabiriye baturutse mu Rwanda, Uganda, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikazafasha kubaka ubufatanye hagati y'abakristo bo mu bihugu bitandukanye.
Abazacyitabira bitezweho kugira ibihe byihariye byo kuramya no guhimbaza Imana, gusengerwa, kwakira inyigisho zubaka ukwizera no guhugurwa ku buyobozi, ndetse no gusobanukirwa uburyo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu guteza imbere Ubwami bw'Imana.
Bishop Paul Ndahigwa yavuze ko imyiteguro y'iki giterane igeze kure kandi ko bizeye ko kizagira umusaruro urenze uw'umwaka ushize. Ati: "Imyiteguro ya Generation Changers Conference 2026 iri kugenda neza cyane, kandi kugeza ubu tumaze kugera hafi kuri 80%. Turashimira Imana yakomeje kutuyobora muri uru rugendo."
Yibukije ko igiterane giheruka cyagize umusaruro ukomeye, aho abantu benshi bakiriye agakiza, abandi bagakira ibikomere, bongera gusubizwamo imbaraga mu buryo bw'umwuka ndetse banasobanukirwa neza umuhamagaro wabo.
Ati: "Umwaka ushize twabonye Imana ikora ibintu bikomeye. Hari abakize, abandi basubizwamo ibyiringiro, benshi bongera gusobanukirwa intego y'ubuzima bwabo. Nyuma y'igiterane, abacyitabiriye basubiye aho batuye bafite umurava mushya wo gukorera Kristo no guhindura abo babana na bo."
Yakomeje agaragaza icyizere afitiye Generation Changers 2026. Ati: "Twizera ko uyu mwaka uzarusha iyabanje. Turategereje kubona ubuzima buhinduka, abayobozi bubakwa, abantu bavumbura umuhamagaro wabo ndetse hakagira igisekuru gishya cyitaba umuhamagaro w'Imana muri iki gihe turimo. Ni yo mpamvu twahisemo insanganyamatsiko igira iti: 'Called for Such a Time as This.'"
Abifuza gukura mu buryo bw'umwuka no kugira uruhare mu guhindura isi babayemo barasabwa kuzitabira iki giterane Generation Changers 2026 , kuko kizaba ari amahirwe yo guhura n'Imana no kwakira icyerekezo gishya cy'ubuzima.

Bishop Paul Ndahigwa n'umufasha we Odette Ndahigwa, ni bo bazayobora iki giterane "Generation Changers 2026"

Igiterane ngarukamwaka "Generation Changers" kigiye kuba ku nshuro ya gatatu
