Genda wataye umuco! Ni nde wakubwiye ko indirimbo nasohoye ari ibishegu? Mico The Best, Marina, Mr Kagame, Bruce Melodie & Davis D

Imyidagaduro - 28/05/2021 7:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Genda wataye umuco! Ni nde wakubwiye ko indirimbo nasohoye ari ibishegu? Mico The Best, Marina, Mr Kagame, Bruce Melodie & Davis D

Imyitwarire n’indangagaciro wari ufite kuki wazitaye ukaba usigaye usohora ibishegu, ese abana bazazumva bakishora mu busambanyi uzababwira iki? Ibi ni bimwe mu bikunda kugarukwaho cyane iyo indirimbo itavugwaho rumwe abenshi bakunda kwita ibishegu yasohotse.

Uburyohe bw’umuziki bumenywa n’uwumva ariko nanone bikagenwa n’igihe uri kuwumva amara awubyina cyangwa akora bimwe mu bimenyetso byerekana ko yawukunze, ibi bigashingirwaho ku muhanzi iyo yamaze gusohora indirimbo runaka ariko nawe yumva neza ko iyo ndirimbo nigera ku mugenerwabikorwa izamunyura.

Mu minsi ishize mu ruhando rw’imyidagaduro by’umwihariko mu muziki hadutse inkundura y’abarwanya abahanzi bavuga ko baririmba indirimbo zirimo ibishegu. Ni ingingo yagize impande ebyiri zihanganye.

Uruhande rumwe ni urw’abahanzi na bamwe mu babashyigikiye bavuga ko indirimbo baririmba nta bishegu biba birimo ahubwo wa muntu uzumva indirimbo ariwe ushobora kuyiha ibisobanuro yishakiye. Kuri aba ngo kirazira gusobanura igihangano cy’umuntu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Edouard Bamporiki we siko yabibonaga kubera ko yanatangaje ko aho kugira ngo Minisiteri akorera [niyo ifite mu nshingano ubuhanzi n’umuco] itere inkunga abahanzi baririmba ibishegu azahitamo gusezera ku nshingano ze.

Ibi yabivuze ahereye ku ndirimbo zirimo iyitwa ‘Saa Moya' ya Bruce Melodie, 'Igare' ya Mico The Best, 'Ntiza' ya Mr Kagame ndetse n’izindi abantu bavuga ko zirimo ibishegu.

Alex Muyoboke umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki avuga ko aba bahanzi nta kosa bafite kuko ibyo baba baririmbye abenshi baba batumva ibyo ari byo ari nayo mpamvu batagakwiye kunenga igihangano ahubwo bagomba gushyigikira nyiracyo.

Ati “Hari ijambo rimaze iminsi rivugwa cyane ngo ‘Ibishegu’ numvise na Minisitiri abivugaho, burya iyo umuhanzi yahanze cyangwa yakoze igihangano cye nitureke kukinenga kuko rimwe na rimwe ibyo aba yavuze ntabwo tubyumva kandi twe twarangiza tukabyina ya njyana."


Abahanzi bakunda kumvikana basobanura ibyo bashatse kuvuga mu ndirimbo zabo ariko sinacyo kiba kigenderewe cyane, hari abahanga bavuze ko icyo wakora cyose kikanyura abantu kandi kinakwinjiriza wagakwiye kugikomeza.

Aba bahanzi twagarutseho haruguru yaba Bruce Melodie, Mico The Best, Marina, Mr Kagame, Davis D n’abandi batandukanye ni bamwe mu bakunze kugorwa n’ibihangano baba basohoye bibavunnye ku mpamvu z’uko ngo ari ibishegu

Gusa hari abavuga ko atariko byagakwiye kubera ko niba ushyize hanze igihangano hari ubuhanga uba wagikoranye kandi ko icya mbere ari ugukorera umuziki abawukunda n’abawushaka batari ukwica umuco.

Hari izindi ngero zakomeje gutangwa zitandukanye zivuga ko na kera babisohoraga (ibishegu) n’uko bitumvikanaga ndetse ngo banambaraga mu buryo bugayitse kurusha ubu. Gusa ibi byose abenshi bavuga ko biterwa n’igihe ndetse no gusobanukirwa hatakabayeho kugaya buri umwe.

Abanyamuziki, baba babizi cyangwa se batabizi, amajwi ndetse n'ubutumwa basakaza binyuze mu bahanzi bigira ingaruka kubabumva mu buryo bukomeye. Uku ni ukuri ku rubyiruko ndetse n'ingimbi n'abangavu muri sosiyete yacu.

Nizera ntashidikanya ko umuntu wakuze yumva indirimbo zamukoze ku mutima ndetse zikamuhindura ari umukunzi w'umuziki w'akadasohoka.

Dore mu by'ukuri ingaruka z'umuziki muri sosiyete dutuyemo:

-Ingaruka z'umuziki ku muco.  

Umuziki ugira ingaruka zikomeye ku muco cyane cyane nko muri ibi bihe umuco uri kugenda uhinduka kuruta ikindi gihe cyose cyabayeho bigatiza umurindi uburyo bushya bwo gukora umuziki ndetse n'amagambo akoreshwa atumvikanwaho na benshi. Mu bihe byabanjirije ibi, umuziki warakorwaga ariko umuco ukaganza ibindi byose.

Aho iterambere n'ikoranabuhanga rihambaye biziye, umuziki w'igihugu runaka watangiye kumvwa n'isi yose. Ibi byatumye uburyohe bw'umuziki buhinduka byihuse kugeza uyu munsi maze bigatuma umuhanzi ahanga indirimbo itiganjemo umuco kuko abo aririmbira bazi cyangwa batazi ibya uwo muco. Mu yandi magambo umuco n'umuziki ni ibintu bijyana kuko umuco iyo uhindutse gato n'umuziki  nawo biba buryo.

-Imyitwarire n'indangagaciro. 

Kuri iyi ngingo nayo igibwaho impaka, bigaragara ko haba hari ukuntu ari uruhande rubi rw'umuziki kuri sosiyete kubera ko mu njyana hafi ya zose z'umuziki, humvikanamo gutakagiza ubusambanyi (sex), ibiyobyabwenge (drugs) ndetse n'ibindi byagira ingaruka ku bato na sosiyete muri rusange. Ntabwo nizera ko umuziki ukozwe muri ubu buryo waba ariwo wagira uruhare rwose mu guhindura indangagaciro za sosiyete kuko hari ibigenderwaho byinshi ngo hashyirweho indangagaciro runaka.

Nyamara ariko, umuziki wagira uruhare rufatika mu kugaragaza ikiza n'ikibi kuko wanagira uruhare mu kuzanira abantu ibyiringiro, umurava, n'urukundo.

-Amarangamutima n'ubusabane. 

Iki ni kumwe mu bikomeye rubanda nyamwinshi bakundira umuziki cyane cyane guhuriza abantu hamwe muri sosiyete zitandukanye cyangwa zimwe ndetse umuziki ukanagira uruhare mu guhumuriza abantu bari mu bibazo bitandukanye. Urugero nk'indirimbo "Itara" ya Davis D yakoze ku mitima ya benshi. 

Ikindi ni uko umuziki utanga akanyamuneza

Ingaruka z'umuziki kuri sisiyete zo ni nyinshi gusa nta gushidikanya rero ko umuziki wagize kandi uzanakomeza kugira uruhare mu guhindura abantu muri sosiyete.  Tugomba gusobanukirwa umuco uriho muri iki gihe, ariko icy'ingenzi ku bahanzi bakwiriye kumenya umuco runaka bashaka kwigisha no kurema babinyujije mu muziki wabo.

Genda wataye umuco! Ese ninde wakubwiye ko indirimbo nasohoye ari ibishegu kandi mfite ibisobanuro byayo? Uku kwitana ba mwana gukunda kugaragara mu muziki nyarwanda, gusa abantu benshi bemeza ko umuziki nyarwanda utajemo impinduka wakomeza kureberwa ku rwego rumwe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...