Gen-Z Comedy yashinze ‘Comedy Club’ muri GSOB Indatwa, abanyeshuri bagaragaza impano-AMAFOTO

Imyidagaduro - 12/10/2026 7:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Gen-Z Comedy yashinze ‘Comedy Club’ muri GSOB Indatwa, abanyeshuri bagaragaza impano-AMAFOTO

Urwenya ni imwe mu mpano zishobora guhindura ubuzima bwa muntu, rukamufasha kwigaragaza, kwihangira imirimo no kubaka umwuga. Icyakora, kugira impano ntibihagije iyo nta mwanya wo kuyigaragaza uhari.

Ni muri urwo rwego itsinda rya Gen-Z Comedy ryatangije ‘Comedy Club’ muri Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB), Indatwa n’Inkesha, rigamije gufasha abanyeshuri bafite impano yo gusetsa kuzibyaza umusaruro.

Iyi gahunda yatangijwe mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, mu rwego rwo gukomeza kugeza urwenya mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu mashuri yisumbuye, aho usanga hari urubyiruko rufite impano ariko rutabona amahirwe ahagije yo kuzigaragaza.

Gen-Z Comedy yatangije iyi gahunda binyuze mu rugendo yise ‘GEN-Z Comedy Show High School Tour’, rugamije kwegera abanyeshuri, kubashishikariza guteza imbere impano zabo no kubereka ko ibyo bakunda bishobora kubabera umusingi wo kwiteza imbere mu gihe kizaza.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Fally Merci utegura Gen-Z Comedy yasobanuye ko gufungura iyi ‘Comedy Club’ muri GSOB Indatwa biri muri gahunda bihaye yo guteza imbere urwenya no kurushakira urubuga mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Yavuze ko mu mashuri yisumbuye hari abakobwa n’abahungu biyumvamo impano yo gutera urwenya, ariko bakabura ahantu heza ho kuyigaragariza. Ni ikibazo iri tsinda ryiyemeje kugira uruhare mu gukemura, rishyiraho amatsinda azajya afasha abanyeshuri gukarishya impano zabo no kuzimenyekanisha.

Ati: “Twahisemo gufungura ‘Comedy Club’ muri GSOB Indatwa mu rwego rwo guteza imbere urwenya muri rusange. Ni gahunda twihaye tugomba gushyira imbere, ahanini tugamije ko urwenya rugera hirya no hino mu gihugu.

Mu mashuri yisumbuye, haba hari abana b’abakobwa n’abasore biyumvamo impano yo gutera urwenya, ariko ugasanga ntibabona ahantu heza ho kugaragariza iyi mpano. Rero urugendo rwacu rugamije gushinga ‘Club’ nk’izi, kugira ngo tubone aho abanyeshuri berekanira impano zabo.”

Ibi bigaragaza ko intego ya Gen-Z Comedy itagarukira ku gusetsa abantu gusa, ahubwo inagamije gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo gukura mu mpano zarwo, kwigirira icyizere no gutekereza ku buryo rwazibyaza umusaruro.

Comedy Club ishobora guhindura uko abanyeshuri babona impano zabo

Ku banyeshuri, kubona urubuga rwo kugaragaza impano bishobora kuba intambwe ikomeye mu rugendo rwo kumenya icyo bashoboye. Hari abashobora kuba bazi gutera urwenya ariko bakabura aho babikorera, abandi bagatinya guhagarara imbere y’abantu, mu gihe hari n’abataramenya ko bafite ubushobozi bwo gusetsa.

Amatsinda nka ‘Comedy Club’ ashobora gufasha abo bose kubona umwanya wo kugerageza, kwigira kuri bagenzi babo no gukura mu byo bakora. Iyo umunyeshuri abonye abantu bamuteze amatwi, akamenya kwakira ibitekerezo by’abandi kandi akitoza kugaragaza ibitekerezo bye, bishobora kumufasha no mu bindi bikorwa by’ubuzima bwa buri munsi.

Urwenya kandi rusaba guhanga udushya, kwitegereza ibibera mu buzima no kubisobanura mu buryo bushimishije. Ibi ni ibintu bishobora gufasha urubyiruko kwiga gutekereza mu buryo bwagutse, kuvugira mu ruhame no gukorana n’abandi.

Nubwo bimeze bityo, guteza imbere impano ntibivuze ko abanyeshuri bakwiye kwirengagiza amasomo. Ahubwo, ni ugushaka uburyo bwo guhuza uburezi n’ibindi bikorwa bibafasha gukura no gutegura ejo hazaza habo.

Mu rugendo rwo gusura amashuri, Gen-Z Comedy yageze muri GSOB Indatwa iherekejwe n’Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze mu Rwanda (REB), Dr Mbarushimana Nelson, n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Parfait Ishungure.

Uruzinduko rwahaye abanyeshuri umwanya wo kwishimana n’abanyarwenya bakunda, ariko rwanabaye umwanya wo kuganira ku kamaro ko gukomeza kwiga, kwitabira siporo no guteza imbere impano bifitemo.

Ubutumwa bwatanzwe muri iki gikorwa bwibanze ku gufasha urubyiruko kubona ko ubumenyi babonera mu ishuri n’impano umuntu avukana cyangwa akitoza bishobora kuzuzanya. Iyo umuntu yitaye ku byo ashoboye kandi akabibyaza umusaruro, bishobora kumufungurira amahirwe mashya, kumufasha kwihangira imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mu rwego rw’imyidagaduro, urwenya rushobora gutanga amahirwe mu bikorwa bitandukanye birimo gutaramira abantu, gukora ibiganiro bisekeje, gukina filime, gukora kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byose bisaba impano, imyitozo, guhanga udushya no kumenya gukorana n’abandi.

Gushyira urubyiruko muri gahunda nk’izi rukiri mu mashuri bishobora kurufasha kumenya hakiri kare ibyo rukunda, ibyo rushoboye n’uburyo rwabibyaza umusaruro.

Gutangiza ‘Comedy Club’ muri GSOB Indatwa ni imwe mu ntambwe Gen-Z Comedy yateye mu rugendo rwo kugeza urwenya mu mashuri yisumbuye. Intego ni uko abanyeshuri bafite impano bataguma ku rwego rwo gusetsa abo bigana gusa, ahubwo babona amahirwe yo kuyiteza imbere no kumenya icyo bashobora kuzayikoramo.

Iyi gahunda kandi ishobora gufasha mu kumenya impano nshya z’abanyarwenya, cyane cyane urubyiruko rutarabona amahirwe yo kwigaragaza mu bitaramo cyangwa mu zindi gahunda z’imyidagaduro.

Kuri bamwe mu banyeshuri, kuba Comedy Club itangiriye ku ishuri ryabo bishobora kuba intangiriro y’urugendo rutari rworoshye gutekereza ko rushoboka. Uyu munsi bashobora kuba biga uko bateye urwenya imbere ya bagenzi babo; ejo bakazaba bafite amahirwe yo kurugeza ku bantu benshi.

Mu gihe amashuri akomeza kuba ahantu h’ingenzi ho kubaka ubumenyi, gahunda nk’izi zishobora kuyafasha no kuba ahantu hagaragarira impano, hagatozwa icyizere kandi hagatangirira ibitekerezo bishobora kuvamo imirimo n’amahirwe y’iterambere.

Ku bwa Gen-Z Comedy, urugendo rwo guteza imbere urwenya mu mashuri rurakomeje, kandi GSOB Indatwa ni imwe mu ntangiriro z’iyi gahunda igamije guha urubyiruko umwanya wo kugaragaza icyo rushoboye no gutekereza kure y’aho rugeze uyu munsi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Nelson Mbarushimana, yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete no guteza imbere impano zabo 


Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Parfait Ishungure, ari kumwe na Fally Merci utegura Gen-Z Comedy

Umunyarwenya wamamaye nka ‘Umushumba’ yataramiye abanyeshuri ba Groupe Scolaire Officiel de Butare, Indatwa n’Inkesha, abagezaho iby’urwenya

Umunyarwenya uzwi nka ‘Pilate’ yasusurukije abanyeshuri ba Groupe Scolaire Officiel de Butare, akoresha ingingo zitandukanye mu kubataramira

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru uzwi nka ‘Muhinde’ yishimiwe bikomeye n’abanyeshuri ba Groupe Scolaire Officiel de Butare

Fally Merci utegura Gen-Z Comedy yasobanuye ko bahisemo gufungura ‘Comedy Club’ muri GSOB Indatwa kugira ngo bafashe abanyeshuri guteza imbere impano bafite mu gutera urwenya

Gen-Z Comedy yatangije ‘Comedy Club’ muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, igamije guha abanyeshuri urubuga rwo kugaragaza impano zabo no kuzibyaza umusaruro

Abanyeshuri ba Groupe Scolaire Officiel de Butare bishimiye igikorwa cya Gen-Z Comedy cyabazaniye abanyarwenya bakunzwe ku ishuri ryabo, bagafanya no gukora isuku 

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Parfait Ishungure, yifatanyije na Gen-Z Comedy mu gikorwa cyo gushishikariza abanyeshuri guteza imbere impano zabo 

Gen-Z Comedy yatangije urugendo rwo guteza imbere urwenya mu mashuri yisumbuye, GSOB Indatwa iba rimwe mu mashuri ya mbere agejejwemo iyi gahunda




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...