Ni muri urwo rwego itsinda rya Gen-Z Comedy ryatangije
‘Comedy Club’ muri Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB), Indatwa
n’Inkesha, rigamije gufasha abanyeshuri bafite impano yo gusetsa kuzibyaza
umusaruro.
Iyi gahunda yatangijwe mu Karere ka Huye, mu Ntara
y’Amajyepfo, mu rwego rwo gukomeza kugeza urwenya mu bice bitandukanye
by’igihugu, by’umwihariko mu mashuri yisumbuye, aho usanga hari urubyiruko
rufite impano ariko rutabona amahirwe ahagije yo kuzigaragaza.
Gen-Z Comedy yatangije iyi gahunda binyuze mu rugendo yise
‘GEN-Z Comedy Show High School Tour’, rugamije kwegera abanyeshuri,
kubashishikariza guteza imbere impano zabo no kubereka ko ibyo bakunda
bishobora kubabera umusingi wo kwiteza imbere mu gihe kizaza.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Fally Merci utegura Gen-Z Comedy
yasobanuye ko gufungura iyi ‘Comedy Club’ muri GSOB Indatwa biri muri gahunda
bihaye yo guteza imbere urwenya no kurushakira urubuga mu bice bitandukanye
by’u Rwanda.
Yavuze ko mu mashuri yisumbuye hari abakobwa n’abahungu
biyumvamo impano yo gutera urwenya, ariko bakabura ahantu heza ho
kuyigaragariza. Ni ikibazo iri tsinda ryiyemeje kugira uruhare mu gukemura,
rishyiraho amatsinda azajya afasha abanyeshuri gukarishya impano zabo no kuzimenyekanisha.
Ati: “Twahisemo gufungura ‘Comedy Club’ muri GSOB Indatwa mu rwego rwo guteza imbere urwenya muri rusange. Ni gahunda twihaye tugomba gushyira imbere, ahanini tugamije ko urwenya rugera hirya no hino mu gihugu.
Mu
mashuri yisumbuye, haba hari abana b’abakobwa n’abasore biyumvamo impano yo
gutera urwenya, ariko ugasanga ntibabona ahantu heza ho kugaragariza iyi mpano.
Rero urugendo rwacu rugamije gushinga ‘Club’ nk’izi, kugira ngo tubone aho
abanyeshuri berekanira impano zabo.”
Ibi bigaragaza ko intego ya Gen-Z Comedy itagarukira ku
gusetsa abantu gusa, ahubwo inagamije gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo
gukura mu mpano zarwo, kwigirira icyizere no gutekereza ku buryo rwazibyaza
umusaruro.
Comedy
Club ishobora guhindura uko abanyeshuri babona impano zabo
Ku banyeshuri, kubona urubuga rwo kugaragaza impano
bishobora kuba intambwe ikomeye mu rugendo rwo kumenya icyo bashoboye. Hari
abashobora kuba bazi gutera urwenya ariko bakabura aho babikorera, abandi
bagatinya guhagarara imbere y’abantu, mu gihe hari n’abataramenya ko bafite
ubushobozi bwo gusetsa.
Amatsinda nka ‘Comedy Club’ ashobora gufasha abo bose kubona
umwanya wo kugerageza, kwigira kuri bagenzi babo no gukura mu byo bakora. Iyo
umunyeshuri abonye abantu bamuteze amatwi, akamenya kwakira ibitekerezo
by’abandi kandi akitoza kugaragaza ibitekerezo bye, bishobora kumufasha no mu
bindi bikorwa by’ubuzima bwa buri munsi.
Urwenya kandi rusaba guhanga udushya, kwitegereza ibibera mu
buzima no kubisobanura mu buryo bushimishije. Ibi ni ibintu bishobora gufasha
urubyiruko kwiga gutekereza mu buryo bwagutse, kuvugira mu ruhame no gukorana
n’abandi.
Nubwo bimeze bityo, guteza imbere impano ntibivuze ko
abanyeshuri bakwiye kwirengagiza amasomo. Ahubwo, ni ugushaka uburyo bwo guhuza
uburezi n’ibindi bikorwa bibafasha gukura no gutegura ejo hazaza habo.
Mu rugendo rwo gusura amashuri, Gen-Z Comedy yageze muri
GSOB Indatwa iherekejwe n’Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe
Uburezi bw'Ibanze mu Rwanda (REB), Dr Mbarushimana Nelson, n’Umunyamabanga
Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Parfait Ishungure.
Uruzinduko rwahaye abanyeshuri umwanya wo kwishimana
n’abanyarwenya bakunda, ariko rwanabaye umwanya wo kuganira ku kamaro ko
gukomeza kwiga, kwitabira siporo no guteza imbere impano bifitemo.
Ubutumwa bwatanzwe muri iki gikorwa bwibanze ku gufasha urubyiruko
kubona ko ubumenyi babonera mu ishuri n’impano umuntu avukana cyangwa akitoza
bishobora kuzuzanya. Iyo umuntu yitaye ku byo ashoboye kandi akabibyaza
umusaruro, bishobora kumufungurira amahirwe mashya, kumufasha kwihangira
imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Mu rwego rw’imyidagaduro, urwenya rushobora gutanga amahirwe
mu bikorwa bitandukanye birimo gutaramira abantu, gukora ibiganiro bisekeje,
gukina filime, gukora kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byose
bisaba impano, imyitozo, guhanga udushya no kumenya gukorana n’abandi.
Gushyira urubyiruko muri gahunda nk’izi rukiri mu mashuri
bishobora kurufasha kumenya hakiri kare ibyo rukunda, ibyo rushoboye n’uburyo
rwabibyaza umusaruro.
Gutangiza ‘Comedy Club’ muri GSOB Indatwa ni imwe mu ntambwe
Gen-Z Comedy yateye mu rugendo rwo kugeza urwenya mu mashuri yisumbuye. Intego
ni uko abanyeshuri bafite impano bataguma ku rwego rwo gusetsa abo bigana gusa,
ahubwo babona amahirwe yo kuyiteza imbere no kumenya icyo bashobora kuzayikoramo.
Iyi gahunda kandi ishobora gufasha mu kumenya impano nshya
z’abanyarwenya, cyane cyane urubyiruko rutarabona amahirwe yo kwigaragaza mu
bitaramo cyangwa mu zindi gahunda z’imyidagaduro.
Kuri bamwe mu banyeshuri, kuba Comedy Club itangiriye ku ishuri
ryabo bishobora kuba intangiriro y’urugendo rutari rworoshye gutekereza ko
rushoboka. Uyu munsi bashobora kuba biga uko bateye urwenya imbere ya bagenzi
babo; ejo bakazaba bafite amahirwe yo kurugeza ku bantu benshi.
Mu gihe amashuri akomeza kuba ahantu h’ingenzi ho kubaka
ubumenyi, gahunda nk’izi zishobora kuyafasha no kuba ahantu hagaragarira
impano, hagatozwa icyizere kandi hagatangirira ibitekerezo bishobora kuvamo
imirimo n’amahirwe y’iterambere.
Ku bwa Gen-Z Comedy, urugendo rwo guteza imbere urwenya mu
mashuri rurakomeje, kandi GSOB Indatwa ni imwe mu ntangiriro z’iyi gahunda
igamije guha urubyiruko umwanya wo kugaragaza icyo rushoboye no gutekereza kure
y’aho rugeze uyu munsi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi
bw’Ibanze (REB), Dr Nelson Mbarushimana, yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho
umwete no guteza imbere impano zabo

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko
n’Ubuhanzi, Parfait Ishungure, ari kumwe na Fally Merci utegura Gen-Z Comedy







Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko
n’Ubuhanzi, Parfait Ishungure, yifatanyije na Gen-Z Comedy mu gikorwa cyo
gushishikariza abanyeshuri guteza imbere impano zabo
Gen-Z Comedy yatangije urugendo rwo guteza imbere urwenya mu mashuri yisumbuye, GSOB Indatwa iba rimwe mu mashuri ya mbere agejejwemo iyi gahunda












