Mu gice cyiswe “Meet me to night ", Malik Chaffy yari
umutumirwa w’umunsi akaba urugero rwiza mu bantu bamenyekanye mu gukora cyane
no kwiteza imbere abyaza umusaruro amahirwe afite.
Iki gitaramo cy'urwenya cyabaye kuwa Kane tariki 5 Ukwakira 2023 gihuza
abanyarwenya, abashoramari, abikorera, itangazamakuru n’abandi. Rwiyemezamirimo Chaffy yakomoje ku ibanga rye ryo kwaguka no kwiteza imbere rimaze
kumwubakira izina muri rubanda.
Yasobanuye izina rye “umushabitsi " avuga ko rijyanye
n’imico ye imuranga yo gukora cyane. Uyu mutumirwa wa Gen Z Comedy yahishuye ko ibanga ryamubashishije kuba uwo ari we ari ukwihangana no guharanira icyo ashaka.
Chaffy Malik yasobanuye ko ikintu cyose
akibonamo amafaranga akakibyaza umusaruro ndetse ko ibi yabihamije ubwo
yatangiraga gushaka amafaranga ari muto, afite inzozi zo kugira ahazaza heza.
Yakomeje gusobanura ko igihombo gihangayikisha
benshi nacyo akibyara izindi nyungu. Avuga ko guhomba bituma umuntu yiga
biruseho, gusa ko bitagomba kurangirira aho ahubwo kwiyakira no gukomeza guhangana bituma
ugera ku ntsinzi ya nyayo.
Mu nsanganyanatsiko yagiraga iti “Use what you have
to get what you want ", Fally Merci yabajije Chaffy inama yaha abitabiriye yo kubyaza
umusaruro ibyo bafite bakabona ibyo bifuza.
Yasubije ko icya mbere abantu bafite bagomba kubyaza
umusaruro ari ubwenge. Yavuze ko kuba umuntu azi neza ko atarabona
ubushobozi bimuha ubushobozi bwo kubona icyo ashaka.
Umujyanama mu guteza imbere urubyiruko Malik
Chaffy yatangaje agira ati “Kumenya ko utaragira ubushobozi bwo kubona icyo
ushaka, biguha ubushobozi bwo kubona icyo ushaka kuko kuvura indwara yamenyekanye byoroha ".
Yibukije abitabiriye ko bakwiye no kumva inama
bahabwa, bakazihuza n’ibikorwa byabo kugira ngo bashobore gufata imyanzuro ihamye
ibaganisha ku iterambere rirambye.
Iki gitaramo cy'urwenya cyahuje abanyarwenya benshi bakomeye batanga ibyishimo ku bakunzi babo.

Malik Chaffy yatangaje ko yihanganira igihombo agakomeza kwesa imihigo yihaye

Benshi bashimishijwe n'ibihe byiza bagiriye muri Gen-Z Comedy
