Gen-Z Comedy: Levixone, Jules Sentore, Kenny Mirasano basusurukije abitabiriye, Kigingi asiga urwibutso - AMAFOTO

Imyidagaduro - 30/01/2026 8:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Gen-Z Comedy: Levixone, Jules Sentore, Kenny Mirasano basusurukije abitabiriye, Kigingi asiga urwibutso - AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2026, Camp Kigali ntiyari ahantu hasanzwe ho gutaramira, ahubwo yari ihuriro ry’urusaku rw’ibyishimo, inseko zidashira n’ubutumwa bufite ireme, mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyahuje urwenya, umuziki n’umuco w’akarere k’Iburasirazuba bwa Afurika.

Abinjiraga muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali bagendaga bumva ko iri joro ritandukanye n’ayandi. Ijwi ry’abantu, umuziki ucurangwa mu bwitonzi, n’amatara yahinduraga amabara, byatangiraga guteguza ko Gen-Z Comedy itaje gusa gusetsa, ahubwo yaje gutanga experience yuzuye.

Ubwo Levixone, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Uganda, yageraga ku rubyiniro, yabanje kuganirira abantu ku rugendo rwe rwo kwinjira mu muziki, rwatangiye akiri muto, ndetse yiyemeza kuririmba ‘Gospel’ gusa.

Yaririmbye indirimbo ze zamamaye nka “Turn the Replay” yamamaje izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Hagati mu kuririmba, Levixone yahisemo kubwira abari aho inkuru itari iyo kuririmba gusa. Yagarutse ku rugendo rwe rw’ubuzima, aho yavuze ko hashize imyaka 16 ahisemo kwegurira ubuzima bwe Kristu, bituma ahitamo umuziki wa Gospel atari nk’akazi, ahubwo nk’umuhamagaro.

Yabiherekezaga n’indirimbo ye nshya iri kuri Album ye, ayiririmbye bwa mbere i Kigali, ibintu byatumye benshi bavuga ko Camp Kigali yahindutse nk’urusengero rufunguye. Ati “Nahisemo gukorera Imana no kuririmba umuziki wa ‘Gospel’ kubera ko Imana ishobora byose. Imana yaremye umuntu, umuntu nawe ahanga amafaranga. Nahisemo rero gukorera iyo Mana.”

Nyuma ya Levixone, Kenny Mirasano yageze ku rubyiniro atitaye ku kuba igitaramo cye bwite cyari cyasubitswe ku munota wa nyuma. Yahisemo kwishyira mu muziki we, ijwi rye ryuje imbaraga risusurutsa imbaga.

Indirimbo ze yaririmbye mu buryo bwatumye abari bitabiriye bamusaba gukomeza, bamwe baririmbana na we amagambo yose.

Byerekanye uko Kenny Mirasano ari umwe mu bahanzi bafite ijwi rifite ubushobozi bwo gukoraho imitima y’abantu mu buryo butunguranye.

Mu gihe inseko zari zimaze gufata indi ntera, Kigingi, umunyarwenya mpuzamahanga wo mu Burundi, yahise afata urubyiniro. Nta kuririmba, nta muziki mwinshi, amagambo ye ubwayo yari ahagije.

Yashushanyije ubuzima bwa buri munsi bw’Abarundi, abuvanga n’umuco nyarwanda, bituma abari aho bumva inkuru zivugwa ari izabo.

Igihe yageraga ku musozo, imbaga yamusabaga gukomeza. Nta gushidikanya, Kigingi ni we benshi bise umushyitsi w’umunsi (MVP Guest of the Day), kuko yasize Camp Kigali yuzuye inseko zitazibagirana.

Abanyarwenya barimo Kim Kiwis, Kaduhire Kadudu na Salisa, buri wese yazanye uburyo bwe bwo gusetsa, bahindura imyitwarire ya buri munsi isanzwe ibintu byo guseka bitagira umupaka. Byagaragazaga ko urwenya rwa Gen-Z Comedy rutarangirira ku magambo, ahubwo rwigira ku buzima busanzwe bw’abantu.

Ku rundi ruhande, Jules Sentore n’Ishyaka ry’Intore binjije Camp Kigali mu mbyino gakondo nyarwanda. Ingoma n’imbyino byatumye abari aho bamwe bahamagarwa kujya ku rubyiniro, bagafatanya n’Intore, mu gihe bananasabaga kutazacikwa n’igitaramo “Nzazicundira” giteganyijwe muri Intare Arena.

Itsinda Himbaza Club na ryo ryatanze ishusho itandukanye, aho imbyino n’imiyereko byabo byatumye benshi bavuga ko batari abo kubyinaga gusa, ahubwo “basaga n’abigurukira ku rubyiniro”.

Umunyarwenya Kigingi ari kumwe na mugenzi we Fally Merci mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabereye muri Camp Kigali

Kigingi yateye urwenya ku buzima bwe, yitsa cyane ku nkuru zimwe na zimwe zibera mu miryango inyuranye

Kigingi yanagarutse kuri zimwe mu nkuru zaranze cyane iminsi Mikuru yaherekeje umwaka wa 2025, abantu binjira mu 2026

Kigingi nk'umunyarwenya Mpuzamahanga, yagiye atera urwenya ari nako ashushanya ibyo yashakaga kuvuga mu nkuru ze

Kigingi yavuze ko yishimiye kuba umwaka wa 2026 utangiye ataramira i Kigali nyuma y'igihe kinini akorera hirya no hino mu bihugu

Abarimo Papa Buryohe na Di4Di bitabiriye igitaramo cya Gen-z Comedy cyaherekeje ukwezi kwa Mutarama 2026

Jules Sentore ari kumwe n'Itorero Ishyaka ry'Intore batanze ibyishimo mu gitaramo cy'urwenya gisusurutsa benshi

Umunyarwenya wo mu Burundi, Kiwi wazamuwe na Kigingi yataramiye bwa mbere mu gitaramo cya Gen-z Comedy

Kenny Mirasano yataramiye abantu muri Gen-z Comedy, ni mu gihe igitaramo cye bwite cyasubitswe ku munota wa nyuma

Levixone yari yatumiwe mu gace ka 'Meet Me Tonight' aho yagarutse ku rugendo rwe rwo kwinjira mu muziki wa 'Gospel'

Umunyarwenya w'umukobwa Salisa wigaragaje umwaka ushize, yongeye gususurutsa abantu mu gitaramo cy'urwenya

Levixone yavuze ko imyaka 16 ishize yeguriye ubuzima bwe Kristu, kuko ariho yabonye ubuhungiro bw'ejo hazaza

Levixone yavuze ko Imana yabanye nawe mu rugendo rwe, kuko yoroherwa cyane no gukorana indirimbo n'abahanzi banyuranye

Himbaza Club yo mu Burundi ariko ikorera i Kigali, yasusurukije abantu mu murishyo w'ingoma wanogeye benshi

Umunyarwenya uzwi nka 'Rumi' yongeye gutaramira abantu binyuze mu gitaramo cya Gen-z Comedy


Umukinnyi wa filime, Sonia Mutako ari kumwe n'umuhanzi Jules Sentore mu gitaramo cya Gen-z Comedy


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...