Abinjiraga
muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali bagendaga
bumva ko iri joro ritandukanye n’ayandi. Ijwi ry’abantu, umuziki ucurangwa mu
bwitonzi, n’amatara yahinduraga amabara, byatangiraga guteguza ko Gen-Z Comedy
itaje gusa gusetsa, ahubwo yaje gutanga experience yuzuye.
Ubwo
Levixone, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Uganda,
yageraga ku rubyiniro, yabanje kuganirira abantu ku rugendo rwe rwo kwinjira mu
muziki, rwatangiye akiri muto, ndetse yiyemeza kuririmba ‘Gospel’ gusa.
Yaririmbye
indirimbo ze zamamaye nka “Turn the Replay” yamamaje izina rye ku rwego
mpuzamahanga.
Hagati
mu kuririmba, Levixone yahisemo kubwira abari aho inkuru itari iyo kuririmba
gusa.
Yabiherekezaga
n’indirimbo ye nshya iri kuri Album ye, ayiririmbye bwa mbere i Kigali, ibintu
byatumye benshi bavuga ko Camp Kigali yahindutse nk’urusengero rufunguye. Ati “Nahisemo
gukorera Imana no kuririmba umuziki wa ‘Gospel’ kubera ko Imana ishobora byose.
Imana yaremye umuntu, umuntu nawe ahanga amafaranga. Nahisemo rero gukorera iyo
Mana.”
Nyuma
ya Levixone, Kenny Mirasano yageze ku rubyiniro atitaye ku kuba igitaramo cye
bwite cyari cyasubitswe ku munota wa nyuma. Yahisemo kwishyira mu muziki we,
ijwi rye ryuje imbaraga risusurutsa imbaga.
Indirimbo
ze yaririmbye mu buryo bwatumye abari bitabiriye bamusaba gukomeza, bamwe
baririmbana na we amagambo yose.
Byerekanye
uko Kenny Mirasano ari umwe mu bahanzi bafite ijwi rifite ubushobozi bwo
gukoraho imitima y’abantu mu buryo butunguranye.
Mu
gihe inseko zari zimaze gufata indi ntera, Kigingi, umunyarwenya mpuzamahanga
wo mu Burundi, yahise afata urubyiniro. Nta kuririmba, nta muziki mwinshi, amagambo
ye ubwayo yari ahagije.
Yashushanyije
ubuzima bwa buri munsi bw’Abarundi, abuvanga n’umuco nyarwanda, bituma abari
aho bumva inkuru zivugwa ari izabo.
Igihe
yageraga ku musozo, imbaga yamusabaga gukomeza. Nta gushidikanya, Kigingi ni we
benshi bise umushyitsi w’umunsi (MVP Guest of the Day), kuko yasize Camp Kigali
yuzuye inseko zitazibagirana.
Abanyarwenya
barimo Kim Kiwis, Kaduhire Kadudu na Salisa, buri wese yazanye uburyo bwe bwo
gusetsa, bahindura imyitwarire ya buri munsi isanzwe ibintu byo guseka bitagira
umupaka. Byagaragazaga ko urwenya rwa Gen-Z Comedy rutarangirira ku magambo,
ahubwo rwigira ku buzima busanzwe bw’abantu.
Ku
rundi ruhande, Jules Sentore n’Ishyaka ry’Intore binjije Camp Kigali mu mbyino
gakondo nyarwanda. Ingoma n’imbyino byatumye abari aho bamwe bahamagarwa kujya
ku rubyiniro, bagafatanya n’Intore, mu gihe bananasabaga kutazacikwa
n’igitaramo “Nzazicundira” giteganyijwe muri Intare Arena.
Itsinda Himbaza Club na ryo ryatanze ishusho itandukanye, aho imbyino n’imiyereko byabo byatumye benshi bavuga ko batari abo kubyinaga gusa, ahubwo “basaga n’abigurukira ku rubyiniro”.

Umunyarwenya Kigingi ari kumwe na mugenzi we Fally Merci mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabereye muri Camp Kigali

Kigingi yateye urwenya ku buzima bwe, yitsa cyane ku nkuru zimwe na zimwe zibera mu miryango inyuranye

Kigingi yanagarutse kuri zimwe mu nkuru zaranze cyane iminsi Mikuru yaherekeje umwaka wa 2025, abantu binjira mu 2026

Kigingi nk'umunyarwenya Mpuzamahanga, yagiye atera urwenya ari nako ashushanya ibyo yashakaga kuvuga mu nkuru ze

Kigingi yavuze ko yishimiye kuba umwaka wa 2026 utangiye ataramira i Kigali nyuma y'igihe kinini akorera hirya no hino mu bihugu

Abarimo Papa Buryohe na Di4Di bitabiriye igitaramo cya Gen-z Comedy cyaherekeje ukwezi kwa Mutarama 2026

Jules Sentore ari kumwe n'Itorero Ishyaka ry'Intore batanze ibyishimo mu gitaramo cy'urwenya gisusurutsa benshi

Umunyarwenya wo mu Burundi, Kiwi wazamuwe na Kigingi yataramiye bwa mbere mu gitaramo cya Gen-z Comedy

Kenny Mirasano yataramiye abantu muri Gen-z Comedy, ni mu gihe igitaramo cye bwite cyasubitswe ku munota wa nyuma


Levixone yari yatumiwe mu gace ka 'Meet Me Tonight' aho yagarutse ku rugendo rwe rwo kwinjira mu muziki wa 'Gospel'

Umunyarwenya w'umukobwa Salisa wigaragaje umwaka ushize, yongeye gususurutsa abantu mu gitaramo cy'urwenya
Levixone yavuze ko imyaka 16 ishize yeguriye ubuzima bwe Kristu, kuko ariho yabonye ubuhungiro bw'ejo hazaza


Levixone yavuze ko Imana yabanye nawe mu rugendo rwe, kuko yoroherwa cyane no gukorana indirimbo n'abahanzi banyuranye



Himbaza Club yo mu Burundi ariko ikorera i Kigali, yasusurukije abantu mu murishyo w'ingoma wanogeye benshi







Umunyarwenya uzwi nka 'Rumi' yongeye gutaramira abantu binyuze mu gitaramo cya Gen-z Comedy











Umukinnyi wa filime, Sonia Mutako ari kumwe n'umuhanzi Jules Sentore mu gitaramo cya Gen-z Comedy
