Fally
Merci, umunyarwenya uyoboye ibikorwa bya Gen-Z Comedy binyuze muri C.I.M, avuga
ko iyi gahunda izatanga amahirwe ku banyempano bashya, by’umwihariko abakobwa
bafite ubushake bwo kwinjira mu mwuga wo gutera urwenya.
Yabwiye
InyaRwanda ati "Icya mbere tugamije ni ukongera umubare w’abakobwa bagera
ku rubyiniro, kuko ubu baracyari bake cyane. Tuzajya duhitamo abanyarwenya
bashya buri cyumweru kugira ngo babone uburyo bwo kwiyerekana no guhugurwa mu
buryo bw’imyuga,"
Mu
myaka itatu ishize, ibitaramo bya Gen-Z Comedy byarakunzwe cyane, ariko umubare
munini w’abasore ni bo bagaragara ku rubyiniro.
Abakobwa
batera urwenya bazwi muri ibi bitaramo ni nka Kadudu Kaduhire, Salisa, hamwe
n’itsinda rya Kampire na Manzere.
Fally
Merci avuga ko imbogamizi abakobwa bahura nazo zishingiye ku miterere ya
sosiyete hamwe n’ukwiyumvamo gutinya kugaragara ku rubyiniro.
Ati
"Sosiyete ibaca intege, ariko natwe tubashishikariza gutinyuka no
kwigaragaza. Abashoboye bariho, kandi tubashaka,"
Iki
gikorwa cyo gushaka abanyempano giteganyijwe gutangira ku wa Gatatu tariki 21
Mutarama 2026, aho bazajya bahitamo abanyarwenya bazagaragara mu bitaramo
by’igihe kizaza.
Fally
Merci yemeza ko buri gitaramo hazagaragaramo byibuze abanyarwenya bashya
batanu, bityo bikazafasha abakobwa kubona amahirwe menshi yo kwinjira mu mwuga.
Abakunzi
b’urwenya n’abakobwa bafite impano mu gutera urwenya basabwe kwitabira, kuko
Gen-Z Comedy ishaka guha urubyiruko, by’umwihariko abakobwa, uburyo bwo
kugaragaza impano zabo, bityo urwenya rukomeze kuba urwego rwuzuye kandi
rwaguka.
Nubwo
gutera urwenya ari umwuga ukomeje gukundwa ku Isi hose, ubushakashatsi bugaragaza
ko umubare w’abakobwa batera urwenya ukiri muto ugereranyije n’abasore.
Mu
bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Amerika, u Burayi n’ahandi, abakobwa
bagaragara ku rubyiniro rw’urwenya baracyari bake ugereranyije n’abasore, kandi
impamvu nyinshi zishingiye ku imitekerereze ya sosiyete, kubura icyizere,
n’imyumvire ya kera ku myanya y’abagore mu mwuga w’urwenya.
Urugero,
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubushakashatsi bwa Women in Comedy
bwerekanye ko abakobwa bangana na 30% gusa bagera ku rubyiniro nk’abanyarwenya
b’ingenzi, mu gihe abasore ari 70%. Ibi bituma ibitaramo byinshi biba bifite
abasore benshi ku rubyiniro, n’ubwo impano z’abakobwa zitaziguye.
Abahanga
mu gutera urwenya bavuga ko gutera urwenya ari umwuga usaba kwitinyuka, guhanga
udushya no kuganira ku buzima bwa buri munsi mu buryo bushimishije, kandi
abakobwa benshi babasha kubikora neza iyo bahabwa amahirwe. Ibyo ni byo impamvu
abategura ibitaramo ku Isi yose barushaho gushishikariza abakobwa kwinjira muri
uru ruganda, bagahabwa amahirwe angana n’ayasore.
Gen-Z Comedy mu Rwanda ni urugero rwiza rugaragaza uyu murongo, aho abategura ibitaramo batangije gahunda yo gushaka abakobwa bashya bazajya bagera ku rubyiniro, bagamije kuzamura umubare w’abakobwa baterera urwenya.


