Tuyishime Senegaile yavukiye muri Lepubulika
iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akurana inzozi zo kuba umunyamakuru wa
siporo nubwo ubu ahagaze neza mu gutera urwenya.
Ubwo yari mu mashuri yisumbuye, yatangiye kujya
asetsa abantu benshi bakamubwira ko urwenya ari impano ye kandi ko ayibyaje
umusaruro yamugeza kure.
Muri Gen-Z Comedy yabaye kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira muri Camp Kigali, uyu munyarwenya umaze kumenyekana nka Isekere nawe, yasekeje akoresheje ururimi rw’ikinyamurenge, uko yari yambaye ndetse n’uburyo
abara inkuru ze.
Mu kiganiro na InyaRwanda yatangaje ko umwihariko we
ashaka guhuza urwenya rwe n’ijambo ry’Imana kuko impano yo gusetsa yayihawe na
Rurema ku buntu.
Yagize ati “Njyewe comedy numva ko ari impano Imana
yampaye, nkavuga ngo nshobora kuvuga ijambo ryerekeye Imana, nsetsa ariko
rigahindura benshi ".
Isekere nawe yatangaje ko yakuriye mu muryango usenga, ibyo
bikaba imwe mu mpamvu yumva ko mu kazi kose akora cyangwa mu mpano afite,
atagomba kwibagirwa Imana ye.
Isekere nawe ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 8 ku
rubuga rwa Youtube, yatangaje ko ahazaza he ahabona mu isura nziza kuko Fally
Merci yabahaye urubuga kugira ngo biyerekane bazamure impano.
Ubwo Senegalais yahagurutsaga umukobwa kugira ngo amuterete
atera urwenya, byazamuye ibitwenge bya benshi bakora ku byo batunze bashyigikira uyu
musore.
Yaterese umukobwa imbere y'abantu benshi baranezerwa
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'UYU MUNYARWENYA ISEKERE NAWE