Gen-Z Comedy: Ibyihariye kuri Isekere nawe utera urwenya agamije gutamika abantu ubutumwa bwiza-VIDEO

Cinema - 07/10/2023 1:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Gen-Z Comedy: Ibyihariye kuri Isekere nawe utera urwenya agamije gutamika abantu ubutumwa bwiza-VIDEO

Tuyishime Senegais umunyarwenya mushya yashimishije benshi, ndetse bamwe bakora ku mufuka wabo batanga amafaranga bamushimira.

Tuyishime Senegaile yavukiye muri Lepubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akurana inzozi zo kuba umunyamakuru wa siporo nubwo ubu ahagaze neza mu gutera urwenya.

Ubwo yari mu mashuri yisumbuye, yatangiye kujya asetsa abantu benshi bakamubwira ko urwenya ari impano ye kandi ko ayibyaje umusaruro yamugeza kure.

Muri Gen-Z Comedy yabaye kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira muri Camp Kigali, uyu munyarwenya umaze kumenyekana nka Isekere nawe, yasekeje akoresheje ururimi rw’ikinyamurenge, uko yari yambaye ndetse n’uburyo abara inkuru ze.

Mu kiganiro na InyaRwanda yatangaje ko umwihariko we ashaka guhuza urwenya rwe n’ijambo ry’Imana kuko impano yo gusetsa yayihawe na Rurema ku buntu.

Yagize ati “Njyewe comedy numva ko ari impano Imana yampaye, nkavuga ngo nshobora kuvuga ijambo ryerekeye Imana, nsetsa ariko rigahindura benshi ".

Isekere nawe yatangaje ko yakuriye mu muryango usenga, ibyo bikaba imwe mu mpamvu yumva ko mu kazi kose akora cyangwa mu mpano afite, atagomba kwibagirwa Imana ye.

Isekere nawe ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 8 ku rubuga rwa Youtube, yatangaje ko ahazaza he ahabona mu isura nziza kuko Fally Merci yabahaye urubuga kugira ngo biyerekane bazamure impano.

Ubwo Senegalais yahagurutsaga umukobwa kugira ngo amuterete atera urwenya, byazamuye ibitwenge bya benshi bakora ku byo batunze bashyigikira uyu musore.


Yaterese umukobwa imbere y'abantu benshi baranezerwa

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'UYU MUNYARWENYA ISEKERE NAWE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...