Mu
butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2026, Bebe
Cool yatangaje ko yakiriye telefoni ya Gen Muhoozi Kainerugaba, amusaba
guhagarika gukomeza gutangaza ibirego arega Mutesi Jolly ku mugaragaro, ahubwo
ikibazo kigashakirwa umuti mu bwumvikane.
Yagize
ati: “Muri iki gitondo nakiriye telefoni ya mukuru wanjye, Gen Muhoozi
Kainerugaba, ku bijyanye n’ikibazo cya Jolly. Nk’umukuru n’umuyobozi wanjye,
yangiriye inama yo kubireka, ngasiba ubutumwa nari natangaje, maze ikibazo
kigakemurwa mu bwumvikane kandi kure y’imbuga nkoranyambaga kuko twese turi
umuryango kuri we kandi nta mpamvu yo guterana amagambo mu ruhame. Nishimiye
inama ze kandi ndabyemeye.”
Aya
magambo yagaragaye nk’ahindura icyerekezo cy’iki kibazo cyari kimaze gufata
indi ntera nyuma y’uko Bebe Cool yari yatangaje ko afite ibimenyetso byinshi
byemeza ibyo ashinja Mutesi Jolly.
Bebe Cool yari
yavuze ko afite ibimenyetso byinshi
Mbere
y’ubu butumwa, Bebe Cool yari yatangaje ko afite ibimenyetso bikomeye ateganya
gukoresha mu gihe ikibazo cyagera mu nkiko. Kandi, yavuze ko yishyuza Mutesi
Jolly Miliyoni 4 z’amashilingi ya Uganda [1,550,000 RWF kugera 1,600,000 Frw].
Yari
yavuze ko hari ibimenyetso bimwe azabika kugira ngo bizifashishwe mu rubanza,
ariko ko hari n’ibindi yateganyaga gushyira hanze birimo amajwi y’umuntu yavuze
ko ari inshuti magara ya Mutesi Jolly ndetse n’amakuru ajyanye na nimero za
telefoni avuga ko zifitanye isano n’iki kibazo.
Yagize
ati: "Bimwe mu bimenyetso bikomeye nzabigumana kugira ngo bizifashishwe mu
rubanza, ariko ejo nzashyira hanze amajwi y’inshuti ye magara yemera ibintu
bimwe na bimwe itazi icyo ikoranabuhanga rishobora gukora. Nzerekana kandi
uburyo nimero eshatu za telefoni zifitanye isano muri iki kibazo."
Uyu
muhanzi kandi yari yashyize hanze amashusho y’ibiganiro bya WhatsApp avuga ko
yagiranye n’umuntu wakoresheje umwirondoro wa Mutesi Jolly.
Mu
butumwa yasangije abamukurikira, yavuze ko uwo muntu yamubwiye ibijyanye
n’amahirwe y’ishoramari, amwizeza ko ashobora gufasha umuhungu we gutera imbere
mu mupira w’amaguru no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Muri
bumwe mu butumwa bwagaragajwe, uwo muntu yari yamwandikiye agira ati "Bebe,
nabonye umuhungu wawe akina umupira. Mu mpeshyi nshobora gukoresha ubushoboz
bwanjye nkamufasha."
Hari
kandi ibiganiro byagaragazaga ubufatanye mu bucuruzi hagati ya Uganda, u Rwanda
n’u Bwongereza, ndetse n’ibivuga ku bantu bo mu miryango y’ibwami muri Arabia
Saudite.
Mutesi Jolly
yahise yitabaza abanyamategeko
Nyuma
y’ibyo birego, Mutesi Jolly yifashishije abanyamategeko be bo muri Mbidde &
Co. Advocates, bandikira Bebe Cool bamusaba guhita ahakana ibyo yatangaje
ndetse agasaba imbabazi.
Muri
iyo baruwa, abanyamategeko be bavuze ko amagambo ya Bebe Cool ari ibirego
bidafite ishingiro kandi bishobora kwangiza izina n’icyubahiro cya Mutesi Jolly.
Banashimangiye
ko umukiliya wabo atigeze agirana umubano uwo ari wo wose na Bebe Cool, ndetse
ko nimero ya telefoni yamwitiriwe yari yaratangajwe kuva muri Ukwakira 2024
nk’iyakoreshejwe n’abatekamutwe biyitirira abandi ku mbuga nkoranyambaga.
Aba
banyamategeko kandi bavuze ko Mutesi Jolly yari yaranaburiye abantu inshuro
nyinshi ko hari abantu bakoresha amazina n’amafoto ye mu bikorwa by’uburiganya.
Bebe
Cool yasabwe guhagarika gukomeza gukwirakwiza ayo makuru, agatangaza inyandiko
isaba imbabazi ndetse agasubirana ku mugaragaro ibyo yavuze. Yahawe amasaha 48
yo kuba yabikoze, bitaba ibyo ikibazo kigashyikirizwa inkiko.
Mutesi
Jolly yavuze ko na we ari umwe mu bahuye n’ingaruka z’abiyitirira abandi.
Ku ruhande rwe, Mutesi Jolly yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko na we ubwe yabaye umwe mu bahuye n’ingaruka z’abakoresha imbuga nkoranyambaga biyitirira abandi.

Bebe Cool yatangaje ko yagiriwe inama na Gen. Muhoozi yo guhagarika ikibazo cye na Miss Mutesi Jolly ku mbuga nkoranyambaga
